• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Apôtre Paul Gitwaza yatinye gukandagiza ikirenge mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we washyinguwe n’Abapasiteri barenga 100.

Apôtre Paul Gitwaza yatinye gukandagiza ikirenge mu muhango wo gushyingura umuvandimwe we washyinguwe n’Abapasiteri barenga 100.

Ubwanditsi 25 Mar 2016 Mu Rwanda

Umuhango wo gusezera umurambo wa nyakwigendera Bishop Kajabika Ruben wabereye mu gihugu cy’u Burundi , witabirwa n’abavugabutumwa batandukanye bavuye imihanda yose kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016.

Mu gahinda kenshi kanagaragaraga ku maso , abantu bitabiriye umuhango wo gushyingura umukozi w’Imana Bishop Ruben bagize umwanya uhagije wo kumusezeraho no kumusabira ku mana mu masengesho yayobowe na Rev Mudagiri Nowa , kuva ku isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa ( 7h00 – 12h00 ).

Umwe mu bantu bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Bishop Kajabika Ruben yatangaje ko umuhango wo gushyingura wakozwe mu isaha imwe kandi ugenda neza.

Uyu mugabo yanashimangiye ko umuryango wa nyakwigendera waruhari ugizwe n’umufasha we n’abana be.

Mu ijambo rye ati :” Twagiye gushingura saa 12h00 z’amanywa , dusoza saa 13h00 . Aba representant legaux bari bahari n’Abiburundi , harimo Bishop Manassin wa Geurison des ames , Bishop Mutokambari wa Minivame , n’abandi benshi cyane ntazi . Haraba Pasteurs barenga 100 , naho abari bavuye mu Rwanda nabonye Umu Pasteur witwa Jonathan sinzi Itorero ayobora , natwe twari twavuye muri Zion hamwe Representant legal supleant wa Zion muri RDC Bishop Timothe .”

Apôtre Paul Gitwaza ntiyabonetse mu muhango wo gushyingura mukuru we.

Apôtre Paul Gitwaza ari nawe muyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi , hari abatari bacye bari baziko ashobora kwitabira umuhango wo gusezera no gushyingura umuvandimwe we Bishop Ruben Kajabika, ariko siko byaje kugenda kuko batunguwe no kutamubona muri uwo muhango ? Ariko hari amakuru avuga ko ari m’urugendo rutagatifu mu gihugu cya Israheli.

Umwe mu bitabiriye umuhango wo gushyingura abajijwe niba yabonye Apôtre Paul Gitwaza muri uyu muhango wo gusezera nyakwigendera , yacubije ati :” Nta wari waje kuko ari muri Israheli , yari mu murimo w’Imana . Ntawundi yarikuwusigira , yasanze atasiga ataye Intama ntawe azisigiye , bituma rero atabona uko aza. Uwaruyoboye umuhango ni Umushumba bakoranaga Bishop Mukwiza Laurent. ”

Bishop Ruben Kajabika yari nawe mwana w’imfura kuri se Nyakwigendera Reverand Pasiteri Kajabika André , mu muryango w’abana barindwi . Yabaye cyane mu Bijombo muri Congo , aza kuba mu mujyi wa Kinshasa igihe kirekire ari naho yigiye amashuri ye .

-2552.jpg

-2553.jpg

-2555.jpg

-2554.jpg

2016-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Ubwanditsi 06 Dec 2021
Nyarugenge: Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Nyarugenge: Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 26 Mar 2017
Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ubwanditsi 05 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club
Amakuru

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024
Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora
POLITIKI

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike
Amakuru

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru