• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Editorial 07 Jul 2016 IMIKINO

Abakinnyi bane bakinaga mu cyiciro cya mbere mu Rwanda , babiri b’APR FC, umwe wa Police n’undi wa Kiyovu Sports bamaze kunvikana n’ikipe yo mu gihugu cya Slovakia.

-3223.jpg
Iranzi ,Rwatubyaye ,Kalisa Rachid,Ombalenga Fitina

Iranzi Jean Cluade, Rwatubyaye Abdul bakiniraga APR FC, Kalisa Rachid wakiniraga ikipe ya Police FC na Ombalenga Fitina wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, bamaze bose kugurwa n’ikipe ya MFK TOPVAR TOPOLCANY yo mu gihugu cya Slovakia ku mugabane w’iburayi.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe yemeje aya makuru atangaza ko ku ruhande rwabo bamaze kurekura aba basore b’abanyarwanda bitwara neza muri shampiyona. Yagize ati :” Ni byo koko aba bakinnyi twamaze kubaha uburenganzira bwo kwerekeza muri iyi kipe.Abayobozi bayo baje kutureba, tugirana ibiganiro, bigenda neza. baciye mu nzira nziza, biza kurangira i by’ingenzi tubyunvikanyeho.”

Umuyobozi w’iyi kipe witwa Abdelaziz Benaoudia usanzwe anakorera ubucurizi mu gihugu cya Kenya , amaze iminsi ari mu Rwanda aho yaragiranye ibiganiro n’abayobozi b’amakipe yari afite aba bakinnyi, biza kurangira bose ababonye.Aba basore kuri uyu wa kabiri nibwo bashyize umukono ku masezerano, aho buri umwe yasinye gukinira iyi kipe mu gihe cy’amezi 18.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Ombalenga Fitina, Iranzi Jean Claude, Rwatubyaye Abdul na Rachid Kalisa berekeje mu gihugu cya Kenya gusaba visa, bakaba bagaruka mu Rwanda kuri uyu wa kane.

Aba bakinnyi uko ari bane bakaba bagomba kujya muri iyi kipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia mu mpera z’uku kwezi, bamaze kurangiza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Umuyobozi w’iyi kipe Abdelaziz Benaoudia afite icyizere ko aba basore mu gihe gito cyane araza kuba yababoneye ikipe mu cyiciro cya mbere muri Slovakia, cyangwa akabajyana mu gihugu cy’Ububiligi.

Aba bakinnyi nta mafaranga iyi kipe irabatangaho mu kugenda,ariko mu masezerano amakipe azagirana n’iyi kipe, harimo kuzabona ibigera kuri 30 ku ijana y’amafaranga bazagurishwa.Aba bakinnyi baratangirira ku mushahara uri hejuru ya miliyoni 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

2016-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Editorial 29 Aug 2025
FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Editorial 05 Oct 2022
Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Editorial 29 Mar 2022
APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Editorial 01 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo
INKURU NYAMUKURU

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Editorial 11 Jun 2019
Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Editorial 12 Jul 2016
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha
Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Editorial 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru