• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

Ubwanditsi 09 Sep 2016 Mu Mahanga

Komiseri ushinzwe imikoranire ya Polisi n’ibijyanye n’itangazamakuru muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabwiye abaturage b’akarere ka Bugesera ko guhanahana amakuru ku muntu wese ushaka kwangiza umutekano wa mugenzi we cyangwa kumuhohotera ari inshingano za buri wese.

ACP Twahirwa ari nawe muvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze izi mpanuro ku italiki ya 8 Nzeli, ku baturage bagera ku 3000 bo mu mirenge ya Nyarugenge, Ruhuha na Shyara yo mu karere ka Bugesera, bose bari bitabiriye ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abana .

Ubu bukangurambaga bufite intego nyamukuru ijyanye no kwerekana ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rikaba rishishikariza abaturage gutanga amakuru igihe babonye umuntu wese ugerageza guhohotera undi.

ACP Twahirwa yagize ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari ariko ni inshingano za buri wese gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kurirwanya. Nta muntu wemerewe kuvuga ko uru rugamba rutamureba ngo arebere igihe hari umuntu uhohoterwa, tugomba guhuriza imbaraga hamwe mu kurirwanya,……mwibuke ko twashoboye guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu w’1994 , ntabwo rero twananirwa guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Yababwiye ko hariho itegeko rihana ihohotera rishingiye ku gitsina anabibutsa ko rivuga ko umuntu wese ugerageza kurihishira nawe afatwa nk’umufatanyacyaha.

Aha ACP Twahirwa akaba yagize ati:”Guhanahana amakuru nk’aya ni umusanzu mu kubaka iterambere ry’igihugu kuko bituma tugira abanyagihugu batekanye bazira ihohotera iryo ari ryo ryose. Twibuke ko iyo abanyagihugu bafite umutekano batera imbere ku buryo bwihuse kurusha uko bata umwanya bari mu makimbirane”.

Mbere yo kubonana n’abaturage ACP Twahirwa yabanje kubonana n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bagera kuri 200 abashishikariza gukangurira abaturage bayobora guhanahana amakuru ku bahohotera bagenzi babo.

ACP Twahirwa yababwiye ati:”Guceceka ni uguha icyuho abahohotera abandi, umuti wo guca iri hohoterwa ni uguca umuco wo guceceka.. Polisi y’u Rwanda yiteguye gutanga ubufasha bwose ku buryo dufatanyije twagera ku ntego yacu yo kugira imiryango izira ihohoterwa iryo ari ryo ryose”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye aba baturage ko muri serivisi zitangwa na Polisi hashyizweho ikigo cya Isange One Stop Center cyakira kikanakemura ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ubu iki kigo kikaba gikorera mu turere 28 tw’igihugu kandi kikaba gikora ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga kuko ubufasha gitanga bwose kibutanga nta kiguzi giciwe uwahohotewe.

Iki kigo cyafunguwe n’umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame muri Nzeri 2009 , kikaba gifasha mu bujyanama mu by’amategeko n’isanamitima ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kikanabaha ubutabazi bw’ibanze.

Muri iyo nama, abaturage bafite ibibazo bijyanye n’ihohoterwa babigejeje kuri Isange One Stop Center binyuze ku modoka yayo iba irimo ibikoresho by’ibanze mu buvuzi n’ubujyanama bukenerwa.

Avuga kuri iki gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nzansumuhire Emmanuel yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.

Akaba yagize ati”Turashimira Polisi y’u Rwanda kuba ikomeze gushyira imbere gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo ndetse n’ irikorerwa abana kimwe n’abaturage n’abayobozi ba Bugesera, dufite ubushake bwo kurwanya ihohoterwa no gufatanya na Polisi uko dushoboye kose kugirango turwanye icyo cyorezo”

Nk’uko imibare ibigaragaza, mu karere ka Bugesera kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka, hamaze kugaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo inshuro 45 zigabanyije mu byiciro bikurikira; gufatwa ku ngufu 07, ubwicanyi bwo mu miryango 02, gukubita no gukomeretsa 14, gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu 02, icurunzwa ry’abantu 02, ibihano bibabaza umubiri ku bana 02, n’ibyaha by’ubuharike
Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibanze bavuze ko byinshi muri ibi byaha biba bitarabaye iyo abaturage bakomeza kugenda bahanahana amakuru ku cyaba kigiye kuba mbere y’uko bivamo ihohotera. Ni na cyo ubukangurambaga bwatangiye bwibandaho mu kubashishikariza guhanahana amakuru kugira ngo ibi byaha byirindwe ndetse n’ihohoterwa ryo mungo rirangire burundu.

Muri iyi nama kandi, Supt Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre akaba yifashishije ingero kugirango asobanurire abaturage ububi bw’ihohoterwa rikorerwa mungo ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Iyi nama yabereye I Bugesera ikaba yaje ikurikira indi yabereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo zikaba zombi zarahuje imbaga y’abaturage. Izi nama ziri mu bukangurambaga buhoraho muri Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ irikorerwa abana, cyane cyane mu gushyira imbaraga mu gutangira amakuru ku gihe.

-4016.jpg


RNP

2016-09-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ubwanditsi 01 Jan 2025
Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Abapolisi 9 basezeranye  imbere y’amategeko

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Ubwanditsi 16 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2018
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba
HIRYA NO HINO

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Ubwanditsi 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru