Muri imwe mu nzu z’ahazwi nko Kwa Nyiragasazi mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ku manywa yo kuri uyu wa 4 Mata 2016 havumbuwe imbunda nshya eshatu (nubwo hari abavuga ko ari nyinshi).
Izo mbunda zasanzwe zitabye muri rumwe mu ngo ziri ahari guhangwa umuhanda mushya uva ku Nteko Ishinga Amategeko ugana Kacyiru uzunganira imihanda iri hafi y’ahari kubakwa inyubako za Kigali Heights na Kigali Convention Center.
Izi mbunda zavumbuwe n’abakozi ba sosiyete y’ubwubatsi ya Horizon ubwo basenyaga urukuta rw’inzu y’uwitwa Josephine Uwamwezi ahazwi nko kwa Nyiragasazi, bakagwa ku mbunda zisa nk’izibitse mu bubiko bwazo bwihariye.
Umwe mu bakozi baguye kuri izi mbunda wavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, yavuze ko izi mbunda zikiri nshya, zikaba zari zitabye mu gitaka mu kabati.
Yongeraho ariko ko zikiboneka babajije umugore witwa Nyiragasazi wabaga muri iyi nzu ari nawe nyirayo abereka ko nta bisobanuro ashaka kubaha kuri izi mbunda.
Yagize ati “Abakozi bakimara kubivuga, uriya mukomiseri uhagarariye bariya bakora imihanda abibaza uriya mugore nyir’inzu babanza guterana amagambo amubaza ngo ‘utunze imbunda?’ we akamubwira ati ‘ibyo se birakureba’ akimara kumusubiza gutyo ni bwo yahise ahuruza polisi.”
Ngako akazu zari zibitsemo
Uyu mukozi yakomeje agira ati “iriya mashini yari irimo irasenya ihirika iki gikuta cya hano bimwe bigwamo imbere, duhagaze turimo turareba abandi barimo gukuramo amabuye; ariko bikimara kugwamo imbere njyewe umuhungu twari turi kumwe we yari ari kurebamo ahita atubwira ngo harimo imbunda, ndebye nanjye ndazibona ni bwo nahise mpamagara uriya mushoferi ndamubwira nti ‘harimo imbunda’ we ahita ahamagara uriya uhagarariye abakozi turazimwereka.”
Yongeye agira ati “Hari imwe yari imanitse mu kabati kayo, hari n’izindi ebyiri nabonye zari ziri hasi, bahise bahatuvana ari izo ngizo maze kubona; zari zibitse zisa nk’aho ziri mu kabati kazo zonyine. Ikigaragara cyo ziracyari nshya nk’uko nazibonye, nabonye buri mbunda ifite imitutu ibiri.”
Bivugwa ko umugore nyir’iyi nzu bivugwa ko yatandukanye n’umugabo we, akajya hanze.
Uyu mugore yahise atabwa muri yombi na polisi.
ACP Celestin Twahirwa
Amakuru amaze kumenyekana yemejwe n’umuvugizi wa Polisi ACP Twahirwa avuga ko mu isuzuma ryakorewe kuri izo mbunda basanze ari imbunda za cyera umugabo wa Nyiragasazi w’umutaliyani yifashishaga mu gihiga inyoni kuko izo mbunda aricyo ubundi zakoraga ndetse ko kubera igihe zimaze zangiritse.
yagize ati: Mu ibazwa ryakoreshejwe uyu mugore Uwamwezi yatubwiye ko ziriya mbunda zari uzu umugabo we w’umutariyani bari barashakanye ariko ubu baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni imbunda uwo mugabo we yazanye kera mbere ya 1994, ndetse twasanze aho zari zigeze ntacyo zatwara umuntu kuko zarashaje zarangiritse.
Izi mbunda zafashwe zirimo imwe ntoya ( Pistolet yo mu bwoko bwa kera) n’izindi eshanu nini zakoreshwaga mu bikorwa by’ubuhigi. Zari ziri kumwe n’amasasu yazo mu gisanduku kinini wabonaga ko kiremereye ubwo cyaterurwaga.
Umwanditsi wacu