• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Ubwanditsi 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa 1 Kamena 2016, abapolisi bato 965 barimo 229 b’abakobwa barangije icyiciro (Intake)cya 12 cy’amahugurwa y’ibanze ya gipolisi aho bari bamaze amezi 6 batorezwa mu ishuri rya gipolisi rya Gishari, mu karere ka Rwamagana.

Aba bapolisi bo ku rwego rwa Police Constable batangiye amahugurwa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, aho amasomo y’ibanze ya gipolisi bahawe arimo ayerekeranye no kurinda umutekano, gukoresha intwaro, amategeko n’andi masomo atandukanye azabafasha mu mirimo mishya batangiye.

Umuyobozi w’ishuri rya Police rya Gishari CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko amasomo aba bapolisi bahawe abemerera gukora ubutumwa bahabwa ariko ngo bakwiye gukomeza guhabwa amahugurwa ndetse n’abo basanze bakabemenyereza umurimo.

Yagize ati “turabizeza ko amasomo bahawe ahagije kuba basohoza inshingano bazahabwa na polisi, gusa na none bakeneye gukomeza kwiga no kumenyerezwa umurimo akaba ari yo mpamvu dusaba abayobozi b’imitwe bagiye koherezwamo ko baba hafi bakabamenyereza.”

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yashimiye aba bapolisi uburyo bahisemo izo nshingano nyamara babizi neza ko zikomeye.

Ministiri Fazil yababwiye ko kugira ngo bagere ku cyifuzo cyabo cyo kuba abapolisi, bakwiye guhora bazirikana ingingo 3 zikunze kugarukwaho na Perezida Kagame mu mbwirwa ruhame zitandukanye.

Yagize ati “ icya mbere ni ubunyarwanda, icyakabiri ni ubunyangamugayo kubera ko buri munyarwanda n’ubwo twifuza ko bose baba inyangamugayo ariko tugira n’ibigarasha. Iya gatatu ni ukubumbatira na yombi ibyagezweho ariko ukabibumbatira ugamije no gutera imbere unashakisha icyateza imbere igihugu cyacu.”

-2835.jpg

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Fazil Harerimana

Ministiri Fazil yaboneyeho gusaba aba polisi bashya ko bagomba guharanira kurwanya ibyaha aho kubikora cyane cyane bishingikirije ibyo bari byo ahubwo ko uzabikora agafatwa na we azahabwa ibihano biremereye.

Yagize ati “ nyamuneka mwirinde kuba abanyabyaha kandi mushinzwe kubirwanya, musanze polisi ishimwa n’abaturage ….bya bindi bavuga ngo nta byera ngo de, iyo de ibaye ku mupolisi kiba ari cya de kinini icyo cya de kinini rero gihanwa kihanukiriwe.”

Aba bapolisi batangiye ari 986 ariko abagera kuri 21 ntibabashije kurangiza aya mahugurwa kubera impamvu zitandukanye. Abarangije bakaba bagiye kwerekeza mu bice bitandukanye aho bagiye gukomereza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.

Source: Makuruki.rw

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2022
Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje  amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubwanditsi 01 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe
Mu Mahanga

Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira
Mu Rwanda

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Ubwanditsi 16 May 2018
Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI
INKURU NYAMUKURU

Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Ubwanditsi 16 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru