Urubyiruko rugera ku bihumbi 2 rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rurasabwa kugira uruhare runini mu gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.
Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 31 Mutarama, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’urubyiruko gatolika ku nshuro ya 31. Bwatanzwe nyuma y’igitambo cya misa cyabereye kuri Paruwasi ya Kabaya, mu murenge wa Kabaya, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Ngororero (DCLO) Inspector of Police (IP) Alexandre Minani ari kumwe na Padiri ushinzwe urubyiruko muri paruwasi ya Kabaya Nzayisenga Théoneste nibo baganiriye n’urwo rubyiruko.
IP Minani yabwiye uru rubyiruko ati:” byagiye bigaragara ko muri aka karere hari umuco utari mwiza kuri bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwishyingira rutarageza ku myaka y’ubukure, ibi rero ntibyemewe n’amategeko. Igikurikiraho ni ibibazo bitandukanye bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.
Turabasaba rero kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya iri hohoterwa mukangurira bagenzi banyu kutishyingira muri ubu buryo”.
IP Minani yakomeje asaba uru rubyiruko kujya bageza kuri Polisi amakuru ku gihe y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuba cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.
Padiri ushinzwe urubyiruko muri paruwasi gatolika ya Kabaya Nzayisenga Théoneste, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera ubufatanye buri hagati y’impande zombi agira ati:” twebwe turwanya ibyaha ku buryo bwa Roho, naho polisi yo ikabirwanya ku buryo bw’umubiri. Murumva rero ko dufite aho duhuriye cyane.
Bakirisitu rero ndabasaba kuba hafi cyane ya Polisi yacu mukagira bagenzi banyu inama yo guhinduka bakava mu byaha, mukajya mutungira agatoki polisi, icyashobora guhungabanya umutekano wacu bityo tugafatanya nayo”.
Padiri Nzayisenga yakomeje avuga ko yishimira kuba Paruwasi gatolika ya Kabaya na Polisi y’u Rwanda banahurira mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abakirisitu b’iyi Paruwasi n’abandi banyarwanda muri rusange nk’umuganda, kubakira abatishoboye n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya Tuyizere Anastase nawe witabiriye ibi biganiro, yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu ku buryo bafite uruhare runini kuri ejo heza hacyo. Yasabye urwo rubyiruko gatolika rwa Paruwasi ya Kabaya kugira uruhare mu guhindura abandi, bakareka ibyaha, bagafatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego mu guteza imbere igihugu cyacu.
RNP