• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Uko Amavubi yatsinze umukino wa mbere

Uko Amavubi yatsinze umukino wa mbere

Editorial 17 Jan 2016 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje kuyobora igice cya mbere cy’umukino ufungura CHAN, umukino wa mbere wayihuje na Cote d’ivoire kuri stade Amahoro i Remera Amavubi yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Emery Bayisenge ku munota wa 15.

-1818.jpg

Amavubi agiye gutagira umukino

Uko umukino wagenze

Amavubi yihariye iminota 15 ya mbere y’umukino ahanahana umupira mu kibuga.

Iranzi Jean Claude yazonze cyane abakinnnyi bo hagati mu kibuga, ndetse ku mupira yahaye Habyarimana Innocent, ateye ishoti umupira uca ku ruhda rw’Izamu.

-1820.jpg

Abayobozi bakuru bubahiriza indirimbo z’ibihugu

Nyuma yo kuzamuka kwiza kwa Ombolenge Fitina ku ruhande rw’iburyo u Rwanda rwakomeje kugariza no gushyira igitutu ku ikipe ya Cote d’Ivoire.

-1822.jpg

-1823.jpg

Emery amaze gutsinda igitego cya Kufra

-1824.jpg

Ikipe y’igihugu cya cote d’Ivoire

Ku munota wa 15, Yannick Mukunzi yahaye umupira Iranzi Jean Claude wagerageje gucenga ba myugariro ba Cote d’Ivoire, maze Essis Bandelaire Fulgence Aka aramutega, Amavubi abona coup-franc.

-1825.jpg

Umuzamu ya naniwe gukuramo umupira uhita ujya mwizamu

Emery Bayisenge yayiteye neza, ica ku rukuta, umupira uruhukira mu mfuruka y’iburyo y’izamu ryari ririnzwe na Badra Ali Sangare.

Amavubi yakomeje gusatira bikomeye, anyuze ku ruhande rwa Fitina Ombolenga watewe umugeri na Marcelin Koffi, agahabwa ikarita ya mbere y’umuhondo muri uyu mukino.

-1826.jpg

-1827.jpg

Ange Kagame nawe ntiyatanzwe gufana Amavubi

Cote d’ivoire yabaye nk’ikangutse itangira gusatira Amavubi ariko uburyo yabonye burimo koruneli na Coup-franc yo ku munota wa 25 ntacyo bwatanze.

-1829.jpg

-1828.jpg

Numufasha w`’umukuru w’igihugu Jannette Kagame ntiyatanzwe kureba umupira w’Amavubi

Jacques Tuyisenge yabonye uburyo bwo gutsindira Amavubi igitego cya kabiri ariko umupira uca hejuru y’izamu.

-1830.jpg

Jacques Tuyisenge ahangane nabinyuma ba cote d’Ivoire

Ku munota wa 28, Amran yakoreye ikosa kuri Anicet Badie, ariko Cote d’Ivoire ntiyagira icyo ibyaza iyi coup-franc.

Cote d’ivoire yihariye umukino mu munota 15 ya nyuma y’igice cya mbere.

kanda hano urebe icyo gitego

Iranzi Jean Claude yabonye ikarita y’umuhondo akoreye ikosa kuri Mahan Marc, Cote d’Ivoire ibona Coup-franc, Djedje Franck Guize yashyizeho umutwe umupira ugaca hejuru y’izamu rya Bakame.

Habura iminota ibiri igice cya mbere kirangire, Koffi Davy Mahinde Bou yabonye uburyo bwo kwishyurira Cote d’Ivoire aturutse ku ruhande rw’iburyo ariko umupira awutera hanze.

HT: Rwanda 1-0 Cote d’Ivoire.

Abakinnyi babanjemo:

Rwanda: 1 Eric Ndayishimiye , 8 Emery Bayisenge , 13 Fitina Omborenga, 14 Celestin Ndayishimiye, 22 Abdul Rwatubyaye, 5 Amran Nshimiyimana, 6 Yannick Mukunzi, 12 Jean claude Iranzi, 17 Innocent Habyarimana,9 Tuyisenge Jacquesh, 10 Dany Usengimana.

Umutoza: Johnny McKinstry

Cote d’ivoire: 16 Badra Ali Sangare, 3 Marcelin Koffi, 4 Mahan Marc Goua (c), 5 Essis Bandelaire Fulgence Aka, 6 Soualio Dabila Quattara, 7 Atcho Hamanin Junior Djobo, 8 Gbagnon Anicet Badie, 11 Koffi Davy Mahinde Bou, 12 Yace Marius Gregoire Okpekon, 14 Djedje Franck Guize; 21 Cheikh Ibrahim Comara.

Abasimbura: 1 Drissa Bamba, 2 Dagou Willie Britto, 9 Adama Kangoutte, 10 Krahire Yannick Zakri, 13 Yao Serge N’Guessan, 15 Diallo Koname, 17 Anderson Mevy, 18 Eric Michel, 19 Nilmar Treika, 20 Inza Diabate, 22 Souliha Coulibary.

Umutoza: Michel Dussuyer

Umukino urigusifurwa n’umunya Madagascar Nampiandraza Hamada, arafatanya n’umunya Cameroon Noupue Elvis, n’ umunya-Afurika y’Epfo Steven Khumalo mu gihe umunya Maurtania Lemghaifry Ali ari umusifuzi wa kane.


M.Fils

2016-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Editorial 03 Oct 2022
Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Editorial 17 Nov 2018
Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka…

Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka…

Editorial 05 Jan 2016
Kiyovu SC yatsinzwe na Gasogi ihagarika umutoza, Rayon Sports yatsinzwe na Musanze naho APR FC inganya na Mukura VS

Kiyovu SC yatsinzwe na Gasogi ihagarika umutoza, Rayon Sports yatsinzwe na Musanze naho APR FC inganya na Mukura VS

Editorial 28 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika
Mu Mahanga

Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika

Editorial 27 Jul 2016
Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016
IMIKINO

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Editorial 20 Nov 2016
Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Editorial 18 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru