Mucyumweru gishize Radiyo Itahuka mu kiganiro cyayo cya buri wa Gatanu “Rwanda Haguruka” n’umunyakuru Jean Paul, yatangaje ko ifite amakuru yizewe yuko leta y’u Rwanda yaba iri gutegura umugambi mubisha wo kwivugana Gen. Kayumba Nyamwasa.
Muri icyo kiganiro Jean Paul yavuze ko Kayumba azira gukorana na FDLR. ngo ibyo arabihera ku magambo bamaze iminsi bumva muri Rushyashya na Ambasaderi Karega ndetse na Minisitiri Louise Mushikiwabo bavuga ko RNC na FDLR ari impanga.
Tubibutse ko Gen. Kayumba atari ubwambere akoze iri kinamico ko Leta y’u Rwanda yenda kumuhitana.
Muri Kamena 2010, hari umukino w’ikinamico wakinwe na Kayumba yiyambika cya kigote kitamenwa n’amasasu yiyinjiza muri Allimentation guhaha yavayo abo yari yateguye bagenda bamukurikiye bamwirashisha kunda ye.
Nti byatinze Kayumba n’abandi bari kuruhande rwe muri RNC bahise bavugako u Rwanda rubiri inyuma n’ubwo hari abantu benshi muri RNC batari bashyigikiye ko ibibazo bwite bya Kayumba bigomba kwinjizwa mu ishyaka no gushingirwaho bakora politike.
Hari ikintu abantu biyibagiza, afurika y’epfo ni igihugu cya mbere ku isi gifite impuzandengo nini y’ubwicanyi, nibura abantu 50 bapfa ni bura buri munsi, nyamara Kayumba nubwo abizi kandi aziko n’isi yose ibizi yakomeje gukoresha iraswa rye mu nyungu ze no guharabika u Rwanda.
Bitega, Gen. Kayumba na Frank Ntwali
Cyiza Davidson