• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Ubwanditsi 25 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Mbarushimana Musa, ukekwaho kunyerereza imisoro irenga miliyoni 861 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).

Mbarushimana akaba yarafashwe nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda igejejweho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) ibijyanye n’inyerezwa ry’iyi misoro Polisi nayo igatangira iperereza.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) Mukashyaka Drocelle, yavuze ko kugirango uyu mugabo anyereze aya mafaranga, mu mwaka wa 2012 yandikishije ikigo cy’ubucuruzi cyitwa DARCO naho mu 2013 yandikisha ikitwa EUROBAI, mu by’ukuri ibi bigo byose byari baringa, ariko yabiguriye imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).

Yakomeje avuga at:”Abantu batandukanye bazaga kwaka uyu mugabo inyemezabuguzi akandikaho ko abahaye ibicuruzwa, nyamara mu by’ukuri ntabyo baguze, bikagaragara ko hari imisoro bishyuye bagura ibyo bikoresho, nyuma bakaziheraho baza mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gusaba gusubizwa imisoro ku nyongeragaciro, nk’uko babyemererwa n’itegeko. Ubwo rero twasanze ibi bicuruzwa bitaracurujwe bikaba bigaragara ko mu igenzura twakoze habayeho umugambi wo gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.”

Mukashyaka yagaye abakora ibikorwa nk’ibi, aho yagize ati:”Birababaje kuko abo yahaye inyemezabuguzi bari bazi icyo bakora kuko yazibahaga nta bicuruzwa abahaye. Ibi bibere abandi bacuruzi bashaka kujya mu bikorwa nk’ibi isomo, kuko n’abatarafatwa n’abazabigerageza, Polisi y’u Rwanda izabata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.”

Mbarushimana wiyemerera icyaha, yagize ati;’Ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi, uretse ko niyandikishije nshaka gukora ubucuruzi bisanzwe biza kunanira, mfata gahunda yo gukora ibi bitemewe n’amategeko. Ndagira inama bagenzi banjye kureka ibikorwa nk’ibi kuko inzego zibishinzwe zabihagurukiye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Turasaba abantu kwirinda kunyereza imisoro kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, abacuruzi nabo turabasaba kwirinda ibikorwa nk’ibi n’ibindi byagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.”

Yanavuze ko iperereza rikomeje ngo umuntu wese wijandika mu bikorwa nk’ibi ashyikirizwe ubutabera.

RNP

2016-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Imibereho myiza n’iterambere bishingira ku mutekano – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

RUSHYASHYA 17 Jul 2026
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 07 Dec 2016
Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 11 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abana b’abanyeshuri b’Abanyarwanda bamaze iminsi baburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: Abana b’abanyeshuri b’Abanyarwanda bamaze iminsi baburiwe irengero

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA
Mu Mahanga

Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19
UBUKUNGU

Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Ubwanditsi 27 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru