• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Editorial 31 May 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi kugira amakenga y’ibintu batwaye mu modoka kugira ngo badaha icyuho abanyabyaha muri rusange, n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge by’umwihariko.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abagabo babiri bafatanwe ibiro 21 by’urumogi, bakaba barafashwe mu rukerera rwo ku itariki 28 Gicurasi bari mu modoka itwara abagenzi yavaga mu karere ka Ngoma yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Abarufatanwe ni Niyomukiza Jean Claude, ufite imyaka 21 y’amavuko na Ntahomurereye Germain, ufite imyaka 24 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Gufatwa kw’abo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bagenzi bari muri iyo modoka wagize amakenga ku mizigo ya bagenzi be, ahita abimenyesha Polisi. Iyo modoka barimo ikigera kuri bariyeri yo mu murenge wa Remera, abapolisi bari bayiriho bahise bayisaka, maze barusangamo.”

IP Kayigi yagize ati:” Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera ku murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma, ndetse n’urwo rumogi niho ruri mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uburyo barubonyemo n’abo rwari rugenewe”.

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Birashoboka ko Umushoferi ashobora gutwara ibintu bitemewe abizi, ariko biranashoboka ko ashobora kubitwara atabizi. Birakwiye rero kugira amakenga y’ibintu biri mu modoka atwaye kuko ashobora kwisanga yafashije umuntu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko.”

Yabasabye kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose babonanye umugenzi ibintu byose bakeka ko amategeko atemera.

Yatanze ingero z’aho abashoferi b’imodoka, abamotari, ndetse n’abagenzi bagiye bahura n’abantu nkabo bagahita bakabashyikiriza Sitasiyo ya Polisi iri hafi aho, niyo mpamvu yasabye abatuye abatwara abagenzi ko igihe cyose bazajya babona umuntu badashira amakenga bakwiye kujya bahita bahamagara Polisi cyangwa bakamushyikiriza Polisi ibegereye.

Kuri uwo munsi kandi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yafashe amaduzeni 310 ya Blue Sky, ariko abari bayafite bakaba barahise biruka bakibona ko bagiye gufatwa, izo nzoga zitemewe mu Rwanda zikaba ziri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika.

Gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ni kimwe mu bintu Polisi y’u Rwanda yashyize mu byihutirwa, ibinyujije mu bukangurambaga no mu mikwabu ikorwa hirya no hino mu gihugu.

RNP

2016-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Editorial 05 Nov 2018
Burera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Burera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Editorial 12 Sep 2016
Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Editorial 15 Mar 2020
Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Editorial 06 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo
Amakuru

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Editorial 11 Nov 2020
Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe
INKURU NYAMUKURU

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Editorial 29 Nov 2019
2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera
Mu Rwanda

2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

Editorial 23 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru