Amakuru aturuka mu banyarwanda bo muri Diaspora aravuga ko kumunsi w’ejo kuri radio ya Rudasingwa ( Radio Ihuriro) hiriwe ibiganiro byo guterana amagambo no kwikoma i Kinyamakuru Rushyashya.
Iyi Radio muri rusange ikora nka RTLM, niyo yirizagaho bene ibi biganiro n’indirimbo za Bikindi nka « nanga abahutu…. »
Ibyo biganiro by’ejo ngo byibanze mu gushakisha icyitso cya Kigali ngo giha amakuru Rushyashya, abatanze ibitekerezo muri icyo kiganiro ngo bagarutse kuri Rudasingwa aho yavuze ko ngo yemereye abantu ko azashyira amabanga ya RNC hanze ngo ubwo yayohereje muri Rushyashya.
Joseph Ngarambe
Joseph Ngarambe ngo yavuze ko ashima abikorezi b’ibibindi ba Kigali kuko babyikorera ngo bakabona V8,n’ama etage ngo ariko se nkabikorezi bib’ibindi byo kwa Kayumba bazabona iki ?
Musonera we yavuze ko ngo ba Kayumba babuze icyo bavuga bakirirwa basakuza basebya umuryango wa Kagame. Kayumba ntavuge inka z’abaturage yariye n’amasambu yabambuye mu Mutara kubera inda nini.
Musonera Jonathan
Icyo kiganiro kibanze kuri Condo wahukanye muri RNC ishaje akajya gucyurwa na Nayigiziki yoherejwe na Kayumba wikoreje ibibindi Condo , bamuvugiraho ko abikorezi b’ibibindi kwa Kayumba bari inyuma bajya gucyura Condo, Nayigizikiwe yikoreye inkagara, ko ubutaha Condo azajya kwa Kayumba yikoreye inkagara agenda apfukamye agwa imbere ya Kayumba.
Cyiza Davidson