Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda abifuriza umwaka mwiza wa 2016.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2016 nibwo iki gikorwa cyabaye.
Perezida Kagame yabanje gushimira aba badipolomate ku bw’ubutumwa bamwoherereje bamwihanganisha ubwo yaburaga nyina umubyara.
Umukuru w’Igihugu yashimye akazi gakorwa n’aba bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga kuko ngo batuma umubano urushaho kugira ingufu, ati “Kuri twe ibi ni ingirakamo cyane. Mu Rwanda dufite intego zo gutera imbere.”
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bakora ngo ubwabo babeho neza, bo bagena ahazaza habo.
Yakomeje agira ati “Muri mu mwanya mwiza wo kuba aba mbere mu guhamya ibi hanyuma mukabitangariza abo muhagarariye iyo babibasabye. Duha agaciro ubwisanzure bw’ibiganiro tugirana n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa. Dutega amatwi kandi tugatanga ibitekerezo aho tubishoboye.”
Yababwiye kandi ko dipolomasi y’u Rwanda ndetse n’uruhare rw’igihugu ku rwego mpuzamahanga nta mupaka kuko u Rwanda rugira uruhare mu mibanire mpuzamahanga kuko bisobanura icyo Abanyarwanda ari cyo nk’abantu.
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bakora ngo ubwabo babeho neza, bo bagena ahazaza habo.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda
Yunzemo ati “Nta gushidikanya guhari ko dukeneye kuba abo turi bo. Dushobora gukora kugira ngo turusheho kuba abo turi bo ubu. Iki ni cyo turwanira kugeraho.”
Yasoje abashimira ku byo bafashije u Rwanda kugeraho mu mwaka ushize kandi ko hari ibindi byinshi bateganya gukomeza gukorana ngo u Rwanda rugere ku iterambere rwifuza kandi rukwiye.
Umwanditsi wacu