• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 15 Sep 2016 Mu Mahanga

Abagabo bane bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi ku itariki 13 Nzeri bacukura Gasegereti mu buryo butubahirije amategeko mu gishanga kiri mu kagari ka Gitabura, ho mu murenge wa Twumba.

Hafashwe Bangamwabo Martin, Nkurikiyinka Marc, Manirafasha Jotham na Nsekanabo Thomas, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Twumba mu gihe iperereza ku byo bakurikiranweho rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko bigira ingaruka mbi ku bidukikije no ku binyabuzima muri rusange.

Yibukije ko kuyacukura bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko ubuhawe agomba kutangiza ibidukikije.

CIP Kanamugire yagize ati:”Kurengera ibidukikije ni ugusigasira ubuzima muri rusange. Bamwe mu bakora iyo mirimo mu buryo butubahirije amategeko babikomerekeramo, abandi bakabiburiramo ubuzima. Abantu barakangurirwa kwirinda ibikorwa nk’ibyo biciye ukubiri n’amategeko, kandi bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yasabye abafite ibirombe n’ababikoramo guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha muri iyo mirimo ari bizima, basanga hari ibishaje bakabisimbuza ibishya kugira ngo hirindwe impanuka.

Yashimye abatanze amakuru yatumye abo bane bafatwa, kandi asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru yatuma bikumirwa.

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

2016-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024
Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Editorial 26 Oct 2017
Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Editorial 17 Dec 2023
Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Editorial 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe
Amakuru

Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe

Editorial 10 Aug 2022
Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu
Amakuru

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Editorial 26 Feb 2024
Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Editorial 29 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru