• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda

Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda

Ubwanditsi 17 Feb 2016 Mu Rwanda

Kuri uyu wa 18 Gashyantare abaturage ba Uganda, miliyoni zirenga 15, barazindukira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Abakandida barimo Yoweri Museveni, Kizza Besigye, Amama Mbabazi, Abed Bwanika, Benon Biraaro, Venansius Baryamureeba, Joseph Mabirizi na Faith Kyalya ni bo bahanganiye uwo mwanya.

Gusa kugeza ubu Perezida Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi n’ubundi ni we uhabwa amahirwe menshi yo kongera kuyobora iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 37.

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo amatora abe, abashyigikiye abakandida batatu, Yoweri Museveni, Kizza Besigye na Amama Mbabazi bakomeje guhangana na Polisi mu buryo bukomeye.

Gusa kugeza ubu Perezida Museveni akaba asa nk’utangaza ko ari we uzongera gutorwa, abo bahanganye na bo bakavuga ko batazemera ibizayavamo ndetse bamwe bakavuga ko natorwa bazamukorera kudeta.

Museveni we yamaze gutangaza ko abo bahanganye badafite ubushobozi bwayobora Uganda, ngo keretse kugeza mu mwaka wa 2056.

Yoweri Museveni

Yoweri Museveni yavutse tariki ya 15 Nzeri 1944, avukira ahitwa Ntungamo, mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda.

Yize amashuri abanza ahitwa Kyamate, ayisumbuye ayiga ahitwa Mbarara High School na Ntare School. Mu mwaka wa 1967, Museveni yagiye kwiga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania.

Mu 1973, Museveni yashakanye na Janet Museveni, bakaba bafitanye abana bane ari bo Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Diana Museveni Kamuntu, na Patience Museveni Rwabwogo.

Muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, Museveni yahize ibijyanye n’ubukungu ndetse na politike.

Gusa ubwo yari muri iyi kaminuza, yahatangije ishyirahamwe ry’abanyeshuri ryaharanariga impinduramwatwara muri Uganda, aha akaba yari afatanjije n’abashakaga impinduramwatwara muri Mozambique, aha muri iki gihugu ni naho Museveni yaherewe imyitozo ya kinyeshyamba.

Museveni yatangiye ibikorwa byo kurwanya Idi Amin mu mwaka wa 1971 1979 aza no kuvanwa ku butegetsi.

Milton Obote yahise agira Museveni ushinzwe iperereza ariko ntibyaciye kabiri kuko Museveni yongeye kugirana ubwumvikane buke n’uyu muyobozi, bituma yongera gusubira mu ishyamba.

Museveni yagarutse muri Uganda ajya mu bice by’igiturage, aha Museveni yatangiye kujya agaba ibitero ku bigo bya gisirikare nk’ahitwa Mubende.

Muri Nyakanga 1985, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi wa Human Rights Watch, wavuze ko ubutegetsi bwa Obote bwishe abantu barenga ibihumbi 300 muri Uganda, gusa ikigo cya CIA cyo cyavugaga ko hapfuye abantu barenga ibihumbi 100.

Muri Nyakanga 1985 ni bwo Milton Obote yahiritswe ku butegetsi, asimburwa na Gen Tito Lutwa Okello wamaze ku buperezida agahe gato kuko bidatinze yahise ahirikwa na MUseveni muri Mutarama 1986, bombi bakaba barafatanyije mu rugamba rwo guhirika Obote.

Kuva icyo gihe Perezida Museveni aracyari ku butegetsi, akaba ashinjwa kubugundira no guhonyora amahame ya demokarasi, ariko we agashimangira ko niba demokarasi ibaho koko, Uganda ari cyo gihugu cya mbere ku Isi kigendera kuri demokarasi. (yabibwiye NTV mu mwaka wa 2011).

Amama Mbabazi

Amama Mbabazi yavutse tariki ya 16 Mutarama 1949, avukira ahitwa Kabale muri Uganda.

Yize amashuri ahitwa Kigezi College Butobere, ndetse na Ntare School, naho Kaminuza ayigira Makarere aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu by’amategeko mu mwaka wa 1976.

Uyu mugabo w’imyaka 67, Yashakanye na Jacqueline Mbabazi, bakaba bafitanye abana bane.

Mu bya politike, Amama Mbabazi yabaye Minisitiri w’intebe wa Uganda kuva tariki ya 24 Gicurasi 2011 kugeza tariki ya 19 Nzeri 2014 ubwo yirukanwaga na Perezida Museveni. Ari kandi no mu bashinze ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni.

Yaranabaye umuyobozi mukuru w’ishyaka rya NRM kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2015. Ubu ariyamamaza nk’umukandida wigenga.

Mbabazi yabaye Umudepite uhagarariye agace ka Kinkiizi mu Ntara ya Kanungu, umwanya yabonye mu mwaka wa 1996.

Mbabazi yabaye kandi Minisitiri w’Ubutabera kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2006, aba Minisitiri w’Ingabo kuva mu mwaka wa 2006 kugeza muri 2008, na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2011.

Mu mwaka wa 2014 ubwo Amama Mbabazi yirukanwaga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, hari amakuru yavuze ko Perezida Museveni yabikoze nyuma yo kumva ko uyu mugabo ashaka kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu.

Ibi ni ko byaje kugenda kuko tariki ya 15 Kamena 2015, Amama Mbabazi yemeje ko aziyamamaza agahangana na Perezida Museveni, amatora azaba kur uyu wa kane tariki ya 18 Gashyantare 2016.

-2159.jpg

Amama Mbabazi, Perezida Yoweli Museveni na Kizza Besigye

Mu minsi ishize Museveni yatangaje ko yirukanye Mbabazi nyuma yo kumva ko yakwirakwije ibinyoma bivuga ko Museveni ari gutegura umuhungu we Muhozi ngo abe ari we uzamusimbura ku butegetsi.

-2160.jpg

Général Habyarimana Emmanuel BM

Hari n’abavuga ko ari mukuru wa Général Habyarimana Emmanuel BM EX.FAR akaba na Prezida wa CNR-INTWARI, kwa se wabo, uyu Habyarimana niwe wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda aza guhunga igihugu aciye ku mupaka w’u Rwanda na uganda i Gatuna ahungishijwe na mwene wabo kwa sewabo Amama Mbabazi wari Minisitiri w’intebe wa Uganda, ari nawe wamwakiriye muri Uganda ubu akaba atuye i Martigny mu bu Suwisi.

Kizza Besigye

Col Kizza Besigye yavutse tariki ya 22 Mata 1956 mu gace ka Rukungiri.

Mu mwaka wa 1998, Besigye yashakanye n’uwitwa Winnie Byanyima, uyu akaba yarahoze ari umudepite uhagarariye Intara ya Mbarara, akaba yaranabaye umugore wa mbere mu bijyanye n’ubwubatsi muri Uganda.

Mu bwana bwa Byanyima, akaba yarabanye cyane na Museveni mu mwaka wa 1960.

Besigye asanzwe ari umuganga, akaba umunyapolitike akaba anafite ipeti rya Koloneri mu gisirikare cya Uganda.

Besigye yabaye umuyobozi w’ishyaka rya FDC (Forum for democratic Change), ndetse atangira guhatanira amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2001, 2006 na 2011 gusa hose akomeza gutsindwa na Yoweri Museveni wagiye kuva butegetsi kuva mu mwaka wa 1986.

Besigye avuka mu muryango w’abana 6. Yize amashuri abanza ahitwa Kinyasano, ayisumbuye ayiga Mbarara Junior School, gusa ubwo yari mu mashuri abanza, ababyeyi be bombi barapfuye.

Mu mwaka wa 1975, Besigye yagiye kwiga muri Kaminuza ya Makerere mu ishami ry’ubuvuzi, arangiza mu mwaka w’1980.

Nyuma yo kuva mu mashuri, yabonye akazi muri Kenya, gusa mu mwaka wa 1980-1986, ubwo ingabo zarwaniraga kubohoza Uganda (National Resistance Army), zatangiye urugamba zirwanya Perezida Militon Obote, Besigye yari ashinzwe ubuvuzi muri izi ngabo aho zari ziyobowe na Yoweri Museveni.

Ubwo Museveni yabaga Perezida mu mwaka wa 1986, Besigye yari afite imyaka 29.

Yahise atorwa agirwa umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umutekano muri Uganda, naho mu mwaka wa 1988, Besigye yagizwe umunyamabanga wa leta muri Perezidanse ya Repubulika.

Mu mwaka wa 1991, Besigye yagizwe umuyobozi w’ingabo muri Masaka, naho mu mwaka wa 1993 agirwa ushinzwe ibikoresho mu ngabo za Uganda.

Mu mwaka wa 2001, Besigye ubwo yavaga mu ngabo za Uganda, yari umujyanama mu ngabo za Uganda.

Mu mwaka wa 2001 nibwo Kizza Besigye yatangiye guhangana na Museveni ku mugaragaro, gusa nyuma yo gutsindwa, Kizza Besigye yaje gufungwa akekwaho kugambanira igihugu, nyuma aza kurekurwa ahungira muri leta zunze ubumwe za Amerika, aza kujya muri Afurika y’Epfo, yongera kugaruka muri Uganda mu mwaka wa 2005.

Kugeza ubu ari mu bakandida bakomeye bahanganye na Perezida Museveni.

Source: Izuba rirashe

2016-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Ubwanditsi 09 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

2022 FIFAWCQ: Amavubi yanyagiye Seychelles, u Rwanda rwuzuza ibitego 10-0
IMIKINO

2022 FIFAWCQ: Amavubi yanyagiye Seychelles, u Rwanda rwuzuza ibitego 10-0

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13
Amakuru

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Ubwanditsi 03 Mar 2023
Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro
Mu Mahanga

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubwanditsi 28 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru