Umuhango wo gusezera umurambo wa nyakwigendera Bishop Kajabika Ruben wabereye mu gihugu cy’u Burundi , witabirwa n’abavugabutumwa batandukanye bavuye imihanda yose kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016.
Mu gahinda kenshi kanagaragaraga ku maso , abantu bitabiriye umuhango wo gushyingura umukozi w’Imana Bishop Ruben bagize umwanya uhagije wo kumusezeraho no kumusabira ku mana mu masengesho yayobowe na Rev Mudagiri Nowa , kuva ku isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa ( 7h00 – 12h00 ).
Umwe mu bantu bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Bishop Kajabika Ruben yatangaje ko umuhango wo gushyingura wakozwe mu isaha imwe kandi ugenda neza.
Uyu mugabo yanashimangiye ko umuryango wa nyakwigendera waruhari ugizwe n’umufasha we n’abana be.
Mu ijambo rye ati :” Twagiye gushingura saa 12h00 z’amanywa , dusoza saa 13h00 . Aba representant legaux bari bahari n’Abiburundi , harimo Bishop Manassin wa Geurison des ames , Bishop Mutokambari wa Minivame , n’abandi benshi cyane ntazi . Haraba Pasteurs barenga 100 , naho abari bavuye mu Rwanda nabonye Umu Pasteur witwa Jonathan sinzi Itorero ayobora , natwe twari twavuye muri Zion hamwe Representant legal supleant wa Zion muri RDC Bishop Timothe .”
Apôtre Paul Gitwaza ntiyabonetse mu muhango wo gushyingura mukuru we.
Apôtre Paul Gitwaza ari nawe muyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi , hari abatari bacye bari baziko ashobora kwitabira umuhango wo gusezera no gushyingura umuvandimwe we Bishop Ruben Kajabika, ariko siko byaje kugenda kuko batunguwe no kutamubona muri uwo muhango ? Ariko hari amakuru avuga ko ari m’urugendo rutagatifu mu gihugu cya Israheli.
Umwe mu bitabiriye umuhango wo gushyingura abajijwe niba yabonye Apôtre Paul Gitwaza muri uyu muhango wo gusezera nyakwigendera , yacubije ati :” Nta wari waje kuko ari muri Israheli , yari mu murimo w’Imana . Ntawundi yarikuwusigira , yasanze atasiga ataye Intama ntawe azisigiye , bituma rero atabona uko aza. Uwaruyoboye umuhango ni Umushumba bakoranaga Bishop Mukwiza Laurent. ”
Bishop Ruben Kajabika yari nawe mwana w’imfura kuri se Nyakwigendera Reverand Pasiteri Kajabika André , mu muryango w’abana barindwi . Yabaye cyane mu Bijombo muri Congo , aza kuba mu mujyi wa Kinshasa igihe kirekire ari naho yigiye amashuri ye .