• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Ubwanditsi 04 May 2016 POLITIKI

Mperutse gusoma impuruza ya Twagiramungu Faustin aha Perezida Paul Kagame n’Amahanga yose amabwiriza ngenderwa n’ibisabwa kugira ngo acyure Abanyarwanda bose baba muri Diaspora, usibye ko ntazi igihe yabereye Minisitiri w’Impunzi cyangwa Umuyobozi wa OIM, ese ubundi Abanyarwanda baba bamutumye kubasabira imishyikirano ni bande?

Ni byiza kuba Twagiramungu yararose kuko bibaho, cyane ko n’Ishyaka rye rishingiye ku nzozi [Rwanda ’Dream’ Initiative], agafata n’umwanya wo kwerekana ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyarwanda bandi baba mu mahanga. Gusa ikibabaje ni uko icyo yita ikibazo hashize imyaka cyarabaye amateka. Ibi ndaza kubigarukaho.

Ku batamuzi n’abandi bafite inyungu muri Politiki y’u Rwanda bamwibeshyaho, Twagiramungu ni nka Kanseri muri politiki y’imyaka myinshi mu Rwanda kuva muri za 60, akiri umunyeshuriiyo muri za Canada ndetse no mu myaka ya 90-94 igihe cy’amashyaka menshi kugeza n’ubu,keretse niba ubwonko bwe butibuka ariko twe abanyarwanda twibuka amateka ye yose.

Muri macye imishyikirano yifuza ndumva isa n’iya Arusha kandi yayibayemo ari ikirumirahabiri, abo mu Rwanda akabagonganisha, naho abari hanze ku ruhande rwa RPF akabacenga abakina politiki yo mu kirere, uyu munsi ntabwo abo bari kumwe mu mashyaka mu Rwanda barabyibagirwa.

Ese ni izihe mpunzi Twagiramungu aharanira gucyura?

Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bariyo kubera gushaka ubumenyi, imibereho n’ubukungu, abandi bariyo kubera guhunga amakosa n’ibyaha bakoze mu Rwanda barimo abakekwaho ko basize bakoze jenoside, abanyereje imitungo ya Leta, abakoze ibyaha binyuranye, cyane mu ngabo (Disciplinary) cyangwa muri Leta, ubundi hakaba n’abatekereza ko ari impunzi kandi sitati y’ubuhunzi yararangiye.

Hari kandi n’abahejejweyo no kugirana ibibazo n’abantu ku giti cyabo bapfa imitungo, ubuhemu n’ibindi bidafite aho bihuriye na politiki. Abo bose kandi umunsi ku munsi leta ibahamagarira kwibuka ko ari Abanyarwanda kandi bafite uburenganzira busesuye bwo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Abafite ibikorwa bikomeye bibateza imbere baguma mu mahanga, ariko ntibikuraho uburenganzira bafite ku gihugu cyabo. Hari kandi abana n’urubyiruko rukomoka kuri abo bose rukwiriye kubohoka ntiruheranwe n’amateka cyangwa ibyaha by’ababyeyi babo, bose ni abana b’u Rwanda.

Niba Twagiramungu avugira impunzi zo mu cyiciro cy’abakekwaho ibyaha cyangwa ababihamijwe n’inkiko, aho ho byaba byumvikana icyo agamije, ariko kuri ubu nta muntu n’umwe wavuga ko yahunze u Rwanda kubera impamvu runaka itari mu zavuzwe haruguru kuko Leta y’u Rwanda ihora ifunguye amarembo ku batahuka kuva mu 1994. Baba abahunze kuva muri za 1959 ndetse no muri 1994 na nyuma yaho nta n’umwe iheza. N’abahoze bagize Ex FAR, RDR, FDLR n’abandi baratahuka, ubutabera bwaba ntacyo bubabaza bakishyira bakizana, bagatunga bagatunganirwa.

Muri macye rero Twagiramungu aravugira baringa, nta mpunzi n’imwe ihari yahunze u Rwanda ku mpamvu ziturutse ku mutekano mucye kuko urahari, ubuyobozi n’iterambere bidaheza nibyo byimitswe, ukwishyira ukizana kurahari, uburezi bufunguriwe bose, kwivuza byageze kuri bose, Abanyarwanda bo kubihamya babibamo umunsi ku munsi barahari, barashima kandi bafite icyizere cy’ahazaza heza.

Impuhwe za Twagiramungu ni nk’iza bihehe

Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Guverinoma y’Inzibacyuho kuva 1994, natubwire impuhwe yaba yaragiriye izo mpunzi asabira imishyikirano mu 2016. Ndibuka muri 94 na 95 yanga ko ibiribwa UNHCR na PAM bavanaga i Dar es Salaam binyuzwa mu Rwanda ngo bijyanwe muri Zaire (DRC) agamije kwicisha inzara impunzi, iyo aba yarakundaga abo bahutu yiyita ko avugira, yari kuba yarakoze ibinyuranye n’ibyo. Nyamara Paul Kagame akiri Visi Perezida yahoraga avuga ko impunzi zidakwiye gukomeza kwicwa n’inzara ndetse n’indwara azisabira gutaha mu gihugu.

Keretse niba ubwonko bwe butakibuka kubera gusaza naho ubundi yakagombye kwibuka amagambo yabwiye impunzi zari i Muyinga mu Burundi mu 1995 zimaze kumusomera Memorandum y’ibyo zasabaga ngo zitahe. Yifashe ku gahanga ati “Yayayayaya, mwa bicanyi mwe muzi ko musetsa nta n’isoni mugira, mukwiriye gufungwa cyangwa mugahitamo kwangara mukazagwa ku gasi” abari bahari mubyibuke. Igihe cyose yaranzwe n’amagambo yo gutesha agaciro impunzi, agasuzuguro, kuzica intege, kuzicira imanza no kwerekana ko we ari intyoza n’igitangaza.

Erega ubucabiranya, amatiku n’amacenga bya Twagiramungu si ibya none!

Mbere ya 94, amashyaka yose Twagiramungu yagiye abamo yayatezagamo amatiku, akagonganisha bagenzi be. Hano mu Rwanda ku ruhande rwa RPF akababeshya ko ariwe gitangaza. Azwiho ibinyoma no kungonganisha abarwanashyaka b’amashyaka yabayemo.

Ajya gutangiza PDR Ihumure afatanyije na Dr Ntakirutimana na Rusesabagina, ajya gufatanya na RNC, ngo bahuze ingufu byose byagiye bishwanyagurika kubera yahoraga ashaka kuba ariweuyobora biturutse kuri ya kanseri n’ubundi yamwokamye.

Abo yafatanyije nabo bose bamwibuke, ngabo ba Rusesabagina yise Ababoyi n’Abateruzi b’Inkono, ngabo ba BM Habyarimana na ba Kayumba yabwiye ko nta jenerali ubaho atagira ingabo, ko nta jenerali ukangatira mu birometero birenga 10,000 yaratinye kuvugira mu mashyamba ya Congo hafi y’u Rwanda.

Twagiramungu akwiriye kubanza kwiyunga nawe ubwe, abo yahemukiye n’abo yirirwa ayobya kuko imikino ye na Politiki yo mu kirere byarashaje. Abanyarwada bakeneye abanyapolitiki bahamye [genuine politicians] kandi barahari, batari abo kubateranya no kuryoshya amagambo nk’ibyamuranze,yakagombye kwicara akirira ayo amaze gukusanya cyangwa agahitamo agafata inzira agataha i Kigali cyane ko nawe azi ko atari impunzi.

Imishyikirano asaba n’ubundi yayibayemo, amacenga ye arazwi keretse niba yifuza ko habaho indi akazongera kuba Ministri w’Intebe, nasubize amerwe mu isaho.

Icyo nzi cyo ni uko abenshi bamaze kumumenya ariko kubakimwibeshyaho bibuke amashyaka yaciyemo ibice mu Rwanda, agahabwa Umwanya ukomeye yarangiza akananirwa imirimo yashinzwe mu Rwanda agafata iy’ikirere.

Twagiramungu nabanze yivuze kanseri y’amacakubiri y’amoko, ya Nduga Rukiga, y’abatutsi n’abahutu, y’abakwe b’i Gitarama ananibuke ko guhora yifuza kuba hejuru ya byose aribyo bizamusajisha nabi. Nareke guteza ubwega cyane ko Abanyarwanda ubu barasobanukiwe, mbeseburya si buno.

Twagiramungu sigaho wakoze uko ushoboye ngo wigire ijwi ry’abatavuga rumwen’ubutegetsi bw’u Rwanda [opposition] ariko byarakunaniye kandi n’abatekereza nkawe, bibuke ko buri munsi uko bwije n’uko bukeye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irushaho kugira imbaraga ahanini zishingiye ku guteza imbere ubukungu butajegajega, budaheza, yimakazaimyoborere myiza kandi iha amahirwe buri munyarwanda nta vangura iryo ariryo ryose. Ni nako kandi abiyita ko barwanya Leta bagenda babura impamvu n’aho bahera (no purpose no agenda)ku rundi ruhande icyizere abaturage bafitiye Ingabo zacu, Umukuru w’Igihugu bigakomeza kwiyongera.

Sinzi uzavura iyi ndwara ya Mzee Twagiramungu washatse gufatanya na RNC n’abandi bikananirana, washatse gufasha FDLR ubwo yasuraga Tanzania, wagiye kwa Nkurunziza nabyo ntibyagira icyo bigeraho; ubu icyo asigaranye ni urusaku no guhangana nta mpamvu.

-2739.jpg

-2738.jpg

Ikinyamakuru Kangura cyo muri Gicurasi 1992 cyanditse kuri Twagiramungu mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Ubutiriganya n’ubushizi bw’isoni bya Twagiramungu Faustin bifite inkomoko”

-2740.jpg

Gatabazi Jean Marie Vianney ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

2016-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

RUSHYASHYA 21 Oct 2025
IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa

Ubwanditsi 25 Aug 2025
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021
RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

Ubwanditsi 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango
INKURU NYAMUKURU

Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango

Ubwanditsi 14 Jan 2020
Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Mu Mahanga

Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi

Ubwanditsi 04 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru