• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Ubwanditsi 26 Jun 2018 IMIKINO

Espagne yigobotoye Maroc bigoranye naho Cristiano Ronaldo ahusha penaliti yari guha Portugal amahirwe yo kuyobora itsinda B kuri uyu wa Mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi kigeze ku munsi wa nyuma mu matsinda aho amakipe ari kurwana ku mahirwe yayo ya nyuma andi ahanganira kuzamuka muri 1/8 ari aya mbere.

Bitandukanye no mu mikino yabanje aho buri umwe wabaga ukwawo, mu rwego rwo kwirinda ko habaho amanyanga imikino yose y’umunsi wa nyuma muri buri tsinda yatangiye kubera isaha imwe.

Espagne itaragaragaza igitinyiro yari ifitiwe mbere y’irushanwa, yanganyije na Maroc bigoranye ibitego 2-2 kuri Kaliningrad Stadium imbere y’abafana 33,973 mu mukino watangiye saa 20 :00 kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena.

Maroc yari itaratsinda umukino n’umwe, niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 14 ku gitego cya Khalid Boutaib, cyishyurwa na Isco ku wa 19, Youssef En-Nesyri atsindira Maroc icya kabiri ku munota wa 81, umukino ugera ku munota wa 90 iyi kipe ya Afurika icyizeye intsinzi ariko mu nyongera icyishyurwa na Iago Aspas.

Ku rundi ruhande, Portugal yasabwaga gutsinda igahita iyobora itsinda B, yari ihanganye na Iran kuri Mordovia Arena maze Ricardo Quaresma ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 45 ibona na penaliti yari gutuma yizera intsinzi ku wa 53 gusa Cristiano arayihusha, ku munota wa nyuma Iran nayo ibona penaliti iterwa neza na Karim Ansarifard umukino urangira ari 1-1 bituma izamuka ari iya kabiri inyuma ya Espagne.

Mu itsinda A ari naryo ryabanje gukina saa 16 :00, umukino wari ukomeye wagombaga guhuza Uruguay n’u Burusiya, ibihugu byombi byari byaramaze kwizera itike ya 1/8 bikaba byishakagamo igomba kuriyobora.

Uruguay ikomeje kugaragaza imbaraga nyinshi muri iri rushanwa, yatsinze uyu mukino ku bitego bitatu ku busa harimo icya Luis Suarez ku munota wa 10, icyitsinzwe na Denis Cheryshev w’u Burusiya ku wa 23 n’icya Edinson Cavani ku wa 90 ariko u Burusiya bukaba bwakinnye ari abakinnyi 10 iminota hafi 54 kuko Igor Smolnikov yahawe ikarita itukura.

Mu gihe Uruguay yazamutse ifite amanota yose nta mukino n’umwe itsinzwe, u Burusiya bukaba ubwa kabiri, Misiri yananiwe no gutsinda Arabia Saudite ngo itahe ari iya gatatu.

Iyi kipe yari muri eshanu zaserukiye Afurika, niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cya Mohamed Salah ku munota wa 22 inagobokwa n’umunyezamu Essam El Hadary wakuyemo penaliti ya Arabia Saudite ku wa 41.

Amakosa y’abakinnyi ba Misiri yatumye Arabia Saudite ibona penaliti ya kabiri nyuma y’iminota itatu, iterwa neza na Salman Al-Faraj, umukino ugana ku musozo ku munota wa 90, Salem Al-Dawsari anatsinda igitego cya kabiri cyatumye Salah na bagenzi be bataha nabi.

Kuri uyu wa Kabiri saa 20 :00 hategerejwe cyane umukino uhuza Nigeria na Argentine zishakamo ikipe igomba kuzazamukana na Croatia, Messi na bagenzi be bageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi giheruka bakaba basabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo bagire amanota ane mu gihe no kunganya byatuma Nigeria ikomeza.

Imikino itegerejwe kuri uyu wa Kabiri

-  Saa 16:00: Australia vs Peru
-  Saa 16:00: Denmark vs u Bufaransa
-  Saa 20:00: Iceland vs Croatia
-  Saa 20:00: Nigeria vs Argentina

Quaresma niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Espagne

Ronaldo yahushije penaliti yari guhesha intsinzi ikipe ye ikazamuka mu itsinda ari iya mbere

Uyu musore yateye ishoti rikomeye ku buryo umuzamu wa Iran yayobewe uko bigenze

Cristiano yishimana na Quaresma nyuma yo gufungura amazamu

Mu minota ya nyuma, Iran yabonye penaliti ndetse irayinjiza birangira ari igitego kimwe kuri kimwe

2018-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

RUSHYASHYA 09 Jul 2026
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Ubwanditsi 15 Feb 2018
AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cya FIFA SERIES mu itsinda B, itsinze Liechtenstein ku mikino wa nyuma

AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cya FIFA SERIES mu itsinda B, itsinze Liechtenstein ku mikino wa nyuma

RUSHYASHYA 30 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro
INKURU NYAMUKURU

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Ubwanditsi 26 Oct 2018
USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya  ‘ The Nantucket Project ‘
ITOHOZA

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ‘ The Nantucket Project ‘

Ubwanditsi 17 Sep 2017
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru