• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha

Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha

Editorial 29 Apr 2016 Mu Mahanga

​Kuwa gatatu tariki ya 27 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yahaye ibiganiro abanyeshuri 850 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhango Catholique riherereye mu murenge wa Ruhango, bigishwa gukumira no kwirinda ibyaha aho biga ndetse n’aho batuye.

Ibi biganiro bikaba byaratanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage (DCLO) muri aka karere Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ari kumwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha mu karere ka Ruhango Rukundo Felix.

IP Abijuru, yabwiye abo bana ko bagomba kwirinda ababashuka bakabashora mu byaha birimo kunywa inzoga, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, ababwira ko ubuzima bwabo bagomba kubuha intego hakiri kare, kandi ko bafite uburenganzira bw’ibanze nk’abana b’u Rwanda.

Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje abwira aba banyeshuri ko bafite inshingano zo gukangurira ababyeyi babo kwirinda amakimbirane, kuko ariyo aza ku isonga mu bituma bamwe muri bagenzi babo bata ishuri ndetse bakava iwabo bakajya kwibera mu mihanda, aho bakora ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge, bakarangwa n’urugomo ubujura n’ibindi byaha.

Akaba yaragize ati:”Mukangurire ababyeyi banyu kwirinda amakimbirane ashobora gutuma abana bava iwabo bakajya mu mihanda, kuko ibikorwa n’imyitwarire by’abo bana bo mu muhanda biri mu biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba mwe nk’ abayobozi b’ejo gukangurira ababyeyi banyu kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana babahunga.”

Yabasobanuriye ububi bw’ibiyobyabwenge, ababwira ko bigira ingaruka k’uwabinyoye aho usanga akora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu guta ishuri n’ibindi.

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge ni bibi kuko umunyeshuri wabinyoye ntatekereza neza, bigatuma atsindwa amasomo ye, bikaba byanamuviramo guta ishuri”.

Yaboneyeho umwanya wo kubasobanurira bumwe mu burenganzira bw’umwana aribwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Rukundo we yasabye aba banyeshuri guharanira ko ikigo bigaho n’aho batuye hatarangwa icyaha na kimwe kuko ariyo ntego y’ihuriro ryabo, anabakangurira kuzaribera abanyamuryango.

Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi w’ikigo Habimana Frederic yashimye Polisi y’u Rwanda, anavuga ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi, bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko ngo hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.

Umwe mu banyeshuri witwa Umuhire Kelly Blenda nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama ibahaye, aho yagize ati: “Turashima ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, nibyo koko twebwe nk’urubyiruko, nitwe mbaraga z’igihugu, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge kugirango tubashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu.

Tugiye gukangurira ababyeyi bacu kwirinda amakimbirane maze igihugu ntikizongere kugira abana baba mu mihanda. ”

Yasoje avuga ko umuntu ataba umwenegihugu mwiza anywa ibiyobyabwenge cyangwa akora ibyaha kandi ko nta terambere umuntu yageraho anywa ibiyobyabwenge.

RNP

2016-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Editorial 14 Aug 2021
Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Editorial 26 Sep 2022
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 09 Sep 2016
Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Editorial 20 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi
POLITIKI

RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi

Editorial 08 Jan 2020
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”
Amakuru

APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Editorial 13 Nov 2023
Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois
Mu Mahanga

Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois

Editorial 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru