Muri iki gihe Inteko ishingamategeko y’u Rwanda ikomeje gutakaza bamwe mu bayigize bapfuye urupfu rutunguranye, habanje Hon. Mucyo JD witabye Imana mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma hakurikiraho Hon. Nyandwi Desire nawe washyinguwe uyu munsi ntanukwezi kurashira.
Ariko ikibabaje ni uko muri ako kababaro n’agahinda hari bamwe muri abo ba nyakubahwa bumvikana bavuga amagambo y’agashinyaguro kuri ba nyakwigendera Urugero : dutanga ni uko muri iyi minsi aba Depite bamaze iminsi bamanuka kwegera Abaturage ngo babigishe k’Ubumwe bw’Abanyarwanda no ku ndangagaciro na Kirazira bikwiye kuranga Abanyarwanda.
Aha sindi buvuge Inteko ishingamategeko yose ndibanda gusa ku itsinda rimwe ryari ririmo Depite Bamporiki Edouard, ukomoka mu ishyaka FPR-Inkotanyi na Depite Byabarumwanzi Francois wo mu ishyaka PL.
Iryo tsinda mbabwira ryari ryagiye muri Nyamagabe, gusura Abaturage ryari riyobowe na Depite Byabarumwanzi Francois, we na bagenzi be bari mukazi aho mu Ntara y’Amajyepfo yasuye ahantu hatandukaye ndetse igirana inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, harimo Nyobozi, abayobozi b’Ingabo na Polisi n’abandi bayobozi bavuga rikijyana muri ako karere.
Hon. Byabarumwanzi Francois wo mu ishyaka PL
Nibwo haje message kuri Honorable Bamporiki ukomoka mu ishyaka rya FPR inkotanyi, bari kumwe amaze kuyisoma yegera mugenzi we Byabarumwanzi Francois ati mbonye inkuru mbi ko Senateri Mucyo yitabye Imana kandi aguye ku kazi kacu.
Bamporiki ati : kandi wibuke ko Senateri Mucyo avuka hano mu ntara y’amapjyepfo amusaba guhagarika inama iyo nkuru mbi ikamenyeshwa abari bayirimo.
Ni uko depite Byabarumwanzi Francois ukomoka mu ishyaka PL, akaba na Visi Perezida w’iryo shyaka ryo kwishyira ukizana, akaba ari nawe wari akuriye iryo tsinda rigize Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside. Depite Byabarumwanzi akibyumva yahise yica amatwi akomeza inama nkaho ntacyabaye! Ariko ngo asubiza nabi cyane Bamporiki (ati uriya se yahagarika inama?). Nuko Inama irakomeza.
Nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu
Aho ije kurangirira depite Byabarumwanzi abwira abayobozi bari aho ati ariko sinagenda ntanababwiye ibyo navuganaga na mugenzi wanjye Bamporiki.., yambwiraga ko Senateri Mucyo yitabye Imana . Ati mubwira ko bitahagarika inama cyane ko yari yaranapfuye kera. Yakomeje avuga ati yari yarapfuye kera! barasohoka bibaza niba biriya aribyo Abadepite bita indangagaciro (kuvuga amagambo asa atyo kuri mugenzi wabo witabye Imana unayabwira bene wabo wuwo witabye imana.
Amakuru twabwiwe nabamwe mu bayobozi baraho batifuje ko dutangaza amazina yabo ngo bagiye bijujuta bavuga bati: ese ubu nibi inteko iba yabatumye ? Ubu se niko, ishyaka ryabo PL ribyemera rikanabishyigikira?
Ibi rero nibyo byatumye twegera Depite Bamporiki, Umwe mu badepite bakorana wari muri iyo nama I Nyamagabe mu Karere nuko abihamiriza Ikinyamakuru Rushyashya mu kiganiro gito twagiranye. Depite Bamporiki ( Ababaye ) ati : Nibyo koko nkimara kubona ubwo butumwa kuri Whatsapp, amaze kuyisoma negereye Depite Byabarumwanzi Francois ndamubwira nti : “Mbonye inkuru mbi ko Senateri Mucyo yitabye Imana kandi aguye ku kazi kacu. Ko dukwiye guhagarika inama . Ariko ansubiza nabi cyane (ati: uriya se yahagarika inama?). Nuko Inama irakomeza.
Hon. Bamporiki Edouard wo mu ishyaka FPR-Inkotanyi
Hon. Bamporiki akomeza agira ati : Sibyo gusa kuko Depite Byabarumwanzi yaramvangiye bikomeye aho muri Nyamagabe, ubwo twasuraga Gereza, abagororwa baradusaranye bavuga ko Leta yabarenganije ko ntabutabera buri mu gihugu.
“Ni uko ngerageza gucubya uburakari bwabo bagororwa nasobanuye uko Jenoside yateguwe n’uko bo ubwabo nk’ubwoko butahigwaga bwayitabiriye bukayishyira mubikorwa ko kandi RPF itihoreye yari kubishobora nuko abagororwa bamaze gucururuka bampa amashyi menshi.”- Hon Bamporiki
Hon. Bamporiki akomeza agira ati : Icyambabaje ni uko mugenzi wanjye Depite Byabarumwanzi afashe ijambo yabwiye abo bagororwa ati: “ Jye sinkeneye ayo mashyi mwahaye Hon. Bamporiki, mujye mumuha amashyi jye sindi inkomamashyi nka Bamporiki”. Ikindi ngo bagiye muri dine ( kurya) yavuze amagambo menshi atari meza baganira n’abandi ati : jye mumbaze ibyo kwa Habyarimana nibyonzi, ibindi mubibaze depite Bamporiki na Leta yabo, ngo hari abadepite barindwa kurusha abandi muri za missions n’ibyinshi…
Aha rero niho tubona ko mu bayobozi bakuru muri iki gihugu hari indimi ebyiri cyane cyane muri ba Nyakubahwa.
Uyu depite Byabarumwanzi Francois ninawe wavuzweho umwaka ushize gufasha uwahoze ari ambasaderi Mitali Protais kunyereza miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda y’ishyaka PL.
Cyiza Davidson