• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Ubwanditsi 23 Oct 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa 616 zari zaraburiye ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu ariko iperereza kuri izo mudasobwa rikaba rikomeje.

Iri perereza ririmo gukorwa rigamije kugaruza mudasobwa 2700 zatanzwe na Leta y’u Rwanda muri gahunda yiswe “mudasobwa imwe kuri buri mwana”; izi mudasobwa zikaba zaraburiwe irengero mu mashuri ku buryo zimwe muri zo zibwe.

Iri perereza kandi rinagamije guta muri yombi abari bashinzwe izi mudasobwa nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa. Yagize ati:” kugeza ubu, iperereza rirerekana ko mudasobwa 613 zaburiye mu mujyi wa Kigali, muri zo hakaba hamaze kugaruzwa 238 naho abantu batanu bakwekwaho kugira uruhare mu kubura kwazo bamaze gufatwa”.

Yakomeje avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru ho habuze mudasobwa 371, Polisi igaruza 41, abantu 81 barimo gukorwaho iperereza. Mu Ntara y’i Burengerazuba habuze mudasobwa 157 hamaze kuboneka 44, abantu 8 barimo gukurikiranwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko no mu zindi Ntara nk’iy’u Burasirazuba naho mudasobwa 1049 zabuze, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba imaze kugaruza 293, abantu 41 bakekwaho ubujura bwazo barafashwe; mugihe mu Ntara y’Amajyepfo habuze mudasobwa 548 mu mashuri 53 yo muri iyi Ntara.

ACP Twahirwa yagize ati:” n’ubwo igikorwa cyo kugaruza mudasobwa zabuze kirimo gukorwa, byumvikane neza ko zose zitibwe; zimwe zabuze kubera uburangare bw’abazishinzwe ku mashuri kuko batakurikiranaga neza imikoreshereze yazo, ku buryo abazigenewe batandikwaga mu bitabo byabugenewe ko bazihawe”.Yakomeje avuga ko aho byagaragaye ko izi mudasobwa zibwe, Polisi yafashe abakekwaho ubu bujura ndetse n’iperereza rikaba rikomeje.

Yagize ati:” hari ubwo umunyeshuri yatahanaga mudasobwa iwabo mu rugo hanyuma ntayigarure ku ishuri kubera ko n’ubuyobozi bw’ishuri butabikurikiranaga. Iyi ni intangiriro, turizera ko ku musozo w’iki gikorwa turimo tuzaba tumaze kugaruza umubare munini”.

Musanze: Polisi y’u Rwanda yigishije abanyeshuri amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda yabwiye abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Kabaya ko bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda birinda impanuka, mu gihe badakiniye mu muhanda.

Ubu butumwa babuhawe n’ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira akaba yari kumwe n’uhagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere IP Etienne Kabera. Byabereye mu nama bagiranye n’abanyeshuri n’abarimu babo tariki ya 21 Ukwakira mu murenge wa Muhoza.

IP Kabera yagize ati:” Kubigisha ikoreshwa neza ry’umuhanda ni ukugirango mugire umutekano usesuye kuko ari mwebwe b’ejo hazaza h’igihugu cyacu. Buri gihe nimujya kwambuka umuhanda mujye mureba impande zose mbere yo kwambuka, kandi mwambukire ahashyizwe imirongo y’umweru n’umukara yagenewe kwambukirwaho n’abanyamaguru. Kandi mujye mwambuka mwihuta”.

Abanyeshuri kandi banasobanuriwe ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku baturage. IP Ntiyamira yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu miryango ndetse bikaba n’intandaro y’ibyaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura n’ibindi. IP Ntiyamira yagize ati:” mugomba kujya mutanga amakuru mu gihe mubonye abakoresha ibiyobyabwenge “.

-4461.jpg

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa

Nyuma yo kugezwaho ibi biganiro, abanyeshuri bishimiye ukuntu beretswe uko bambuka neza umuhanda ndetse n’uko bamenya ibiyobyabwenge bityo biyemeza kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.

RNP

2016-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe  (SEX ROBOTS) VIDEO

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS) VIDEO

Ubwanditsi 28 Dec 2016
Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Ubwanditsi 02 Jun 2021
Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Ubwanditsi 12 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite
IMIKINO

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Ubwanditsi 19 Feb 2016
U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu
ITOHOZA

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

Ubwanditsi 02 May 2018
CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu
ITOHOZA

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru