Kuri uyu wa 1 Kamena 2016, abapolisi bato 965 barimo 229 b’abakobwa barangije icyiciro (Intake)cya 12 cy’amahugurwa y’ibanze ya gipolisi aho bari bamaze amezi 6 batorezwa mu ishuri rya gipolisi rya Gishari, mu karere ka Rwamagana.
Aba bapolisi bo ku rwego rwa Police Constable batangiye amahugurwa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, aho amasomo y’ibanze ya gipolisi bahawe arimo ayerekeranye no kurinda umutekano, gukoresha intwaro, amategeko n’andi masomo atandukanye azabafasha mu mirimo mishya batangiye.
Umuyobozi w’ishuri rya Police rya Gishari CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko amasomo aba bapolisi bahawe abemerera gukora ubutumwa bahabwa ariko ngo bakwiye gukomeza guhabwa amahugurwa ndetse n’abo basanze bakabemenyereza umurimo.
Yagize ati “turabizeza ko amasomo bahawe ahagije kuba basohoza inshingano bazahabwa na polisi, gusa na none bakeneye gukomeza kwiga no kumenyerezwa umurimo akaba ari yo mpamvu dusaba abayobozi b’imitwe bagiye koherezwamo ko baba hafi bakabamenyereza.”
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yashimiye aba bapolisi uburyo bahisemo izo nshingano nyamara babizi neza ko zikomeye.
Ministiri Fazil yababwiye ko kugira ngo bagere ku cyifuzo cyabo cyo kuba abapolisi, bakwiye guhora bazirikana ingingo 3 zikunze kugarukwaho na Perezida Kagame mu mbwirwa ruhame zitandukanye.
Yagize ati “ icya mbere ni ubunyarwanda, icyakabiri ni ubunyangamugayo kubera ko buri munyarwanda n’ubwo twifuza ko bose baba inyangamugayo ariko tugira n’ibigarasha. Iya gatatu ni ukubumbatira na yombi ibyagezweho ariko ukabibumbatira ugamije no gutera imbere unashakisha icyateza imbere igihugu cyacu.”
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Fazil Harerimana
Ministiri Fazil yaboneyeho gusaba aba polisi bashya ko bagomba guharanira kurwanya ibyaha aho kubikora cyane cyane bishingikirije ibyo bari byo ahubwo ko uzabikora agafatwa na we azahabwa ibihano biremereye.
Yagize ati “ nyamuneka mwirinde kuba abanyabyaha kandi mushinzwe kubirwanya, musanze polisi ishimwa n’abaturage ….bya bindi bavuga ngo nta byera ngo de, iyo de ibaye ku mupolisi kiba ari cya de kinini icyo cya de kinini rero gihanwa kihanukiriwe.”
Aba bapolisi batangiye ari 986 ariko abagera kuri 21 ntibabashije kurangiza aya mahugurwa kubera impamvu zitandukanye. Abarangije bakaba bagiye kwerekeza mu bice bitandukanye aho bagiye gukomereza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.
Source: Makuruki.rw