Leopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya Jenoside, yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Kabiri, abwira urukiko ko akeneye ko ibyo avuga byose bifatwa mu majwi, ndetse aza kuvuga ko ntacyo aza kuvuga mu gihe atabwiwe amazina y’abari kumuburanisha.
Perezida w’Inteko iburanisha yabanje kubaza niba Munyakazi Leopold Munyakazi ahari, undi ahaguruka amubaza ati “mwe muri bande”.
Ni ingingo Munyakazi yashatse gutindaho avuga ko akeneye kumenya umuburanisha uwo ariwe. Urukiko rwasomye umwirondoro wa Munyakazi, ruvuga ko yavutse kuri Kanyamisambi Gerard na Nyirakabano Agnes kuwa 1/1/1960, muri Komini Kayenzi muri Perefegitura ya Gitarama.
Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha bitanu, birimo icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida w’Urukiko yabanje kumubaza niba yemera imyirondoro ye, Munyakazi ahita ayihakana avuga ati “ntabwo aribyo, niyo mpamvu nkeka ko atari njye, njye navutse mu 1950.’’
Munyakazi yabanje kuvuga ko yiburanira, abajijwe niba ibyaha aregwa abyemera, avuga ko akeneye kubanza kumenya amategeko amugenga mu rukiko, ati “none ndabona ushaka no kuntegeka icyo ngomba kugusubiza.” Byabaye ngombwa ko Perezida w’urukiko amusomera amabwiriza amugenga mu rukiko.
Munyakazi yabwiye urukiko ko ibyo avuga byose byafatwa amajwi, kugira ngo yizere ko ibyo avuga aribyo bandika, kuko ngo mbere y’uko agezwa mu rukiko yakoresheje amasaha menshi akosora inyandiko mvugo yakoreshejwe mbere y’uko ayisinya, ndetse uru rubanza rwazakoreshwa mu bushakashatsi.
Ni ingingo ubushinjacyaha bwavuze ko aribwo bukeneye guhabwa umwanya ngo busobanure impamvu bwazanye Munyakazi mu rukiko na mbere y’uko ahabwa umwanya, ku buryo butafata umwanya hasobanurwa ibyo yasabye hataramenyekana n’impamvu yazanwe mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwazanye Munyakazi ngo bumusabire gufungwa by’agateganyo, nk’uko byemerwa n’itegeko, kandi kugira ngo byemezwe ni uko haba hari impmvu zituma akekwaho ibyaha bikomeye.
Umushinjacyaha yavuze ko ku cyaha cya Jenoside ngo yagikoreye mu yahoze ari Komini Kayenzi muri Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.
Ni ibyaha akekwaho ko byakozwe mu 1995, aho muri Kayenzi muri Selire Gitwa, Segiteri ya Kirwa, yakoze ibikorwa bitandukanye bigize ibyo byaha nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ku itariki 19 Mata 1994, Munyakazi yari umuyoboke w’imena wa MDR ariko akaba yari umwe mu bayobozi bakuru kuko yayoboraga CESTRAR (Impuzamashyirahamwe y’abakozi), habaye inama ku mashuri ya Kirwa, i Kayenzi nk’umuyoboke wa MDR kandi akaba ari n’umuntu uvuga rikijyana, afatiramo ijambo abihereye ku cyo yise “amateka”.
Munyakazi mu rukiko yasaga naho ntacyo yitayeho
Icyo gihe ngo yavuze ko “mu Mutara Inkotanyi zaje zica Abahutu zifata n’imitungo yabo, none nibo (abatutsi) basigaye kwicwa, ntibakwiye kubyihanganira kuko ari ibyitso by’inkotanyi”.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ikindi mu bigize ibyaha aregwa, hari Uwitwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera, ariko “yaje kumufata aramutanga ndetse yicwa urubozo, amuhaye uwirwa Murekezi Gabriel wanahamijwe icyaha cya Jenoside.’’
Munyakazi Leopold kandi ubushinjacyaha buvuga ko yagiye kwa Ugirashebuja Felicien wayoboraga amashuri abanza ashaka kumwica, ariko ahageze mu gusenya n’abo yari ayoboye, basanga yarahunze nubwo yaje kwicirwa ahandi.
Abatangabuhamya kandi ngo bashimangiye ko ariwe wagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi muri Kayenzi, ndetse ngo amabwiriza bayahabwaga na Mbarubukeye Jean wari Burugumesitiri wa Kayenzi.
Icyaha cya gatanu Munyakazi aregwa ni uko ubwo yari muri Amerika “yahakanye Jenoside ku mugaragaro mu nama yari ihuje abarimu, abanyeshuri n’abakozi muri Kaminuza ya Delaware, avuga ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, ahubwo ko icyabaye ari imivurungano hagati y’amoko bivuga hagati y’abahutu n’abatutsi.”
Mu batangabuhamya Ubushinjacyaha bwabajije, harimo Murekezi Gabriel, wavuze ko kuwa 19 na 20 Mata 1994, ubwe yajyanaga na Munyakazi mu bitero, kandi Munyakazi yari afite n’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov. Yongeyeho ko ari nawe wagenzuraga amarondo icyo gihe, akaba no mu bantu b’imena bakanguriraga abaturage “kurwanya umwanzi”.
Munyakazi ngo yemereye ubugenzacyaha ko yatunze imbunda ebyiri harimo masotera na Kalashnikov nk’uko abatangabuhamya babivuze, nubwo we avuga ko nta kibi yazikoresheje.
Mu ibazwa rye kandi ngo yemeye ko mu gihe cya Jenoside yari ari aho ibyaha akekwaho byakorewe, ku buryo abavuga ko bamubonye koko yari ahari, ndetse abo yemeye ko bari bayoboye ibitero, barimo abatangabuhamya bamushinja ko bafatanyaga.
Ubushinjacyaha bwasabye ko yaba afunzwe by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha bikomeye, ndetse bukifuza ko iperereza ryakomeza ataribangamiye, hatari impungenge ko yatoroka cyangwa akabangamira ubutabera.
Munyakazi yahawe umwanya ngo agire icyo avuga, ahita asubiramo ko yasabye ko ibyo avuga bifatwa ku majwi bikaba bitakozwe, ndetse uri kumushinja ari “Umushinjabinyoma”.
Yagarutse ku mvugo ye ko umushinjacyaha “bwamutumiye muri iyi nteko” ariko ntibumumenyeshe abo ari kumwe nabo, icyo yise “kubura ikinyabupfura.’’
Urukiko rwamwihanije ko hari amategeko agenga iburanisha atamweremera kwita atyo Umushinjacyaha, naho iby’amazina, ari mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, nabyo Munyakazi ntibyamunyura kuko urukiko atari inyubako.
Munyakazi yahakanye ko iby’inama bivugwa ko yagiyemo irimo abanyeshuri n’abarimu, nta yigeze ibaho, yongera gushimangira ko akeneye ko ibyo avuga bifwatwa mu majwi.
Munyakazi yabajijwe icyo avuga ku ifungwa ry’agateganyo yasabiwe, avuga ko nawe ibyo yabajije urukiko ntacyo bamusubije, ati “umuntu unsuzugura, nta kintu navugana nawe” bamubajije niba ari uko byandikwa ati “babinyandikire nzabisinya”, ahubwo ngo arasaba umwanya ajye gukora ibindi.
Yanahise akomoza ku kuvuga ko nta mwunganizi afite, asaba ko urukiko rutakongera “kugira ikintu na kimwe” rumubaza atari kumwe n’umwunganizi, anavuga ko yabwiwe n’abagabo bamusuye ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamuteganyirije umwunganizi w’ubuntu, ariko ntawe yabonye.
Munyakazi yahise avuga ko nta rindi jambo yongera kuvuga adafite umwunganizi, ahita ajya kwicara.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umwunganizi yari afite bagiranye amasezerano Me Rushikama Justin na Me Mutembe abishakiye, ndetse n’uwo Justin ari mu cyumba cy’Urukiko kandi uw’ubushinjacyaha bwamuhaye yamufashije mu bihe bya mbere.
Leopold Munyakazi
Munyakazi yongeye guhaguruka, abwira urukiko ko ategereje umwunganizi leta izamuha, kuko ntawe yabona kuko n’imitungo ye ubu leta yayigabije.
Yavuze ko Me Justin yari afite bagiye bamukumira ashaka kumureba, ariko ngo Munyakazi yabuze uko yamuhemba kuko yabujijwe gushaka uburyo bwatuma abona amafaranga.
Source : Igihe.com