Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule n’uwari umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Mulindahabi Olivier, bongeye kugezwa imbere y’ubutabera nyuma y’uko bari baburanye mu mpera z’umwaka ushize, uyu Perezida wa FERWAFA akagirwa umwere ariko ubushinjacyaha ntibunyurwe n’umwanzuro w’urukiko
Kuwa Gatanu tariki 24 Kamena 2016, nibwo urukiko rwa Nyarugunga rwari rwasomye urubanza rwaregwagamo abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho bashinjwaga ibyaha byo gutanga isoko bakoresheje ikimenyane n’icyenewabo. Iri soko ni irya hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye, igomba kubakwa mu ngengo y’imari ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000.000).
Abayobozi ba FERWAFA baregwaga muri uru rubanza, ni umunyamabanga mukuru Mulindahabi Olivier waraburanaga afunze, na Perezida w’iri shyirahamwe, Nzamwita Vincent De Gaule waburanaga ari hanze, bombi bakaba bareganwaga na Eng. Muhirwa Adolphe nawe washinjwaga ubufatanyacyaha.
Mu kugaragaza ikimenyane cyagaragaye mu itangwa ry’isoko, urukiko rwagaragaje ko kompanyi yitwa XPATCO yaritsindiye ku biciro biri hejuru ya 4.100.000.000, mu gihe Horizon yimwe isoko ku biciro by’asaga 3.900.000.000
Nzamwita Vincent De Gaule washinjwaga kuba yarasinyiye ibintu birimo amakosa, urukiko rwari rwasanze ari umwere naho Mulindahabi Olivier yari yahamwe n’icyaha kimwe na Eng. Muhirwa Adolphe ushinjwa ubutanyacyaha, bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu, ariko ubushinjacyaha ntibwishimiye uwo mwanzuro.
Nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuriye, Nzamwita Vincent De Gaule na bagenzi be bongeye kugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kane mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ariko urubanza rukaba ruzasubukurwa tariki 2 Werurwe 2017, ubushinjacyaha bugaragaza ibindi bimenyetso bushingiraho bugaragaza ko igihano cyatanzwe no kuba umwe yarabaye umwere bitari bikwiye.
Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Degaulle