Kagame yabwiye abarahiye ko barahiriye inshingano kandi biyemeje gufatanya n’abandi gukomeza gukorera igihugu, no guharanira guhindura imibereho y’abaturage.
Ati “Nagira ngo rero ubwo baranumva ko iyo ndahiro n’ibikorwa byose bifite uburemere. Biganisha muri iyo inzira yo kubaka amajyambere. Abamaze kurahira ni ukubibutsa ko inshingano ari nk’ibisanzwe iteka tubadushaka gukora neza, no kwihutisha ibintu, no guhindura ibintu.”
Kagame yavuze ko n’ubwo usanga hari imikorere isa n’iyabaye akarande ku nzego za Leta, kuko usanga zigorana mu kwihutisha ibintu, ariko ngo abifuza ko ibintu byihuta ntabyababuza kubihorana.
Ati “Bureaucracy bisa nk’aho ari ikintu inzego za leta,…buri wese arayigaya ariko kandi buri wese akayigiramo uruhare, ntabwo numva ukuntu bihora bityo bidahinduka. Nagira ngo nibutse abarahiye n’abasanzwe ko dukwiye guhora dushakisha uko twakora ibintu bizima, no kubyihutisha kuko guta igihe nta gaciro bigira.”
Yavuze ko n’ubwo hari ibyo kunenga, ariko hari n’ibyo kwishimira kuko hari intambwe ikomeza kugaragara mu bintu bitandukanye. Gusa, ngo n’ubundi uko igihugu gitera intambwe cyihuta mu iterambere, hari ibindi biba bigutegereje.
Ati “Iyo dukora neza iteka uhora ufite impungenge z’icyo wakora kugira ngo bidasubira inyuma cyangwa ngo bigume aho biri, ahubwo bigatera imbere, akazi ntikagabanyuka kariyongera.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo habaye impinduka nk’iyakozwe, nta kindi bivuze, ngo ni ugushakisha impinduka zatuma igihugu gitera izindi ntamwe, kubera ko ngo n’abatakiri mumyanya bari barimo bitabavanyeho inshingano.
Ati “Kuko bajya ahandi, bazajyahandi n’umuntu ku giti cye,…ntabwo burya inshingano ikuvaho no ku giti cyawe uhora ushaka kugira ngo utange umusanzu wawe, uruhare rwawe ku nyungu zimwe n’iza rusange. Iyo byabaye bitya bikwiye kumvikana mu buryo bworoshye ntibikaremerezwe, ahubwo biduhe gushaka kurushaho gukora neza.”
Perezida kandi yaboneyeho gutangaza n’ubundi bugororangingo ku itangazo ryasohotse, avuga ko Minisitiri Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi ku Kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, ngo ni Ambasaderi ariko aracyari no muri Guverinoma (cabinet).
Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”
Minisitiri Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi