Gahima Gerard wabaye Porokireri wa Repubulika mu Rwanda, akaza guhunga igihugu ,ubu akaba ari umwe mu bagize umutwe wa RNC, aherutse guta ibara aho yari yarabonye ikazi nk’umunyamategeko wakoze mu gihugu cyahungabanijwe na Genocide.
Gahima yari yabonye ikiraka (consultant) muri NGO muri Timor Leste aho yagombaga guha training abakozi muri truth and reconcilation dept.
Budget yari amadolari imiliyoni 4 ku myaka ine. Maze igice cy’ayo mafaranga kigeze mu ntoki za Gahima, avanamo make nuko ariyakira.
Hamaze gukorwa Audit , Gahima yaje gutabwa muri yombi , aza kurekurwa, avuga ko yemeye kuriha mu mezi atandatu kuko yari yabonye ahandi akora muri Irland.
Kuva ubwo kugeza ubu nta nigiceri Gahima arishyura, ubu akaba arimo gushakishwa na Police ya Tiomor,ngo ashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Tubibutseko Gahima Gerard yabaye umuntu ukomeye mu Rwanda, yabaye Porokoreri Mukuru wa Repubulika, aho yicaga agakiza, abacuruzi benshi muri Kigali, bahunze igihugu, bajya gucururiza muri Uganda , Kenya, Zambia, Mozambic, abandi bajya mu mahanga kure bahungaga Gahima kubera kubaka Ruswa bazimwima, akabacira umunyururu.
Gearard Gahima arahigwa bukware
Abenshi mu banyarwanda b’impunzi, bagiye bahunze Porokireri Gerard Gahima, Urugero: ni nka Kajeguhakwa Valens ( Waje gutahuka ubu akaba atuye I Rubavu we na Bizimungu Paster) , Kajeguhakwa ni umunyemari wabaye umwe mu batabariye urugamba, babohoye iki gihugu, aza kugihunga nyuma yo gutotezwa na Gahima, amaze kumurira amafaranga muri Bank ye BACAR, Gahima yubaka Hotel iramunanira izakugurwa mu cyamunara na Gangarali nyiri Lemigo Hotel.
Gahima wari wagizwe Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya BACAR, akajya yiha amadeni uko yishakiye, abifashijwemo na Kabanda ( wari umwe muba Cadre ba FPR, bakera waje gufungwa no kwirukanwa muri RPF kubera amanyanga) Gahima wari ukomeye cyane yari yarazanye Kabanda, amuha ubwa Porokireri i Nyanza , aza kwirukanwa ubwo yataga amadosiye y’ubushinjacyaha mu bagore.
Uyu niwe Gahima yari yaragize umwe mu bayobozi ba BACAR, kugirango ajye amufasha kuyiba, no kwiha amadeni.Kugeza naho amwe muri ayo madeni ajya ayandika kuri nyina wari ufite imyaka isaga 75.
Undi Gahima yajujubije akamufungira ubusa ni Depite Mbanda Jean wakomokaga mu ishyaka rya PSD waje gufungwa imyaka isaga ibiri nta dosiye , akaza kurekurwa.
Depite Mbanda Jean wahemukiwe na Gahima Gerard
Abandi yagambaniye niba Celestin Rwigema, Gasana Anastase n’abandi benshi cyane … Ibi byose babimubaza agahitamo kuba ikigarasha, kuko bamubujije kwiba no guhemuka.
Kimwe n’abandi bose babazwa inshingano zabo, bakarakara, babakura mu mwanya ikomeye, bababuza kurya Ruswa, bagahinduka bakaba babi ( Gen. Rusagara na Col. Tom Byabagamba) bakajya kugambanira igihugu cyabo n’ubuyobozi buriho, Gahima na murumuna we Rudasingwa Theogene bari mubahemukiye iki gihugu na Perezida Kagame wari wabizeye akabashyira mu myanya ikomeye y’ubuyobozi bwo hejuru muri Leta y’u Rwanda.
Gerard Gahima mumazi abira
Cyiza Davidson