• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 20 Jan 2016 Mu Mahanga

​Ku wa 18 Mutarama, itsinda ry’abapolisi umunani bigishije abakozi bagera kuri 30 b’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba (Integrated Polytechnic Regional Centre-West) riherereye mu karere ka Karongi ukuntu bakwirinda inkongi z’imiriro, n’uko bazizimya ziramutse zibaye.

Itsinda ryabigishije ryari riyobowe na Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Abagize iri tsinda babanje gusuzuma ubuziranenge bw’ibikoresho by’iri shuri byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers), maze babagira inama y’uko barushaho kwita ku buziranenge bwabyo kugira ngo mu gihe habaye inkongi y’umuriro babashe kuyizimya nta nkomyi.

IP Rutebuka yabwiye abo bakozi b’iri shuri kujya basuzuma buri gihe ko ibikoresho byabo byo kuzimya inkongi z’imiriro ari bizima, ibyo basanze bifite ikibazo bakabikoresha, naho ibyangiritse bakabisimbuza ibishya.

Yabasobanuriye ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

IP Rutebuka yakomeje ababwira ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi, ari na yo rimwe na rimwe itera inkongi z’imiriro.

Yababwiye ati:”Nk’ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’amashanyarazi, mukwiriye kuba intangarugero mu kwirinda inkongi z’imiriro.”

Yasoje ababwira guhamagara Polisi y’u Rwanda ku mirongo ya terefone ariyo; 112, 111, na 0788311120 mu gihe hari inkongi y’umuriro ibaye .

Ushinzwe amashanyarazi muri iri shuri, Kalisa Thadée yagize ati:”Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro. Zizatuma turushaho gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro mu ishuri ryacu, iwacu mu ngo, ndetse n’aho dutuye muri rusange.”
Yasabye abo bakozi b’iri shuri bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.

RNP

2016-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ubwanditsi 08 Feb 2024
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Ubwanditsi 16 Dec 2018
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena
Amakuru

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ubwanditsi 08 Jul 2022
Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima
Amakuru

Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204
Amakuru

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Ubwanditsi 20 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru