Perezida Kagame na mugenzi we wa Tchad nibo banyafurika ba mbere bahawe pasiporo zihuriweho n’umugabane mbere y’abandi ndetse batangiye no kuzikoresha mu ngendo zabo; urugero ni Umukuru w’Igihugu wayifashishije agiye mu irahira rya Itno.
Mu nama Nyafurika y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali kuva ku Cyumweru tariki 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga nibwo izi pasiporo zatanzwe.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yagiye i N’Djamena muri Tchad mu irahira rya Idriss Déby Itno yifashishije iyi pasiporo.
Pasiporo Nyafurika zabanje guhabwa abayobozi bo hejuru na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga; kuzitanga bizagenda bimanuka no mu zindi nzego kugeza no ku baturage basanzwe.
Mbere y’uko zimurikwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yari yavuze ko “Nazo zizatangwa ari nke kuko nibwo bigitangira, ariko ni nk’umuhango wo gutoza ko iyo pasiporo igiye kujyaho, ikemerwa, ibihugu by’amahanga bikabimenya, bikamenyeshwa Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo Umunyafurika aho agiye ashobore kuba yagenda nk’Umunyafurika, ndetse bitaba binakuyeho ko ari umwenegihugu w’igihugu runaka ndetse ashobora kuba afite na pasiporo yacyo.”
Perezida Kagame yakira Pasiporo nyafrika
Source : Igihe.com