• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Ubwanditsi 17 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yafatiye abantu bane mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Abafashwe ni Jean Paul Nsengiyumva w’imyaka 30 y’amavuko, Pacifique Uwineza ufite 27, Louis Bamutake uri mu kigero cy’imyaka 37, na Ernest Kalisa ufite 34.

Aba uko ari bane bafatiwe mu cyuho ku itariki 15 Werurwe mu kagari ka Batsinda, umurenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, bakaba barasanganywe ibihumbi 996 by’amafaranga y’u Rwanda by’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abari bazi ko bakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko.

Yagize ati:”Ayo makuru amaze kumenyekana, abapolisi bigize bamwe mu bashaka bene ayo mafaranga y’amiganano. Aba bakurikiranyweho iki cyaha basabye abo bapolisi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda mazima; bababwira ko babaha miriyoni y’ay’amiganano. Bakimara kuzana ayo y’amiganano yo guha abo bapolisi bahise bafatwa.”

Bafatanywe inoti 261 zigizwe n’103 z’amafaranga y’ibihumbi bibiri; naho izindi zisigaye 158 zikaba zari iz’ibihumbi bitanu.

ACP Twahirwa yagize ati:”Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko niyo yaba make agomba kurwanywa kuko ingaruka zayo ari mbi.”

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima; kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amiganano.

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zivuga ko amafaranga y’amiganano ateza igihombo abayahabwa, kandi ko uko arushaho kuba menshi ari na ko arushaho gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

-2501.jpg
Ingingo ya 604 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

RNP

2016-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Ubwanditsi 12 Jul 2021
Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Ubwanditsi 27 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe yakoze
IMIKINO

Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe yakoze

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere
POLITIKI

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia
Amakuru

Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 05 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru