• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Ubwanditsi 16 Sep 2016 Mu Mahanga

Abatwara ibinyabiziga bo mu Ntara y’I Burengerazuba barishimira serivisi barimo guhambwa na Polisi y’u Rwanda guhera tariki ya 14 Nzeri, aho ibinyabiziga byabo bipimwa imiterere yabyo.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga, akaba anashinzwe ibijyanye na tekiniki muri iki kigo, Senior Superintendent of Police (SSP) Bernardin Nsengiyumva, yavuze ko uburyo burimo kwifashisha ari ubw’imodoka irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga, aho igenda izenguruka hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kibera mu karere ka Rubavu, kigamije kwegereza serivisi abatwara ibinyabiziga batuye hirya no hino mu Ntara, batiriwe bakora urugendo rurerure bajya i Kigali ahasanzwe hakorera iki kigo (MIC) gusuzumisha imodoka zabo.

Mu byo bapima imodoka nk’uko yabitangaje; harimo gupima imiterere y’amapine harebwa ko ameze neza, harimo kandi gupima ko feri z’imodoka zitangiritse, gupima imiterere y’amatara maremare cyangwa amagufi, uturebanyuma ibyo bita “retro-viseurs”, gupima imyotsi isohoka mu modoka harebwa ko itangiza ikirere, kureba uko imodoka imeze (housing) hasuzumwa niba itarangiritse ibice by’inyuma cyangwa se amarangi yayo atarashaje n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga yakomeje avuga ko iyo imodoka ipimwe bagasanga nta busembwa ifite , ihabwa icyangombwa cy’uko yujuje ubuziranenge ku buryo izikora imirimo itari iy’ubucuruzi iba izongera gusuzumwa hashize umwaka, mu gihe izikora ibikorwa by’ubucuruzi zo zigaruka mu isuzumwa hashize amezi atandatu.

SSP Bernardin Nsengiyumva yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba kirimo kubera mu karere ka Rubavu kizarangira tariki ya 21 Nzeri. Ku munsi hakaba hakorerwa isuzumwa imodoka ijana ku buryo ku musozo w’iki gikorwa hazaba hamaze gusuzumwa imodoka hagati ya 900-1000 nk’uko yakomeje abitangaza. Abatunze ibinyabiziga muri iyi Ntara akaba abasaba kudacikanwa ahubwo bakitabira iki gikorwa kuko kibafitiye akamaro.

SSP Bernardin Nsengiyuma yavuze kandi ko mbere y’uko iyi modoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga iza mu karere ka Rubavu, yari iherutse mu turere twa Nyamagabe, Rusizi, Huye na Musanze, akaba yarakomeje avuga ko bazakomeza no mu tundi turere mu minsi iri imbere batanga iyi serivisi.

SSP Bernardin Nsengiyumva yavuze kandi ko mu byo abaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo bitwaza harimo icyangombwa cyo kuba warishyuye kuri banki amafaranga yo gupimisha ikinyabiziga, ubwishingizi bw’imodoka, fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka n’iy’indangamuntu, icyemezo cy’imodoka (carte jaune) ndetse agasubiza n’icyemezo aba yarahawe (certificate) cyerekana ko imodoka yasuzumwe.

Bamwe mu baje gusuzumisha imodoka zabo bishimiye icyo gikorwa. Ineza Private wo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yagize ati:” Ndanezerewe cyane kuko imodoka yanjye basanze ari nzima.

Mbere najyaga i Kigali gusuzumisha imodoka yanjye nkakora urugendo rurerure. Ndasaba abandi bataraza kwihuta bakazana imodoka zabo kuzisuzumisha kuko birinda n’impanuka”.

Undi witwa Byiringiro Charles usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu nawe yagize ati:” Tubyakiriye neza kuba baje gupimira imodoka hano. Iyo ugiye i Kigali ukoresha essence nyinshi, imodoka kandi ikajyayo nta bagenzi, umuntu agatanga amafaranga y’icumbi, ndetse n’ayo kurya. Ku buryo byose hamwe bishobora no kugera ku mafaranga ibihumbi 65 .

Ubu imodoka yanjye basanze ari nzima ndahita nsubira mu kazi, ndishimye cyane rwose. Habarugira Gaspard ukomoka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu nawe wari waje gusuzumisha imodoka ye yavuze ko ubusanzwe yajyaga i Kigali gusuzumisha imodoka ye, aho yavuze ko yakoraga urugendo rurerure ndetse bikamutwara n’amafaranga menshi. Nawe yishimiye kuba Polisi y’u Rwanda yarabegereje iyo serivisi ikabasanga iwabo.

-4070.jpg

Umuyobozi wungirije w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga SSP Bernardin Nsengiyumva yasabye abatunze ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba kwitabira iki gikorwa akomeza avuga ko n’iyo basanze imodoka itameze neza, nyirayo ahabwa iminsi 14 yo kujya kuyikoresha mu igaraji, hanyuma akazagaruka iyo minsi itarashira imodoka ye ikongera igakorerwa isuzumwa kandi amafaranga yo gusaba iyo serivisi agatanga 20% y’asanzwe.

RNP

2016-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Ubwanditsi 01 Oct 2017
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Ubwanditsi 13 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu y’ibirindiro by’ingabo z’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kubakwa muri Afurika
Mu Rwanda

Impamvu y’ibirindiro by’ingabo z’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kubakwa muri Afurika

Ubwanditsi 29 May 2017
Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda
Amakuru

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Ubwanditsi 28 May 2024
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi
ITOHOZA

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru