Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na bamwe mu banyamakuru k’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 9/4/2016, kuri Stade Amahoro i Remera, yavuze ko ashingiye ku makuru y’uko hari ibihugu byo mu karere bishyigikiye abahunze u Rwanda bashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni; yavuze ko abazagerageza gutera u Rwanda nabo bazineza ko bitazabahira.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite inshingano yo guharanira ko Jenoside itazongera kuba mu gihugu, mu bindi bihugu ho rukaba rwafatanya n’amahanga mu kuyikumira.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ajya yumva ko mu bihugu by’abaturanyi hari ‘abaribwaribwa’ ngo bashaka gufasha Interahamwe n’indi mitwe gutera u Rwanda, ariko ngo yiteguye guhangana nabo.
Yagize ati “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke. Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje, ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi, bazi ko bitazabahira. Ngira ngo ni nacyo kibatinza. Ariko uwangirira ngo babigerageze.”
Perezida Kagame yavuze ko ibikorerwa mu bindi bihugu u Rwanda ruzategereza amahanga icyo azabikorera, ariko ngo ibyo kugarura Jenoside mu Rwanda byo “ntabwo bishoboka.”
PREZIDA PAUL KAGAME YASABYE ABANYARWANDA KUTARANGAZWA N’IBY’ABARUNDI BATUKANA KU KARUBANDA NK’ABASHUMBA
Perezida Kagame abajijwe icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa n’ubutegetsi bw’u Burundi ko u Rwanda rwaba rushaka ko muri iki gihugu naho haba Jenoside, yavuze ko nta mwanya abanyarwanda bakwiye guta bavuga ku bijyanye n’u Burundi.
Ati “Ibiba i Burundi cyangwa ibibera i Burundi numva nta kinini nkwiye kuba mbivugaho ntabwo byantwarira umwanya kuko n’abandi Banyarwanda ntibikabatwarire umwanya munini.”
“Ntabwo bikwiye kuturangaza. Dukwiye gukomeza gukora ibyo dushaka gukora byubaka igihugu cyacu. Ibyo bitandukanye n’ibyakwambuka umupaka biturutse aho ariho hose bikinjira mu gihugu cyacu ariko ibivugirwa hanze ntabwo numva twajya mu bitutsi ngo dutukane tubasubize twese tube kimwe.”
” Ntabwo njye numva nabijyamo nta n’umunyarwanda nabwira gutukana.
Iby’Abarundi mubirekere Abarundi, Abanyarwanda dukore ibidukwiye bijyanye n’umutekano mu gihugu cyacu n’amajyambere y’igihugu cyacu.
Iby’Abarundi mubirekere Abarundi niyo baba bavuga Abanyarwanda cyangwa batuka Abanyarwanda mubibarekere.”
Leta y’u Burundi yagiye ishinja u Rwanda kuba rushyigikiye abagamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, kugeza n’aho bemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza rugamije gushyira mu bikorwa uwo mugambi.
Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania
Kuva Tanzania yabona Perezida mushya, Dr John Pombe Magufuli, umubano w’u Rwanda n’iki gihugu wahinduye isura ugenda uba mwiza ibyemezwa n’abakuru b’ibihugu byombi.
Perezida wa Tanzania yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yanifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ageze mu Rwanda yatangaje ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru
Ubwo yabazwaga ikibazo cy’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagasigayo imitungo yabo, Perezida Kagame yagize ati “Umubano uri hagati y’u Rwanda na Tanzania bitewe n’ubuyobozi bushya buriho umeze neza. Nicyo cyangombwa, nicyo cy’ibanze nubwo umubano mwiza uriho uzakemura ibibazo byose byaba biri hagati ya Tanzania n’u Rwanda binyuze mu butwererane n’inzego zose z’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi cyangwa se mu bijyanye no kwishyira hamwe kwa EAC.Nicyo rero kiri mu bizakemurwa mu byari bihari. Ngira ngo yarabyivugiye mwarabyumvise ukuntu ubu urujya n’uruza rw’abanyarwanda n’abanyatanzaniya ruzashoboka birenze ibisanzwe n’abafite rero icyo bashaka gukurikirana birashoboka ko bazabikurikirana.
Umwanditsi wacu