• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane

Ubwanditsi 13 Jun 2017 HIRYA NO HINO

Minisiteri y’Umuryango n’uburinganire (MIGEPROF) yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego bagiye guhiga abagabo n’abasore bateye abana b’abakobwa inda barangiza bakazihakana cyangwa bakabura ntibabafashe kurera.

Umwaka ushize wa 2016, abakobwa 17,000 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda zitateguwe.

Umubare mwinshi w’abo bana bari bakiri mu mashuri ndetse hari abenshi bava mu miryango ikennye.

Mu kiganiro n’abanyamkruu kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko batazakomeza kurebera abana bagorwa no gutunga abo bibarutse bonyine, mu gihe abazibateye bigaramiye.

Yagize ati “Ntabwo twakomeza kureba aho umukobwa aterwa inda akagorwa no kwita ku mwana, mu gihe uwayimuteye ntacyo amufasha.Nubwo se w’umwana yaba atishoboye, imiryango yombi yafatanya ikita ku mwana.”

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko hagiye gukorwa igenzura buri mukobwa watewe inda hakamenyekana uwayimuteye.Igenzura rizakorwa mu gihugu hose buri mukobwa watewe inda abazwa se w’umwana ndetse ngo n’ibizamini byo kwa muganga bizitabazwa.

-6958.jpg

Minisitiri Nyirasafari

Nyirasafari avuga ko umukobwa iyo atewe inda akiri muto bimuviramo guta ishuri ndetse umwana we ugasanga ahura n’ikibazo cy’imirire mibi dore ko n’abana bakunze gusigwa na ba nyina ari ababa bavutse muri ubwo buryo, nkuko The New Times yabitangaje.

Yavuze ko abagabo bateye inda bakazihakana bazajya batangarizwa mu ruhame ngo babe isomo ku bandi.Polisi n’ubushinjacyaha nabo bazifashishwa mu guhiga abagabo bateye abana inda bakazihakana cyangwa bakabura.

Abana batewe inda batishoboye, Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire yemeranyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kubafasha muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage nka Girinka n’izindi.

2017-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye

Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye

Ubwanditsi 15 Mar 2017
Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Ubwanditsi 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase
Amakuru

Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye
POLITIKI

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame
Amakuru

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru