• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Ubwanditsi 02 Mar 2016 IMIKINO

Abakobwa benshi bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe bari mu mihango, nyamara ibi ngo biri mu mpamvu za mbere zishobora gutuma umukobwa aba ingumba mu gihe benshi batabyitaho.

-2338.jpg

Nk’uko Dr Butoyi Alphonse yabwiye Radio 10, umuganga uvura abagore mu bitaro bya la Croix du Sud aho bakunze kwita kwa Nyirinkwaya, abitangaza abakobwa hafi 50% bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe bari mu mihango ariko bitandukanira ku buryo bababara aho bamwe bagira ububabare bworoheje abandi bakaribwa bikabije.

Asobanura ko uku kuribwa cyane cyangwa se “dysmenorhee severe” mu rurimi rw’Igifaransa akenshi bituruka ku misemburo yitwa Prostagrandine iyi misemburo ikaba izwi nk’imisemburo y’ububabare, ikaba ituruka mu gace kaba muri nyababyeyi kitwa “Endometre”.

Iyi “Endometre” mu gihe umukobwa yenda kubona imihango ya misemburo y’ububabare iba myinshi bitewe no guhinduka k’umubiri, bitavuze ko abakobwa bose batagira iyi misemburo ariko bitewe n’uburyo umubiri wirwanirira ngo niyo mpamvu bamwe baribwa abandi ntibaribwe.

Uku kuribwa rero n’ubwo usanga abakobwa benshi babifata nk’ibintu bisanzwe hakabaho n’abafata imiti bumvanye abandi, nyamara hari ubwo usanga ibi bituruka ku burwayi buba bushobora kuzatuma umukobwa mu gihe azaba akeneye kubyara bitamukundira.

Dr Butoyi avuga ko hari ubwo ubu buribwe buterwa n’indwara ishobora gufata aka gace ko muri nyababyeyi yitwa endometriose, aho uduce twa endometre tujya imbere mu nyama ya nyababyeyi bigatuma amaraso yipfundika mu nyama ya nyababyeyi bigatera ububabare.

“endometriose iri mu mpamvu za mbere ku isi zitera ubugumba iyo itavuwe hakiri kare ngo bigaragare ko ari yo ituma ababara birangira hahandi hahora havira kenshi ari ku nkondo y’umura ari no mu miyoborantanga hafunganye ku buryo kubyara biba ari ikibazo mbese bikamutera ubumuga buzamuvira mo kutabyara”.

Uyu muganga avuga ko ubusanzwe ibi iyo bigaragaye kare bishobora kubagwa aya maraso aba yaripfunditse agashiririzwa ku buryo umukobwa atagira ibi byago byo kuba ingumba.

Impamvu z’ingenzi zitera uburibwe mu gihe umukobwa ari mu mihango
Nk’uko muganga Butoyi abisobanura, imisemburo y’ububabare iba myinshi mu gihe umukobwa yitegura kubona imihango gusa bitewe n’uko umubiri wirwanaho hari aho bitagira icyo bihindura ku muntu.

Ubundi abakobwa baribwa mu bihe bitandukanye, aho usanga hari abababara mbere byibura iminsi itatu y’uko imihango iza, hakaba abatangirana n’imihango igitangira hakaba ubwo bamara iminsi itatu kugera kuri itanu nk’uko akomeza abivuga.

Dr Butoyi avuga ko umukobwa iyo akigimbuka nka nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu ari ho bamwe bagira ubu bubabare batangira kubwumva kuko ngo ari bwo icyo bita “Cycle ovulatoire” mu rurimi rw’igifaransa kiba gitangiye kubaho.

Endometrioses iza ku isonga mu mpamvu za mbere zitera abakobwa kugira uburibwe mu gihe cy’imihango ndetse akenshi ku mukobwa uribwa bitewe n’iyi mpamvu akenshi bikaba bishobora kumuviramo guhagarika imihango mu gihe runaka kuko aba agira uburibwe bukabije.

Dr Butoyi yagize ati“umukobwa ufite ikibazo cya endometriose akenshi tubaha imiti yo guhagarika imihango mu gihe runaka bita zoradex ariko iyi miti nayo igira ingaruka zijya kumera nk’iz’umuntu wacuze”.

Iyindi mpamvu ishobora gutera kuribwa mu nda ni ukuba umukobwa afite ibibyimba mu nda muri nyababyeyi mo imbere (myomes socavitaire).

Umuyoboro wo mu nkondo y’umura iyo ari mutoya cyane (stenose) bitewe n’ubumuga umukobwa yavukanye cyangwa yarabazwe ku nkondo y’umura ukaba mutoya, nabyo bituma imihango iba myinshi mu nda ntisohoke neza hakabaho kuribwa.

-2340.jpg

Abagore babyaye babazwe nabo bashobora kugira ibyago byo kuribwa mu gihe bari mu mihango bitewe n’uko bashobora kuba mu gihe babagiwe twa duce two muri nyababyeyi twaragiye tujya mu nyama yajya ava akavira mu nyama ya nyababyeyi.

Ukuri ku miti ifatwa n’abakobwa mu gihe cy’imihango

Mu gihe usanga abakobwa bamwe baribwa bagahitamo kwihanganira ububabare batinya gufata imiti ngo itazabagiraho ingaruka, Dr Butoyi avuga ko imiti igabanya uburibwe mu gihe umukobwa ari mu mihango nta kibazo itera, ati “Muri rusange iyo miti nta kibazo itera ku buzima bw’imyororokere ahubwo nko kuri endometriose iyo adafashe imiti kare aba ashobora kutazabasha kubyara rero mu gihe afashe imiti bitinze atabyaye ntibivuze ko biba bitewe n’imiti ahubwo biba biturutse ku ngaruka yagize zatumye agira imihango imubabaza”.

Dr Butoyi avuga ko mu gihe umukobwa yahagarikiwe imihango, iyo igihe kigeze bikaba ngombwa ko akenera kubyara ahabwa indi miti yo kumufasha kongera gusubira ku murongo.

Kuba hari abakobwa babwirwa ko mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina bashobora guca ukubiri no kuribwa mu gihe cy’imihango, uyu muganga avuga ko uyu ari umuti muhimbano kuko ntaho bihuriye n’igitera ubu buribwe.
Dr Butoyi avuga ko ari byiza ku bakobwa bafite ikibazo cyo kubabara mu gihe bari mu mihango kwihutira kujya kwa muganga, aho gufata imiti baba babwiwe na bagenzi babo.

M.Fils

2016-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Ubwanditsi 05 Oct 2022
Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2021
Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Ubwanditsi 08 Sep 2025
UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

Ubwanditsi 24 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend  : Sauti Sol yagezeyo yakirwa  nk’Umwami
Mu Rwanda

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi
ITOHOZA

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.
Amakuru

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru