Polisi y’u Rwanda mu turere twa Gatsibo, Nyarugenge, Gisagara, Nyagatare, Musanze na Gicumbi yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku kuntu bakumira ibyaha mu bice bayobora.
Hahuguwe abagize Komite Nyobozi z’imidugudu, abagize Njyanama z’utugari n’imirenge, n’abandi bakorana n’aba bagize izi nzego.
Abenshi mu bahuguwe bakuriye Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) zo mu bice bayobora.
Ubu bumenyi Polisi y’u Rwanda yabubahereye mu mahugurwa y’iminsi ibiri barimo ku matariki ya 7 kugeza kuya 8 Gicurasi, akaba yarabereye mu bice bitandukanye by’imirenge igize utu turere.
Mu karere ka Gatsibo hahuguwe 2319, muri Nyarugenge hahugurwa 1750; mu karere ka Gisagara hahuguwe 1573, mu ka Nyagatare hahugurwa 931, mu karere ka Musanze hahuguwe 492 naho muri Gicumbi hahugurwa 993.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yagize ati:”Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Yasabye Polisi y’u Rwanda guhugura abo bayobozi ku ruhare rw’umudugudu mu kubumbatira umutekano.”
ACP Gatare yakomeje agira ati:”Bamwe muri aba bayobozi ni bashya muri izi nshingano. Ubufatanye mu kubahugura bigamije kubongerera ubumenyi kugira ngo babashe gusohoza inshingano zabo neza harimo gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’aho bayobora.”
Yavuze ko mu byo Polisi y’u Rwanda ibigisha harimo ihanahana ry’amakuru haba hagati yabo ubwabo, hagati yabo n’abo bayobora, ndetse no hagati yabo n’izindi nzego zirimo na Polisi y’u Rwanda.
Bahabwa kandi ubumenyi ku kuntu bakurikirana urujya n’uruza rw’abantu mu bice bayobora, ndetse n’uko amarondo yakorwa neza kugira ngo hakumirwe ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abafite imiganbi yo kubikora.
Biteganijwe ko abandi basigaye bazahugurwa ku matariki ya 14, 15, 21 na 22 z’uku kwezi bitewe n’uko uturere twabigennye.
RNP