• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Ubwanditsi 30 Jun 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda nshya yise ‘Treat All’ igamije gutangira guha imiti igabanya ubukana Abanyarwanda 17,800 banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bakaba bari bataremererwa gufata imiti kubera ko igihe cyari kitaragera.

Ikigereranyo cy’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda kigaragaza ko hari abagera ku bihumbi 210 kuva mu myaka 10 ishize.

Muri aba banduye, ibihumbi 162,486 bahabwaga imiti igabanya ubuka, abandi 17,800 bari bategereje ko abasirikare barinda umubiriwe bagabanuka ngo batangire guhabwa imiti igabanya ubuka adna.

Ugendeye kuri iyi mibare, hirya no hino mu Rwanda hari abantu barenga ibihumbi 30 banduye SIDA ariko batazi ko bayifite.

Gahunda y’Isi nshya yiswe ‘Treat All (bavure/biteho bose)’ igamije guha amahirwe abantu banduraga agakoko gatera SIDA, ariko ntibahite bagire amahirwe yo guhita bahabwa imiti igabanya ubukana mu gihe bamaze kwipimisha bagasanga baranduye. Kuvura abanduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hakiri kare ngo bishobora kugabanya amahirwe yo gupfa ku kigero cya 53%.

DR Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga ko ubusanzwe umuntu wanduye agakoko (virus) itera SIDA.

Ati “Iyo umuntu yanduraga bategerezaga ko abasirikare barinda umubiriwe bagabanuka bakagera kuri bakajya munsi ya 500, icyo gihe habaga hari n’ibyuririzi byatangiye kuza. Iyo gahunda ntabwo yafashaga abenshi, hari n’abashoboraga gupfa bataratangira imiti.”

Dr Nsanzima avuga ko umuntu wanduye ‘Virus’ iyo atari ku miti aba afite twa ‘virus’ Miliyari 10 ziba zigenda mu maraso ye, uretse kuba izo Virus ngo zangiza umubiri we, ngo n’iyo agize uwo ahura nawe bakaba bakora nk’imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa amaraso ye akaba yahura n’ay’undi muntu, yanduza cyane kurusha umuntu uri ku miti.

Ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ufite ubwandu uri ku miti, hagabanukaho 96% kwanduza kurusha uteri ku miti. Guha abantu bose imiti biragabanya kwanduzanya, no guca bya byuririzi byahitanaha abantu.”

Uyu muyobozi ushinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina avuga ko hateguwe imiti y’abantu bose bafite agakoko gatera SIDA baba abana cyangwa abakuru.

Mu gutangiza gahunda ya ‘Treat All’, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko nubwo bigiye kongera Miliyoni enye z’Amadolari ku ngengo yagenerwaga kurwanya SIDA, ndetse n’imiti ikaba ihenze, ngo iyi gahunda ifite inyungu mu buryo bw’igihe kirekire kuko bizagabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda, kandi bitumen Abanyarwanda banduye bakomeza gukorera igihugu cyabo.

Agasaba abanyarwanda nabo kwitwarararika bakirinda ubusambanyi budakingiye kuko kongera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA birushaho kongerera umutwaro Leta.

Kuva kuri uyu wa gatanu, tariki 01 Nyakanga 2016, abantu bose bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bari bateremererwa guhabwa imiti igabanya ubukana bashobora guhita bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bibemereye bagahabwa imiti.

Abaganga n’inzobere bo mu mavuriro 152 mu gihugu hose basanzwe batanga imiti igabanya ubuka, ngo barahuguwe kuva muri Gashyantare 2016, bakaba biteguye, ndetse n’imiti barayigejejweho.

Muneza Sylvie, umuyobozi mu Rugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yashimiye Guverinoma kubw’iyi gahunda kuko ngo igiye kubafasha guhangana n’ubwandu.

-3116.jpg

Dr, Agnes Binagwaho

Kuva mu mwaka ishize, ubushakashatsi ngo bugaragaza ko mu Rwanda byibura buri mwaka abantu 3 ku 1000 bandura Virus Itera SIDA. Mu gihe buri mwaka hapfa abagera ku 1832.

Source: Umuseke.rw

2016-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Ubwanditsi 15 Jul 2019
Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Ubwanditsi 12 Jul 2021
Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Ubwanditsi 08 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New- RNC na RNC Ishaje :  Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7
Amakuru

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose.

Ubwanditsi 16 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru