Hashize igihe kinini bivugwa ko bamwe mu bacuruzi bakomeye muri Kigali babaye i Nairobi muri Kenya abo bita aba fourteen =14, bigometse kuri RPF nyuma y’ihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa wari warigaruriye igice kinini cy’abo bacuruzi, mu gihe yari akuriye urwego rw’ubutasi bwa gisilikare ( DMI) ndetse no mu gihe yari amaze kuba umugaba mukuru w’ingabo ( Chief of Staff ) na NSS, kugeza yivumbuye akajya kwiga mu Bwongereza ntawe umwohereje, nyuma akaza guhunga igihugu, agashinga umutwe wa RNC, urwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda.
Nyuma y’igitero cya RPF-Inkotanyi cy’iya mbere Ukwakira 1990, habayeho itotezwa ry’Abatutsi bari mu Rwanda cyane cyane mu bacuruzi b’Abatutsi bari muri Kigali, bahigwa bukware bakekwaho kuba ibyitso by’inkotanyi, baje gusahurwa n’ubutegetsi bwariho, bamwe babashije guhungira muri Kenya, abandi baricwa, mugihe urugamba rw’Inkotanyi rwari rurimbanije, abo bacuruzi bari muri Kenya barimo Ruhamyambuga Paul, Thadeo, Rumongi Rongin, Uzzia, Mimili, Ntazinda n’abandi… baje kwigaragaza cyane batera inkunga urugamba rw’Inkotanyi nguko uko baje gukusanya inkunga yabo bagurira imbunda Ingabo zari aza RPF- Inkotanyi yo mu bwoko bwa Fourteen=14, muri fundraising yabereye ku Mulindi wa Byumba ahari ikicaro gikuru cya RPF, iyo mbunda yaje kubitirirwa no guhimbirwa indirimbo ya moral ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Gen. Kayumba Nyamwasa waranzwe n’ inyota y’ubutegetsi akaba yari afite n’ imyanya yo hejuru mu buyobozi bw’igisilikare mu gihe yari Chief of Staff yaje kwigarurira igice kinini cyabo bacuruzi, ababeshyeshya amasoko nkuko yari yaranigaruriye igice cy’abasilikare, ababeshyeshya amapeti, uwo ukaba wari umugambi we wari ugamije kumugeza kubutegetsi aciye muri Coup d’Etat.
Iyo migambiye ye ntiyaje kumuhira kuko yaje kuburizwamo aza no guhunga igihugu, aho yakomereje muri Afrika y’Epfo, ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nyuma yaho Kayumba ahungiye, bamwe mubo yari yarigaruriye agifite imyanya ikomeye banze kumuvaho, hari amakuru yavugwaga muri abo bacuruzi yitaga abe, atari meza, ndetse nyuma byaje no guhwihwiswa ko bamwe muri abo bacuruzi bari muri Kenya banze kumuvaho pe.
Bamwe mu bacurizi bakomeye muri Kigali, harimo nababaye i Nairobi, bitabiriye Rwanda Day
Nk’itangazamakuru twagiye twumva amakuru ko kenshi bamwe muri abo bacuruzi bavugana na Kayumba rwihishwa aribo bagiye bahamagarwa mu bunyamabanga bukuru bwa RPF-Inkotanyi, bagahabwa impanuro zo kubasubiza ku murongo.
Ubu rero bamwe muri abo bacuruzi nka Paul Ruhamyambuga utaherukaga kugaragara mu bikorwa bya Rwanda Day yakuyeho urwikekwe n’amagambo yamuvugwagaho haba mu itangazamakuru no mu mujyi wa Kigali, yitabira Rwanda Cultural Day. Iyi ikaba ari intambwe itewe nabamwe muri abo bacuruzi bavugwaga nabenshi kuba inyuma ya kayumba, n’ubwo bitafatwaga nk’ukuri. Bigaragaye ko abo bacuruzi bumvise impanuro y’umuryango wa RPF-Inkotanyi wabareze.
Turashishikariza n’abandi bacuruzi bamaze igihe batagaragara, barashutswe na Gen. Kayumba, guhitamo inzira nziza n’imigambi bya Nyakubahwa Perezida Kagame, bakigaragaza nkuko bamwe muri abo bacuruzi bateye intamwe bakaba bagaragaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyo mu Bubiligi, berekeza i San Francisco ahazabera Rwanda Cultural Day, aho kuri uyu wa gatandatu bazaba bishyushye , barikumwe n’abandi banyarwanda bazaba baturutse imihanda yose yaba ababa mu bihugu bya Afurika, u Burayi, Aziya na Amerika.
Umucuruzi Ruhamyambuga Paul mu ruziga yerekeza muri Rwanda Day
Ruhamyambuga yamaze gutera umugongo ibyavugwaga, ahitamo guca amazimwe, agaragaza umurongo mwiza arimo nyuma y’igihe atajya kwifatanya n’abandi banyarwanda muri Rwanda Day, bikavugwa ko yaba ari n’inshuti ya Rujugiro ngo kuko yaba yarigeze kumugoboka mugihe bari bagiye guteza City Plazza cyamunara. Nibyiza rero kuba yerekanye ukuri akanakura urujijo mu banyarwanda.
Cyiza Davidson