Ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga z’inkorano n’ibindi bwabereye mu ishuri ryisumbuye rya kiyisilamu ryitwa AIPR Nyandungu, ryo karere ka Kicukiro ku itariki 31 Ukuboza 2015.
Umwe muri urwo rubyiruko witwa Ndayisaba Hemedi wo mu karere ka Nyarugenge, yagize ati “Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu.”
Yashimye icyo kiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere agira ati “cyatumye menya ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uruhare rwanjye mu kubirwanya.”
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro, Inspector of Police(IP) Hamdun Twizeyimana, yakanguriye urubyiruko rw’Abayisilamu rugera ku 130 kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge, kandi arusaba kugira uruhare mu kubirwanya.
Urwo rubyiruko yagiranye ikiganiro na rwo, rwari ruhagarariye urundi mu turere twose tw’igihugu.
Ubwo butumwa yaburuhereye mu ngando rwakoreye muri icyo Kigo kuva ku itariki 28 Ukuboza 2015 kugeza ku ya 2 Mutarama 2016.
Amasomo rwaherewe muri iyo ngando yari afite insanganyamatsiko igira iti:’Twubake ejo hazaza duha agaciro urubyiruko nk’imbaraga n’amizero by’igihugu.’
Ikiganiro IP Twizeyimana yagiranye na rwo cyibanze cyane ku kurukangurira kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.
Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.
Yababwiye ati:”Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa ibiyobyabwenge.”
Nyuma yo kubasobanurira ingaruka zaryo, IP Twizeyimana yabasabye kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko bahagarariye, kugira ngo na rwo rumenye uko rwarwanya icyo cyaha ndetse n’ibindi muri rusange.
RNP