• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Ubwanditsi 02 Mar 2016 IMIKINO

Abakobwa benshi bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe bari mu mihango, nyamara ibi ngo biri mu mpamvu za mbere zishobora gutuma umukobwa aba ingumba mu gihe benshi batabyitaho.

-2338.jpg

Nk’uko Dr Butoyi Alphonse yabwiye Radio 10, umuganga uvura abagore mu bitaro bya la Croix du Sud aho bakunze kwita kwa Nyirinkwaya, abitangaza abakobwa hafi 50% bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe bari mu mihango ariko bitandukanira ku buryo bababara aho bamwe bagira ububabare bworoheje abandi bakaribwa bikabije.

Asobanura ko uku kuribwa cyane cyangwa se “dysmenorhee severe” mu rurimi rw’Igifaransa akenshi bituruka ku misemburo yitwa Prostagrandine iyi misemburo ikaba izwi nk’imisemburo y’ububabare, ikaba ituruka mu gace kaba muri nyababyeyi kitwa “Endometre”.

Iyi “Endometre” mu gihe umukobwa yenda kubona imihango ya misemburo y’ububabare iba myinshi bitewe no guhinduka k’umubiri, bitavuze ko abakobwa bose batagira iyi misemburo ariko bitewe n’uburyo umubiri wirwanirira ngo niyo mpamvu bamwe baribwa abandi ntibaribwe.

Uku kuribwa rero n’ubwo usanga abakobwa benshi babifata nk’ibintu bisanzwe hakabaho n’abafata imiti bumvanye abandi, nyamara hari ubwo usanga ibi bituruka ku burwayi buba bushobora kuzatuma umukobwa mu gihe azaba akeneye kubyara bitamukundira.

Dr Butoyi avuga ko hari ubwo ubu buribwe buterwa n’indwara ishobora gufata aka gace ko muri nyababyeyi yitwa endometriose, aho uduce twa endometre tujya imbere mu nyama ya nyababyeyi bigatuma amaraso yipfundika mu nyama ya nyababyeyi bigatera ububabare.

“endometriose iri mu mpamvu za mbere ku isi zitera ubugumba iyo itavuwe hakiri kare ngo bigaragare ko ari yo ituma ababara birangira hahandi hahora havira kenshi ari ku nkondo y’umura ari no mu miyoborantanga hafunganye ku buryo kubyara biba ari ikibazo mbese bikamutera ubumuga buzamuvira mo kutabyara”.

Uyu muganga avuga ko ubusanzwe ibi iyo bigaragaye kare bishobora kubagwa aya maraso aba yaripfunditse agashiririzwa ku buryo umukobwa atagira ibi byago byo kuba ingumba.

Impamvu z’ingenzi zitera uburibwe mu gihe umukobwa ari mu mihango
Nk’uko muganga Butoyi abisobanura, imisemburo y’ububabare iba myinshi mu gihe umukobwa yitegura kubona imihango gusa bitewe n’uko umubiri wirwanaho hari aho bitagira icyo bihindura ku muntu.

Ubundi abakobwa baribwa mu bihe bitandukanye, aho usanga hari abababara mbere byibura iminsi itatu y’uko imihango iza, hakaba abatangirana n’imihango igitangira hakaba ubwo bamara iminsi itatu kugera kuri itanu nk’uko akomeza abivuga.

Dr Butoyi avuga ko umukobwa iyo akigimbuka nka nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu ari ho bamwe bagira ubu bubabare batangira kubwumva kuko ngo ari bwo icyo bita “Cycle ovulatoire” mu rurimi rw’igifaransa kiba gitangiye kubaho.

Endometrioses iza ku isonga mu mpamvu za mbere zitera abakobwa kugira uburibwe mu gihe cy’imihango ndetse akenshi ku mukobwa uribwa bitewe n’iyi mpamvu akenshi bikaba bishobora kumuviramo guhagarika imihango mu gihe runaka kuko aba agira uburibwe bukabije.

Dr Butoyi yagize ati“umukobwa ufite ikibazo cya endometriose akenshi tubaha imiti yo guhagarika imihango mu gihe runaka bita zoradex ariko iyi miti nayo igira ingaruka zijya kumera nk’iz’umuntu wacuze”.

Iyindi mpamvu ishobora gutera kuribwa mu nda ni ukuba umukobwa afite ibibyimba mu nda muri nyababyeyi mo imbere (myomes socavitaire).

Umuyoboro wo mu nkondo y’umura iyo ari mutoya cyane (stenose) bitewe n’ubumuga umukobwa yavukanye cyangwa yarabazwe ku nkondo y’umura ukaba mutoya, nabyo bituma imihango iba myinshi mu nda ntisohoke neza hakabaho kuribwa.

-2340.jpg

Abagore babyaye babazwe nabo bashobora kugira ibyago byo kuribwa mu gihe bari mu mihango bitewe n’uko bashobora kuba mu gihe babagiwe twa duce two muri nyababyeyi twaragiye tujya mu nyama yajya ava akavira mu nyama ya nyababyeyi.

Ukuri ku miti ifatwa n’abakobwa mu gihe cy’imihango

Mu gihe usanga abakobwa bamwe baribwa bagahitamo kwihanganira ububabare batinya gufata imiti ngo itazabagiraho ingaruka, Dr Butoyi avuga ko imiti igabanya uburibwe mu gihe umukobwa ari mu mihango nta kibazo itera, ati “Muri rusange iyo miti nta kibazo itera ku buzima bw’imyororokere ahubwo nko kuri endometriose iyo adafashe imiti kare aba ashobora kutazabasha kubyara rero mu gihe afashe imiti bitinze atabyaye ntibivuze ko biba bitewe n’imiti ahubwo biba biturutse ku ngaruka yagize zatumye agira imihango imubabaza”.

Dr Butoyi avuga ko mu gihe umukobwa yahagarikiwe imihango, iyo igihe kigeze bikaba ngombwa ko akenera kubyara ahabwa indi miti yo kumufasha kongera gusubira ku murongo.

Kuba hari abakobwa babwirwa ko mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina bashobora guca ukubiri no kuribwa mu gihe cy’imihango, uyu muganga avuga ko uyu ari umuti muhimbano kuko ntaho bihuriye n’igitera ubu buribwe.
Dr Butoyi avuga ko ari byiza ku bakobwa bafite ikibazo cyo kubabara mu gihe bari mu mihango kwihutira kujya kwa muganga, aho gufata imiti baba babwiwe na bagenzi babo.

M.Fils

2016-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kabishi mu bakinnyi bashya muri Mukura VS yasinyishije umunyarwanda wakinaga mu Burundi

Kabishi mu bakinnyi bashya muri Mukura VS yasinyishije umunyarwanda wakinaga mu Burundi

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024
Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadisciu City Club yo muri Somalia ubusa ku busa mu mukino wa mbere wa CAF Champions League 2021

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 13 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni
HIRYA NO HINO

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana
ITOHOZA

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Ubwanditsi 17 Oct 2017
Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya
Mu Rwanda

Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Ubwanditsi 02 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru