• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda

Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2019 IMIKINO

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain, yatangiye kwambara imyambaro yanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwa kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye na Paris St Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo bya ’Made in Rwanda.’

Nk’uko bikubiye mu masezerano y’impande zombi, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino ya Shampiyona.

Ibi niko byagenze ku mukino Paris Saint-Germain yakiriyemo Nantes ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho abakinnyi bayo baje kwishyushya bambaye imipira y’umweru iriho amagambo ‘’Visit Rwanda’’ mu mugongo.

Muri Stade Parc des Princes hejuru hari handitsemo amagambo ’’Visit Rwanda’’ ndetse yanatambukaga ku byapa byamamaza biba biba iruhande rw’ikibuga.

U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Guhera umwaka utaha w’imikino, ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.

Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’Abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.

Paris Saint Germain ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, aho ikinamo Umunya-Brésil Neymar waciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago ubwo yagurwaga avuye muri FC Barcelone mu 2017.

Neymar na Marquinhos bishyushya mbere y’umukino Paris Saint Germain yakiriyemo Nantes kuri uyu wa Gatatu

Neymar ni we mukinnyi wahenze mu mateka y’umupira w’amaguru ubwo yagurwaga miliyoni £200 avuye muri FC Barcelone mu 2017

Kylian Mbappé yambaye umupira ugaragaza amagambo ’’Visit Rwanda’’ ubwo yishyushyaga

Kylian Mbappé Lottin w’imyaka 20 aganira na Neymar da Silva Santos Júnior w’imyaka 27 bwa mbere bagaragaye mu mwambaro wa Visit Rwanda wamamaza ubukerarugendo bw’urwa Gasabo

Neymar na Mbappé baterana ubuse ubwo bari barimo kwishyushya

Umunyezamu Keylor Navas ni umwe mu bakinnyi ba PSG bagaragaye mu mashusho amenyekanisha ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bufaransa

Visit Rwanda yamamazwaga muri Stade Parc des Princes i Paris

Neymar acenga Ludovic Blas wa Nantes muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu

2019-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda

AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda

Ubwanditsi 30 Jul 2022
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.

Ubwanditsi 01 May 2021
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gakenke: Umwarimu  yatawe muri yombi  akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa
ITOHOZA

Gakenke: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Ubwanditsi 15 Jun 2017
U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish
IMIKINO

U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish

Ubwanditsi 22 Nov 2018
Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Amakuru

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Ubwanditsi 16 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru