• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Impinduka muri Rwanda Day 2016 : Ruhamyambuga Paul byavugwaga ko yabaye inshuti ya Kayumba na Rujugiro yarabigaritse

Impinduka muri Rwanda Day 2016 : Ruhamyambuga Paul byavugwaga ko yabaye inshuti ya Kayumba na Rujugiro yarabigaritse

Ubwanditsi 23 Sep 2016 ITOHOZA

Hashize igihe kinini bivugwa ko bamwe mu bacuruzi bakomeye muri Kigali babaye i Nairobi muri Kenya abo bita aba fourteen =14, bigometse kuri RPF nyuma y’ihunga rya Gen. Kayumba Nyamwasa wari warigaruriye igice kinini cy’abo bacuruzi, mu gihe yari akuriye urwego rw’ubutasi bwa gisilikare ( DMI) ndetse no mu gihe yari amaze kuba umugaba mukuru w’ingabo ( Chief of Staff ) na NSS, kugeza yivumbuye akajya kwiga mu Bwongereza ntawe umwohereje, nyuma akaza guhunga igihugu, agashinga umutwe wa RNC, urwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda.

Nyuma y’igitero cya RPF-Inkotanyi cy’iya mbere Ukwakira 1990, habayeho itotezwa ry’Abatutsi bari mu Rwanda cyane cyane mu bacuruzi b’Abatutsi bari muri Kigali, bahigwa bukware bakekwaho kuba ibyitso by’inkotanyi, baje gusahurwa n’ubutegetsi bwariho, bamwe babashije guhungira muri Kenya, abandi baricwa, mugihe urugamba rw’Inkotanyi rwari rurimbanije, abo bacuruzi bari muri Kenya barimo Ruhamyambuga Paul, Thadeo, Rumongi Rongin, Uzzia, Mimili, Ntazinda n’abandi… baje kwigaragaza cyane batera inkunga urugamba rw’Inkotanyi nguko uko baje gukusanya inkunga yabo bagurira imbunda Ingabo zari aza RPF- Inkotanyi yo mu bwoko bwa Fourteen=14, muri fundraising yabereye ku Mulindi wa Byumba ahari ikicaro gikuru cya RPF, iyo mbunda yaje kubitirirwa no guhimbirwa indirimbo ya moral ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Gen. Kayumba Nyamwasa waranzwe n’ inyota y’ubutegetsi akaba yari afite n’ imyanya yo hejuru mu buyobozi bw’igisilikare mu gihe yari Chief of Staff yaje kwigarurira igice kinini cyabo bacuruzi, ababeshyeshya amasoko nkuko yari yaranigaruriye igice cy’abasilikare, ababeshyeshya amapeti, uwo ukaba wari umugambi we wari ugamije kumugeza kubutegetsi aciye muri Coup d’Etat.

Iyo migambiye ye ntiyaje kumuhira kuko yaje kuburizwamo aza no guhunga igihugu, aho yakomereje muri Afrika y’Epfo, ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma yaho Kayumba ahungiye, bamwe mubo yari yarigaruriye agifite imyanya ikomeye banze kumuvaho, hari amakuru yavugwaga muri abo bacuruzi yitaga abe, atari meza, ndetse nyuma byaje no guhwihwiswa ko bamwe muri abo bacuruzi bari muri Kenya banze kumuvaho pe.

-4141.jpg

Bamwe mu bacurizi bakomeye muri Kigali, harimo nababaye i Nairobi, bitabiriye Rwanda Day

Nk’itangazamakuru twagiye twumva amakuru ko kenshi bamwe muri abo bacuruzi bavugana na Kayumba rwihishwa aribo bagiye bahamagarwa mu bunyamabanga bukuru bwa RPF-Inkotanyi, bagahabwa impanuro zo kubasubiza ku murongo.

Ubu rero bamwe muri abo bacuruzi nka Paul Ruhamyambuga utaherukaga kugaragara mu bikorwa bya Rwanda Day yakuyeho urwikekwe n’amagambo yamuvugwagaho haba mu itangazamakuru no mu mujyi wa Kigali, yitabira Rwanda Cultural Day. Iyi ikaba ari intambwe itewe nabamwe muri abo bacuruzi bavugwaga nabenshi kuba inyuma ya kayumba, n’ubwo bitafatwaga nk’ukuri. Bigaragaye ko abo bacuruzi bumvise impanuro y’umuryango wa RPF-Inkotanyi wabareze.

Turashishikariza n’abandi bacuruzi bamaze igihe batagaragara, barashutswe na Gen. Kayumba, guhitamo inzira nziza n’imigambi bya Nyakubahwa Perezida Kagame, bakigaragaza nkuko bamwe muri abo bacuruzi bateye intamwe bakaba bagaragaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyo mu Bubiligi, berekeza i San Francisco ahazabera Rwanda Cultural Day, aho kuri uyu wa gatandatu bazaba bishyushye , barikumwe n’abandi banyarwanda bazaba baturutse imihanda yose yaba ababa mu bihugu bya Afurika, u Burayi, Aziya na Amerika.

-4140.jpg

Umucuruzi Ruhamyambuga Paul mu ruziga yerekeza muri Rwanda Day

Ruhamyambuga yamaze gutera umugongo ibyavugwaga, ahitamo guca amazimwe, agaragaza umurongo mwiza arimo nyuma y’igihe atajya kwifatanya n’abandi banyarwanda muri Rwanda Day, bikavugwa ko yaba ari n’inshuti ya Rujugiro ngo kuko yaba yarigeze kumugoboka mugihe bari bagiye guteza City Plazza cyamunara. Nibyiza rero kuba yerekanye ukuri akanakura urujijo mu banyarwanda.

Cyiza Davidson

2016-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Amatora 2017: Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Ubwanditsi 23 May 2017
Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019
Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ubwanditsi 30 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin
IMIKINO

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2016
U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya
POLITIKI

U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

Ubwanditsi 26 Nov 2017
AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo
Amakuru

AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo

RUSHYASHYA 07 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru