• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 01 Apr 2016 Mu Mahanga

​Abayobozi b’amashuri, ab’amadini, ba nyiri utubare, abafite amahoteri, abafite amazu y’amacumbi, n’abafite ay’uburiro (Resitora) bo mu murenge wa Kanombe, ho mu karere ka Kicukiro basabwe gushyiraho ingamba zo kurwanya inkongi z’imiriro mu nyubako bakoreramo imirimo yabo ndetse n’izo batuyemo.

Ibi babikanguriwe ku itariki 30 Werurwe mu gikorwa cyo kubahugura ku buryo bakwirinda inkongi z’imiriro,n’uko bazizimya igihe zibaye.

Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, akaba yarafatanije na Assistant Inspector of Police (AIP) Jonas Rizinde, akaba ashinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

Ubu bumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro no kuzizimya igihe zibaye babuherewe mu kagari ka Rubirizi.

IP Twizeyimana yabwiye abagize ibyo byiciro ati:”Inyubako zanyu zikorerwamo, zibamo, kandi zigendwamo n’abantu benshi. Mukwiye gushyiraho ingamba zo gukumira ko zabamo inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi.”

Yakomeje ababwira ati:”Inkongi z’imiriro zangiza ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse hari n’igihe zihitana bamwe. Abantu barasabwa kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera.”

AIP Rizinde yabasobanuriye ko zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yababwiye ko zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari na yo rimwe na rimwe iba intandaro y’inkongi z’imiriro.

AIP Rizinde amaze gusobanurira abo bagize ibyo byiciro ibishobora gutuma haba inkongi z’imiriro, yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ibikorwa byabo ndetse n’izo babamo, kandi abasaba gukangurira abo bakoresha, abo bayobora, ndetse n’abaturanyi babo kugura bene ibyo bikoresho.

Yababwiye kujya kandi bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, mudasobwa, n’ibindi mu gihe batari kubikoresha.

Yabamenyesheje nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.

Abo bagize ibyo byiciro beretswe uko bazimya inkongi y’umuriro hakoreshejwe ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers), ndetse na bo bakora uwo mwitozo.

Umwe mu bahuguwe, akaba yungirije Pasiteri mukuru wa Paruwasi ya Angirikani ya Remera, Pasiteri Ruzindana John Paul yagize ati:”Nta bumenyi buhagije nari mfite ku bijyanye no kwirinda inkongi y’umuriro no kuyizimya iramutse ibaye. Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye mbimenya.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yabahaye, kandi ayisezeranya ko azabusangiza abantu batandukanye.

Undi mu bahuguwe ufite inzu y’amacumbi witwa Mukantwari Judith yagize ati:”Nsanzwe mfite ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi y’umuriro (Fire extinguishers) ariko si nari nzi uko bikoreshwa. Nyuma y’aya mahugurwa nabimenye.”

Yavuze ko ubwo bumenyi azabusangiza abo akoresha, ab’iwe mu rugo, n’abandi bantu banyuranye.

RNP

2016-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo  Gen. Caesar Kayizari  na Gen. Sam Kaka  basezerewe

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo Gen. Caesar Kayizari na Gen. Sam Kaka basezerewe

Ubwanditsi 09 Jul 2016
Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 22 Feb 2022
Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Ubwanditsi 14 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo
IMIKINO

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta
Mu Mahanga

Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 22 Oct 2017
Burundi : Lt. Col  Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.
Mu Rwanda

Burundi : Lt. Col Darius IKURAKURE,yarasiwe muri Etat Major na mugenzi we w’umusilikare ahasiga ubuzima.

Ubwanditsi 22 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru