• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko

Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko

Ubwanditsi 30 Mar 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe, umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Ngoma.

Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisaba yagiranye inama n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamugari riherereye mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Remera ndetse n’ababyeyi barerera muri icyo kigo, asaba abana kwirinda ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishobora kubakorerwa, anasaba ababyeyi babo kubitaho muri ibi bihe by’ibiruhuko tugiye kwinjiramo nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri ibiteganya.

Yabwiye aba banyeshuri ko ibiruhuko atari umwanya wo kwifata uko babonye bakiga ingeso mbi, ahubwo ko ari igihe cyo gusubiramo amasomo yabo no gufasha imirimo ababyeyi.

Akaba yagize ati:”hari abanyeshuri bagera mu biruhuko bakishora mu kunywa inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge, mumenye ko ibyo byose bishobora kubashora mu busambanyi rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibiruhuko byanyu bibafashe kuruhura ubwonko neza, mwifashisha imyidagaduro itandukanye, gusubira mu masomo no gusura abo mu miryango yanyu mudaherukanye.”

IP Ndayisabye yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi b’aba banyeshuri cyane cyane ab’abakobwa kubitaho no kubakurikiranira hafi ngo hatagira ababashuka bakabashora mu ngeso mbi, aho yagize ati:”Muri iyi minsi hari abantu bakuru bajya bashukisha abana b’abakobwa ibintu bitandukanye birimo telephone zigendanwa, amafaranga, kubasohokana n’ibindi barangiza bagakabakoresha imibonano mpuzabitsina ikurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe. Babyeyi rero mwite kuri aba bana, kuko nta cyiza aba baba bagamije uretse gushora aba bana mu ngeso mbi zishobora kwangiza ahazaza habo.”

Yanagiriye inama aba banyeshuri yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarababwiye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi, kimwe no kubakuramo ibice bimwe na bimwe by’imibiri yabo.

Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi w’iri shuri Rwamamara Etienne yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ni umujyanama ukomeye. Izi nama bahora batugira tuzikurikije Igihugu cyacu cyatera imbere kurushaho kuko nta mutekano nta terambere. Turasaba ababyeyi kudufasha kwita kuri aba bana dusangiye kurera, bakazagaruka gukurikirana amasomo yabo mu gihembwe gitaha nta n’umwe uhuye n’ibibazo byavuzwe.”

Umubyeyi wari witabiriye iyi nama witwa Mugemana Jean Paul yagize ati:”Tugiye kugenzura abana bacu cyane cyane ab’abakobwa, tujye tumenya aho bajya, cyangwa abo biriranywe mu rwego rwo kubarinda ko bashorwa mu mibonano mpuzabitsina kuko hari ingero zimwe na zimwe tubona aho dutuye, aho hari abakobwa baretse amashuri kubera gutwita inda zitateganyijwe kandi bakiri mu ishuri.”

Umwe muri abo banyeshuri witwa Dukunde Chretienne wiga mu mwaka wa gatatu wisumbuye yagize ati:” Turashimira Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kutugira, hari bamwe muri twe bashukwa n’abasore ndetse n’abagabo bakuru, bakabaha impano zinyuranye, bakabajyana mu tubyiniro, bakanabaha inzoga, nyuma bakabashora mu mibonano mpuzabitsina. Tugiye kubagira inama, tubabwire ingaruka bigira ku buzima bwabo, kuko imiryango yacu ndetse n’I gihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza hacu, hakangizwa n’ibintu dushoboye kwirinda no kurinda abandi.”

RNP

2016-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Ubwanditsi 17 May 2016
Besigye yatangaje impamvu ikomeye atifashisha intwaro mu guhirika Museveni

Besigye yatangaje impamvu ikomeye atifashisha intwaro mu guhirika Museveni

Ubwanditsi 23 May 2019
Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Ubwanditsi 30 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi
ITOHOZA

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 May 2017
Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe
Amakuru

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Ubwanditsi 02 Nov 2024
Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Ubwanditsi 15 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru