Bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR bitandukanyije nayo ndetse n’umuyobozi wayo, Gen Byiringiro Victor, bashinga umutwe wabo mushya ngo ugamije guharanira uburenganzira bw’impunzi no kuzicyura mu cyubahiro. Uyu mutwe bakaba bawise CNDR-Ubwiyunge.
Uyu mutwe mu itangazo washyize ahagaragara ryashyizweho umukono n’uwitwa Kamuhanda Anastase akaba ari umuvugizi wawo, abawugize bavuga ko babonye intego biyemeje kugeraho batazazigeraho bakiyobowe na Byiringiro Victor bashinja kuba yararanzwe n’ibintu byinshi batishimiye.
Aba bashinja Gen. Major Byiringiro Victor guhuzagurika mu miyoborere bigatuma afata ibyemezo ahubutse kandi atagishije inama, cyangwa agasuzugura inama agirwa ntave ku izima.
Ashinjwa kandi gusuzugura inzego za FDLR, kwanduza isura yayo asuzugura ubuyobozi bw’igihugu cya Congo ngo ari nacyo kibacumbikiye, ndetse no gusuzugura HCR mu gikorwa cyo kubarura impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo, ndetse ngo akaba yaranarashe kuri HCR kuwa 15 Mata 2016 ahitwa Bweru, akica, agasahura, ndetse akangiza ibintu byinshi by’Umuryango mpuzamahanga akanasahura abaturage.
Gen Major Byiringiro kandi ashinjwa n’abitandukanyije nawe kubeshya impunzi ko azazicyura kandi nta buryo n’imigambi ihamye yerekana, bigatuma afata bugwate impunzi azibuza uburenganzira bwo kumenyekana, kurindwa no gufashwa n’imiryango mpuzamahanga ahubwo akagira izi mpunzi agakingirizo.
Gen Major Byiringiro Victor
Ibindi Byiringiro akomeje gushinjwa na bagenzi be kandi harimo ngo gukorana n’abashaka gusenya urugaga, gusesagura umutungo, kwanga gufatanya n’abandi ngo bacyure impunzi mu cyubahiro, kutagira ubunararibonye muri politiki no muri dipolomasi, kurangwa n’irondakoko n’irondakarere.
Kubw’izi mpamvu zose rero ngo aba bitandukanyije na Gen. major Byiringiro Victor na FDLR ye ndetse n’imiyoborere ye mibi yamuranze mu myaka yose ishize ayobora uyu mutwe ushinjwa na leta y’u Rwanda kuba ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwanditsi wacu