• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

Ubwanditsi 13 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza gitangaje ko u Rwanda rwakoresheje inkunga ruhabwa n’iki gihugu mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu bufatanye na Arsenal, Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID, cyabiteye utwatsi kivuga ko ari ibinyoma.

Ku wa 24 Gicurasi 2018 nibwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda rwabaye umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira kuko izajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Mu nkuru yashyizwe hanze ku Cyumweru, Ikinyamakuru The Sun cyagaragaje ko amwe mu mafaranga u Rwanda rwatanze muri ubu bufatanye bwitezweho kuzamura ubukerarugendo ari inkunga itangwa n’u Bwongereza.

Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’u Rwanda ituruka ku nkunga mpuzamahanga, ndetse iyo witegereje usanga nta bimenyetso bigaragara bishimangira iterambere igihugu cyagezeho.

Ibyatangajwe na The Sun ariko byamaganiwe kure na DFID ari nayo inyuzwamo inkunga u Bwongereza bugenera amahanga, yongeye gushimangira ko nta mafaranga iha Visit Rwanda cyangwa RDB.

Mu itangazo DFID yashyize ahagaragara, iki kigo cyamaganye iby’uko u Rwanda rubeshejweho n’inkunga mpuzamahanga aho kivuga ko kuri ubu zigize 16% by’ingengo y’imari.

Itangazo rigira riti “Ibi byavuye kuri 60% mu myaka 10 ishize kubera ko u Rwanda rwateje imbere ubukungu bwarwo, rurwanya ubukene bukabije ndetse ruhinduka igihugu kitakirambirije ku nkunga. “

“Inkunga u Bwongereza buha u Rwanda yagiye igabanuka kuva mu myaka myinshi ishize, kubera ko twashyize imbaraga mu gufasha u Rwanda kwigira, gutunga abaturage barwo no gushora imari mu bukungu bwarwo.”

DFID yongeye gushimangira ko inkunga ihabwa u Rwanda iba igenewe gahunda zatoranyijwe mu buryo bwitondewe zirimo uburezi n’ubuhinzi, ndetse bakurikirana niba koko zitanga umusaruro mu guhindura imibereho y’abaturage, kandi igihugu kigakomeza gushishikarizwa gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ibanze.

Ku bijyanye no kuba nta gihamya cy’iterambere riri mu Rwanda, DFID yavuze ko imibare igaragaza neza ko kuva mu 2005 abagera kuri miliyoni ebyiri bakuwe mu bukene, mu gihe kuva mu 2000 ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku mpuzandengo ya 8%. Hanatewe intambwe ifatika kandi mu kuzamura icyizere cyo kubaho ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu.

Iki kigega cy’Abongereza cyasobanuye ko amafaranga azakoreshwa muri ubu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal ari ayinjijwe n’ubukerarugendo busanzwe buri mu bifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Amasezerano na Arsenal ni kimwe mu byitezweho gutanga umusanzu kugira ngo bizagerweho kuko agamije gushishikariza abantu gusura ahantu nyaburanga igihugu gifite.

2018-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Ubwanditsi 28 Aug 2018
David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Ubwanditsi 19 Nov 2020
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Ubwanditsi 14 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya
Mu Rwanda

Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO
Amakuru

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame
Mu Rwanda

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Ubwanditsi 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru