Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi mbere yo gukina umukino wa kimwe cya kane na DR Congo.
Kuri uyu wa kane mu masa saba n’igice nibwo umukuru w’igihugu yakiriye abagize iyi kipe bose guhera ku bayobozi , abatoza n’abakinnyi.
Umutoza McKinstry na kapiteni Tuyisenge bati “iyi ni intwaro turusha andi makipe”
Bagisohoka, Kapitene Tuyisenge Jaques w’Amavubi yabwiye abanyamakuru ko kuba bakiriwe na Perezida byabateye ingufu nyinshi kandi ko ari intwaro izabafasha gutsinda umukino wa Kongo.
Tuyisenge yavuze ko Perezida Kagame yababwiye ko bagomba gujya binjira mu gikorwa bakagikora neza kandi bakakirangiza aho gutekereza igikurikiyeho kandi n’icyo bariho batarakirangiza.
Nyuma yo kumuha umwenda w’Amavubi yasinyweho n’abakinnyi bose nawe yahise abasinyira ku wundi.
Umutoza w’iyi kipe Jonny MacKinstry na we yavuze ko ikipe atoza ikomeye kuko ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubwishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA buyishyigikiye.
Umutoza McKinstry na kapiteni Tuyisenge bati “iyi ni intwaro turusha andi makipe”
Uyu mutoza yongeye gusaba abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi kandi bambaye imyenda y’umuhondo nk’ibara ikipe y’u Rwanda yambara.
Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu Gen. James Kabarebe nawe yitabiriye iki kiganiro umukuru w’Igihugu yagiranye n’Amavubi
Basoza iki kiganiro, abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahaye Perezida wa repubulika impano y’umwenda w’ikipe y’igihugu wasinyweho n’abakinnyi bose ndetse nawe bamuha uwo abasinyiraho.
Perezida Kagame yakiriye aba bakinnyi nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu bahawe ubutumwa bw’ubutwari n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Umukino uzahuza u Rwanda na DR Congo uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu saa cyenda z’umugoroba.
Ubwanditsi