• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Ubwanditsi 27 Jan 2017 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu yongera ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gusobanurira abaturarwanda ububi bwabyo; ibyo bikajyana ariko no gufata abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubitunda, kubicuruza cyangwa kubikoresha.

Imikwabu ikorwa hirya no hino mu gihugu ifatirwamo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Ibifashwe birangizwa; naho ababifatanywe bakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha.

Ku itariki 25 uku kwezi, mu turere twa Gicumbi na Musanze habaye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bishize.

Muri Gicumbi hangijwe ibifite agaciro ka Miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda; ari byo: litiro 2106 za Kanyanga, amasashe 34, 223 ya Chief Warage, amasashe 9, 780 ya Zebra Warage, Uducupa 17, 087 twa African Gin, uducupa 2, 214 twa Real Gin, amasashe 4, 899 ya Kick Warage, amasashe 19, 620 ya Blue Sky, amasashe 1, 452 ya Vodka, amasashe 684 ya Kitoko, bule 208 za Mayirungi na bule 85 z’urumogi.

Ibiyobyabwenge byangijwe mu karere ka Musanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21, 911, 800 ; ibyo akaba ari: litiro 400 za Kanyanga, bule 236 z’urumogi n’amaduzeni 6, 900 y’inzoga zo mu masashe z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda zirimo Kitoko, Chief Warage na Blue Sky.

Usibye ibyo biyobyabwenge, hangijwe kandi amavuta yo kwisiga y’amoko atandukanye atujuje ubuziranenge afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 626, 500.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yabwiye amagana y’abatuye Umurenge wa Kageyo wabereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe muri aka karere ati,” Ibiyobyabwenge birakenesha, kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Muribonera ubwanyu ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa, nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu.”

Yakomeje ababwira ati,” Ababinyoye bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Murasabwa kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwanyu.”

CSP Ndayambaje yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo biyobyabwenge bifatwa, kandi asaba abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe abo babicyekaho.

Mu butumwa yagejeje ku bari ahabereye igikorwa cyo kwangiza ibyafatiwe mu karere ka Musanze, cyabereye mu murenge wa Muhoza, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana yagize ati, “Abishora mu biyobyabwenge by’amoko yose turabagira inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo; kandi ababitunda n’ababicuruza bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa kuko tuzi amayeri bakoresha babyinjiza mu gihugu ndetse n’aho babicisha.”

Yagize kandi ati,”Usibye gutera ababinywa gukora ibyaha bihanishwa igifungo no gucibwa ihazabu; binabatera uburwayi butuma badakora ngo biteze imbere; muri make, bidindiza iterambere ry’ubyishoramo. Mubyirinde, kandi mugire uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo mutanga amakuru atuma hafatwa ababikora.”

Na none imikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda mu turere twa Kirehe, Karongi na Burera ku itariki 24 uku kwezi yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye.

Mu karere ka Kirehe yahafatiye uwitwa Nsabiyebose Justin afite ibiro 10 by’urumogi. Yafatiwe mu kagari ka Kiremera, ho mu murenge wa Kigarama.

Muri Burera hafatiwe amasashe 504 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Blue Sky na litiro 20 za Kanyanga. Byafatiwe mu kagari ka Kamanyana, ho mu murenge wa Cyanika.

Umukwabu wakozwe mu karere ka Karongi wafatiwemo litiro 450 z’inzoga y’inkorano yitwa Marokeri, ikorwa mu mazi, ifu y’amasaka, isukari, umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.

-5529.jpg

Izi litiro 450 za Marokeri zafatiwe mu kagari ka Kabirizi, ho mu murenge wa Rubengera; zikaba zarahise zimenwa zikimara gufatwa; icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abatuye aho cyabereye bagera ku 150; bakaba barasabwe kubyirinda.

RNP

2017-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023
Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Ubwanditsi 10 Oct 2024
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugendo rw’iminsi ibiri  Perezida Paul  Kagame agirira muri  Morocco  ( Video )
POLITIKI

Urugendo rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame agirira muri Morocco ( Video )

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Ubwanditsi 09 Jan 2019
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru