• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Ubwanditsi 25 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Mbarushimana Musa, ukekwaho kunyerereza imisoro irenga miliyoni 861 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).

Mbarushimana akaba yarafashwe nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda igejejweho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) ibijyanye n’inyerezwa ry’iyi misoro Polisi nayo igatangira iperereza.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) Mukashyaka Drocelle, yavuze ko kugirango uyu mugabo anyereze aya mafaranga, mu mwaka wa 2012 yandikishije ikigo cy’ubucuruzi cyitwa DARCO naho mu 2013 yandikisha ikitwa EUROBAI, mu by’ukuri ibi bigo byose byari baringa, ariko yabiguriye imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).

Yakomeje avuga at:”Abantu batandukanye bazaga kwaka uyu mugabo inyemezabuguzi akandikaho ko abahaye ibicuruzwa, nyamara mu by’ukuri ntabyo baguze, bikagaragara ko hari imisoro bishyuye bagura ibyo bikoresho, nyuma bakaziheraho baza mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gusaba gusubizwa imisoro ku nyongeragaciro, nk’uko babyemererwa n’itegeko. Ubwo rero twasanze ibi bicuruzwa bitaracurujwe bikaba bigaragara ko mu igenzura twakoze habayeho umugambi wo gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.”

Mukashyaka yagaye abakora ibikorwa nk’ibi, aho yagize ati:”Birababaje kuko abo yahaye inyemezabuguzi bari bazi icyo bakora kuko yazibahaga nta bicuruzwa abahaye. Ibi bibere abandi bacuruzi bashaka kujya mu bikorwa nk’ibi isomo, kuko n’abatarafatwa n’abazabigerageza, Polisi y’u Rwanda izabata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.”

Mbarushimana wiyemerera icyaha, yagize ati;’Ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi, uretse ko niyandikishije nshaka gukora ubucuruzi bisanzwe biza kunanira, mfata gahunda yo gukora ibi bitemewe n’amategeko. Ndagira inama bagenzi banjye kureka ibikorwa nk’ibi kuko inzego zibishinzwe zabihagurukiye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Turasaba abantu kwirinda kunyereza imisoro kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, abacuruzi nabo turabasaba kwirinda ibikorwa nk’ibi n’ibindi byagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.”

Yanavuze ko iperereza rikomeje ngo umuntu wese wijandika mu bikorwa nk’ibi ashyikirizwe ubutabera.

RNP

2016-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024
‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Ubwanditsi 03 Oct 2024
Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda
Mu Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017
Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.
Amakuru

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.
Mu Mahanga

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Ubwanditsi 04 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru