Kabalisa pacifique yavukiye i cyangungu mu cyahoze ari komini Kimbogo, akaba mbere ya genocide yari umwarimu aho iwabo akaba ari umucikacumu muri genocide yahungiye i bukavu nyuma yaje kujya i burundi kibitoki hariyo sekuru.
Yaje guhunguka avuye i Bujumbura yakoze muri FARG igikorera mu gishanga mu ishami ry’imishinga nyuma yaje kuvayo akora muri African right yaje kujya mu bubirigi arinaho aba ubu 2003 ari umunyamuryango wa ibuka nyuma 2009 nibwo yatangiye kuba interahamwe ikorana na ba Matata aho yashinze ikigo centre pour la prevention des crimes contre humanite aha ahakura akayabo kamafaranga avugako habaye genocide yakorewe abahutu.
Akaba akorana naba philippe Rejens, akaba kandi ari umunyamabanga w’ungirije wa PDP-Imanzi ya Deo Mushayidi akongera akaba numuvugizi wayo akaba akorana byahafi nabaharabika igihugu mu manama bakoresha abera i burayi.
Icyo kigo kijya gusa cyane na kimwe cya Joseph Matata, kiba mu magambo yabo gusa, kiba igisabisho, kuko niba bakenye gufasha abo barengana, ibikorwa byabo byakagombye kugera aho abo barengana bari.
Pacifique avuga ko umuhamagaro wamugezeho akora mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, ashinzwe gukusanya amakuru ku bwicanyi bwakorewe abatutsi.
Ngo mu gihe yakoraga amaperereza ku bwicanyi bwibasiye abatutsi, aho yageraga hose, ari mu baturage ku mirenge, ari mu bari mu buroko, ari mu nsengero, baramubwiraga bati n’ubwo tukubwiye iby’urupfu rw’abatutsi, ujye utubaza n’urupfu rw’abahutu tukubwire.
Ngo yasanze i Rwinkwavu muri Kayonza, mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro,nta batutsi bajungunywemo, amagufwa yarimo yari iy’abahutu.
Mu Gatsata mu urusengero rw’ i Karuruma, nta mututsi wahaguye.
Hariya ku Kabutare i save, hishwe abahutu , ahari abatutsi baho bose barimutse.
I Gitarama, za Gitwe, ngo nta batutsi bahabaga.
Kabalisa wumvikana mu biganira kuri radio Ikondera, avuga yihanukira cyane nk’utizeye ibyavuga ko hagomba kubaho urukigo rwemeza ko habayeho genocide yakorewe abahutu. Ariko nibaza niba gukorerwa genocide ari byiza ku buryo umuntu yabyiyitirira
Kabalisa Pacifique yahunze u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2003 ngo biturutse ku kunenga imikorere mibi y’inkiko Gacaca zari zimaze gutangira .
Ibyo avuga byose ariko abahezanguni b’abahutu ntibabimushimira, bavuga ko ari umututsi waje kubatega rugondihene, kugirango abarishe. Ngo kuki ko abanza gusaba ko habaho urukirwa Loni rwo kubyemeza, aho kugirango aze bahere ku gusakuza kuko ngo abazungu bakunda kumva induru!
Aha rero, niba atarigeze aragira musheru, najye mu myitozo, naho ubundi abasangirangendo ntibaramwizera!
Boniface RUTAYISIRE
Mu bandi babomborekana cyane harimo uwitwa Boniface Rutayisire, uvaka I Rukara ahahoze ari I Kibungo. Uyu mugabo Wigeze kwiga I Mburabuturo mu ishuri ry’amategeko, akaviramo mu wa mbere, yabanje kujya acuruza ibinyamakuru mu Rwanda.
Yari azi kwirwanaho mu gushakisha udufarnga. Yamenyaga ikinyamakuru kiri busohoke, akakirangura kikiri mu icapiro, nyuma akicururiza.
Nyuma ya genocide , yaje gukora agacapiro kitwa Edition central, aho Twagiramungu yari afite nawe agacapiro kitwa Multi Services, iruhanda y’ahahoze Alirwanda, hafi yo kwa Rubangura. Yaje kuva mu Rwanda nta kibazo na gito afite, agiye gushakisha nk’uko n’ubu abanyafurika bose bajya gushaka imibereho I Burayi. Ntibiteye kabiri, ahinduka umunyapolitiki.
Yagezeyo mu babiligi asanga abantu baho bose ari abahezanguni. Abahutu ntimwakira, kandi akumva atajya mu batutsi, kandi uhunga wese yaravugaga ko abatutsi b’ I Rwanda bamumereye nabi.
Ashinga ishyirahamwe yiyita Perezida ngo w’Abahutsi! Bavuka ku babyeyi b’abahutu n’abatutsi. Akuda kugira imiryango myinshi. Bukeye ashinga undi muryango witwa TubeholTwese. Bukeye bw’aho ashinga ishyaka rwitwa Banyarwanda. Comité international pour les victimes de la haine ethinique massacre et genocideN’ubu aracyashinga ibindi.
Aho rero hagati yasanze hadahaha, ubu yagiye mu nguni ya gihutu. Niwe mushyushyarugamba wa Genocide yakorewe abahutu, niwe ushaka urukiko ruburanisha abatutsi
( niko abyita), niwe utemera ko Kabalisa Pacifique aza kubavugira ibintu bya genocide y’abahutu. Ni nka wa mwana wonka agapfuka irindi bere ngo hatagira umuvumba.
Boniface rero iyo ukuriranye ibiganiro agirira kuri biriya bitangazamakuru nka Ikondera, wumva asa nk’uwisobanura kugirango akunde yemerwe nk’umuhutu, mu gihe abo bari kumwe usanga ubuhutu bwe batabushira amakenga.
Aho niho atangira avuga ko afite bene wabo batwikiwe mu Mutara we aririmba intsinzi muri Kigali, ukibaza impamvu ayo makuru ubu aribwo yibuka kuyatanga.
Ashyiramo umwete cyane nk’umwana w’umuzanano, ukora kurusha bene urugo, ubwo ahari bizagera ubwo ubuhutu arwanira nka Nyetera azabutsindira. Ngo nawe azaruhuka ari uko ayoboye u Rwanda!
Cyiza Davidson