• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Muhadjiri wari Kapiteni w’Amavubi, Muhozi Fred yabonye igitego, Danny Usengimana yatsinze igitego nyuma y’imyaka isaga 4, ibyaranze umukino Amavubi yatsinzemo Guine 3-0

Muhadjiri wari Kapiteni w’Amavubi, Muhozi Fred yabonye igitego, Danny Usengimana yatsinze igitego nyuma y’imyaka isaga 4, ibyaranze umukino Amavubi yatsinzemo Guine 3-0

Ubwanditsi 04 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mutarama 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa Gicuti warangiye ikipe U Rwanda rutsiinze ibitego 3-0.

Muri uyu mukino wari uwo gufasha Guinea kwitegura igikombe cya Afurika 2021 kizatangira tariki ya 9 Mutarama kugeza kuya 5 Gashyantare 2022, naho ku ruhande rw’u Rwanda ho kwari ugutegura imikino y’igikombe cya Afurika 2023 ndetse na CHAN.

Uyu mukino wabonetsemo ibitego byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ubwo hari ku munota wa 22, Danny Usengimana watsinze kuwa 46 ndetse na Muhozi Fred uzwi nka Ngolo Kante wabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71 w’umukino.

Muri uyu mukino rutahizamu wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri niwe wari kapiteni w’Amavubi ndetse akaba yanatsinze igitego mu ikipe y’igihugu akaba yatsindaga igitego cya gatanu mu ikipe y’igihugu yatangiye gukinira mu mwaka wa 2016.

Danny Usengimana nawe bakinana muri Police FC nawe yaboneye Amavubi igitego, iki kikaba cyabaye icya kabiri mu rugendo rwe mu ikipe y’igihugu, yatsinze igitego nyuma y’imyaka 4 n’iminsi 178 abonye ikindi ubwo Amavubi yatsindaga Maroc ibitego 2-0.

Muhozi Fred ukinira ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi, bwari ubwambere ahamagawe mu mavubi ndetse ahita abona igitego, uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’Amavuko akomeje kwitwara neza mu mikino arimo gukina kuko uyu mwaka wa 2021-2022 mu ikipe ye amaze kubanzamu kibuga incuro 4 ndetse akaba afite ibitego 3 harimo bibiri yatsinze Rayon Sports.

Mu bindi byaranze ikipe y’igihugu yatsinze ni uko harimo kandi abakinnyi bari bakinnye umukino wabo wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, baba abanjemo ndetse uyu munsi ndetse n’abahamagarwaga ntiabkine, aha twavuga nk’umunyezamu Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement ndetse na Muhozi Fred.

Hagati y’u Rwanda ndetse na Guine hategerejwe undi mukino uzakinwa kuwa kane w’iki cyumweru nawo uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera mbere y’uko buzacya Guinea yerekeza muri Cameroon gukina imikino y’igikombe cya Afurika.

Muri iki gikombe Guinea iri mu itsinda rimwe na Sengal, Zimbabwe ndetse na Malawi.

2022-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Colonel Wilson Irategeka yaraye arusimbutse

Colonel Wilson Irategeka yaraye arusimbutse

Ubwanditsi 17 Jun 2016
Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Ubwanditsi 28 Feb 2024
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Ubwanditsi 24 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka  kuba Perezida w’Abanyarwanda
ITOHOZA

Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kuba Perezida w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2017
Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika
Amakuru

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 24 Jan 2022
umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye
IMIKINO

umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

Ubwanditsi 02 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru