• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke . Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje

Abashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke . Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje

Ubwanditsi 12 Apr 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na bamwe mu banyamakuru k’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 9/4/2016, kuri Stade Amahoro i Remera, yavuze ko ashingiye ku makuru y’uko hari ibihugu byo mu karere bishyigikiye abahunze u Rwanda bashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni; yavuze ko abazagerageza gutera u Rwanda nabo bazineza ko bitazabahira.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite inshingano yo guharanira ko Jenoside itazongera kuba mu gihugu, mu bindi bihugu ho rukaba rwafatanya n’amahanga mu kuyikumira.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ajya yumva ko mu bihugu by’abaturanyi hari ‘abaribwaribwa’ ngo bashaka gufasha Interahamwe n’indi mitwe gutera u Rwanda, ariko ngo yiteguye guhangana nabo.

Yagize ati “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke. Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje, ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi, bazi ko bitazabahira. Ngira ngo ni nacyo kibatinza. Ariko uwangirira ngo babigerageze.”

Perezida Kagame yavuze ko ibikorerwa mu bindi bihugu u Rwanda ruzategereza amahanga icyo azabikorera, ariko ngo ibyo kugarura Jenoside mu Rwanda byo “ntabwo bishoboka.”

PREZIDA PAUL KAGAME YASABYE ABANYARWANDA KUTARANGAZWA N’IBY’ABARUNDI BATUKANA KU KARUBANDA NK’ABASHUMBA

Perezida Kagame abajijwe icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa n’ubutegetsi bw’u Burundi ko u Rwanda rwaba rushaka ko muri iki gihugu naho haba Jenoside, yavuze ko nta mwanya abanyarwanda bakwiye guta bavuga ku bijyanye n’u Burundi.

Ati “Ibiba i Burundi cyangwa ibibera i Burundi numva nta kinini nkwiye kuba mbivugaho ntabwo byantwarira umwanya kuko n’abandi Banyarwanda ntibikabatwarire umwanya munini.”

“Ntabwo bikwiye kuturangaza. Dukwiye gukomeza gukora ibyo dushaka gukora byubaka igihugu cyacu. Ibyo bitandukanye n’ibyakwambuka umupaka biturutse aho ariho hose bikinjira mu gihugu cyacu ariko ibivugirwa hanze ntabwo numva twajya mu bitutsi ngo dutukane tubasubize twese tube kimwe.”

” Ntabwo njye numva nabijyamo nta n’umunyarwanda nabwira gutukana.

Iby’Abarundi mubirekere Abarundi, Abanyarwanda dukore ibidukwiye bijyanye n’umutekano mu gihugu cyacu n’amajyambere y’igihugu cyacu.

Iby’Abarundi mubirekere Abarundi niyo baba bavuga Abanyarwanda cyangwa batuka Abanyarwanda mubibarekere.”

-2628.jpg

Leta y’u Burundi yagiye ishinja u Rwanda kuba rushyigikiye abagamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, kugeza n’aho bemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza rugamije gushyira mu bikorwa uwo mugambi.

Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania
Kuva Tanzania yabona Perezida mushya, Dr John Pombe Magufuli, umubano w’u Rwanda n’iki gihugu wahinduye isura ugenda uba mwiza ibyemezwa n’abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida wa Tanzania yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yanifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ageze mu Rwanda yatangaje ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

-2626.jpg

Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru

Ubwo yabazwaga ikibazo cy’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagasigayo imitungo yabo, Perezida Kagame yagize ati “Umubano uri hagati y’u Rwanda na Tanzania bitewe n’ubuyobozi bushya buriho umeze neza. Nicyo cyangombwa, nicyo cy’ibanze nubwo umubano mwiza uriho uzakemura ibibazo byose byaba biri hagati ya Tanzania n’u Rwanda binyuze mu butwererane n’inzego zose z’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi cyangwa se mu bijyanye no kwishyira hamwe kwa EAC.Nicyo rero kiri mu bizakemurwa mu byari bihari. Ngira ngo yarabyivugiye mwarabyumvise ukuntu ubu urujya n’uruza rw’abanyarwanda n’abanyatanzaniya ruzashoboka birenze ibisanzwe n’abafite rero icyo bashaka gukurikirana birashoboka ko bazabikurikirana.

Umwanditsi wacu

2016-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Ubwanditsi 24 Jun 2025
Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Ubwanditsi 03 Apr 2025
Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Ubwanditsi 05 Oct 2024
Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Ubwanditsi 18 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 Apr 2016
Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi
Mu Mahanga

Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025
Amakuru

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Ubwanditsi 16 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru