Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko abayobozi b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) batangaza ko bagiye gukora iperereza ku kibazo cy’ubwumvikane buke bumaze iminsi burangwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ibi bitangazwa n’umuhuza w’ibiganiro hagati ya leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo akaba na minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Uganda bwana Crispus Kiyonga,aho atangaza ko mu minsi iri imbere abayobozi b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango bagomba kwicara bagashaka umuti kuri iki kibazo.
Iyo ukurikiye itangazamakuru ryo mu Burundi, hamwe n’amagambo avugwa na bamwe mu barwanya Leta y’ u Rwanda, ubona ko hari umugambi ukomeye wo guharabika Leta y’u Rwanda no gushinja u Rwanda kuba rufasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Kandi aba bose harimo n’abashatse gukora Coup d’etat mugihe cya Godefroid Niyombare baboneka cyane muri Uganda, Kenya na Congo kinshasa ndetse n’Ububiligi naho mu Rwanda hakaba impunzi z’abarundi ziba mu nkambi ya Mahama na Gashora mu Bugesera aho bashyikira mbere yo guhabwa ibyangombwa.
Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zituma Uburundi bwikoma u Rwanda kuko u Rwanda rwabashije gucumbikira abarundi bahunze umutekano muke wakuruwe na manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza.
Nta mpunzi y’umurundi ikurwa mu nkambi ngo ijyanwe mu myitozo ya gisilikare nkuko bivugwa n’abacancuro babazungu n’imiryango mpuzamahanga isanzwe yanga u Rwanda.
Abakuru b’Ibibihugu bya EAC
Igitangaje ni uko k’umunsi w’ejo abanyamakuru bo mugihugu cyabaturanyi babarundi, bafatanyije nabamwe mubayobozi babo bihandagaje bavuga ko mumyenda ya gisirikare yafashwe, ngo harimo niyigisirikare cyu Rwanda! Ibi kandi bigashimangirwa nabamwe mubanyarwanda bahunze igihugu babitewe nibyaha bitandukanye baba barakoreye abanyarwanda nigihugu cyabo.
Uretse ko u Rwanda ntamwanya rugita kumuntu uwariwe wese, usebya u Rwanda, kuko ageraho akabona ko yibeshya, mumyambaro yafatiwe i Burundi yose bari bafatamo isa niyigisirikare cy’u Rwanda ? Nibarebe mubyahi byose bafashe barebe ko harigisa niyi !
Umwambaro w’Ingabo z’u Rwanda
Imyenda yafashwe yeretswe abanyamakuru
Leta y’u Burundi ikwiye gushyira mugaciro ikarekera aho gukomeza kwikoma igihugu cy’u Rwanda, ahubwo ikareba uburyo yakemura ibibazo by’umutekano muke na Politiki mbi byugarije igihugu byakuruwe na manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza n’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane zitabarika. Aho buri munsi imirambo y’abana, abasore n’inkumi, abakecuru n’abasaza itoragurwa ku muhanda ikajya kujugunywa mubyobo rusange byacukuwe n’imbonerakure zifatanyije n’Igipolisi cy’Uburundi.
Umwanditsi wacu