Muri iyi minsi mu ishyaka RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na RNC-Nshya ya Rudasingwa, Musonera na Ngarambe haravugwa ubukene bukomeye bwatewe n’icikamo ibice ryaturutse kugupfa imyanya n’imisanzu itangwa n’abarwanya leta y’u Rwanda bakorera mu buhungiro.
Aya makimbirane yatumye umuterankunga mukuru wa RNC, Ayabatwa Rujugiro Tribert, ahagarika inkunga yateraga RNC, ibi byatumye buri wese mu bayobozi ba RNC, ashakisha uburyo yabaho akoresheje ibinyoma bishoboka byose.
Nguko uko Rudasingwa Theogene yatangiye gahunda yo kwibuka Abahutu ngo bishwe na FPR-Inkotanyi yari abereye umuyoboke mukuru.
Kurundi ruhande Kayumba Nyamwasa nawe atangira kwibutsa abafaransa ko atabajijwe kuby’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana no kubizeza ko afite amakuru akomeye yabaha nabo bakibwiriza.
Ikinyamakuru « Jeune Afrique » cyifashishije inyandiko y’ubuhamya cyabonye mu gihe yagejejwe imbere ya noteri ngo abashe kuyemeza muri Pretoria ku wa 23 Kamena kugira ngo ayitware ku mucamanza w’umufaransa kandi iyo nyandiko ikaba yari igamije ko habaho gusubukura iperereza.
Kayumba Nyamwasa ahamya ko atigeze agira uruhare mu itegurwa ry’uwo mugambi aho agira ati ‘‘Ntabwo nigeze ngira uruhare mu itegurwa ry’ubwo bugome, ntabwo nigeze ngira uruhare mu itsinda ry’uwo mugambi kuko ntari mu mwanya wampesha kubitegura’’.
Nkuko Jeune Afrique ikomeza ibyandika ngo gusa nyuma y’urupfu rw’uwari perezida w’u Rwanda yaba yaratahuye ko hari uruhare rw’Ingambo za APR (Armée Patriotique Rwandaise) nubwo kandi icyo gihe yari ayoboye ishami ry’Iperereza mu Ingabo anafite inshingano zo gutanga amabwiriza na gahunda.
Ku wa 06 Mata 1994 ahagana saa inne z’ijoro yagize ati ‘‘Banyoherereje ubutumwa bw’itumanaho bumpamagara tuvugana, buturutse kuri Lieutenant Colonel James Kabarebe, ubwo butumwa bwihutirwa bwategetse ko nsabwe kugera ku rusisiro rukuru rw’ubutegetsi bukuru bwa komandema ya gisirikari i Mulindi, nkihagera bahise banjyana kwa Paul Kagame.
Uwo yari ahari na Colonel Ndugute wari umu ofisiye wa chef wa operasiyo na James Kabarebe. Bumvaga Radiyo Rwanda binyuze kuri radiyo y’isakazamajwi igendanwa.
Muri ayo makuru bavugaga ibijyanye n’umugambi wagezweho w’indenge ya perezida n’andi makuru arambuye. Ayo makuru yavugwaga ko umugambi wagezweho ry’ihanurwa ry’indege ya perezida n’andi makuru arambuye yaryo.
Mu gihe hafi y’iminota nk’itanu dukurikirana twumva ayo makuru nibwo Paul Kagame yakuruye urushinge rwa radiyo ararugabanya ijwi riragabanuka nibwo twahise tuvuga ko indege ya perezida Habyarimana yarashwe n’ingabo zacu bwite.
Yasobanuye ko kugira ngo hirindwe ko amakuru ajya hanze yabigize ibanga mu itsinda ry’abantu ba bugufi munsi y’ubutegetsi bwe. Yabwiye James Kabarebe wari wagize uruhare mu itegurwa n’ikurikirana ry’urwo rugamba ngo adushyire ku murongo’’.
Ibyo Kayumba yita « Ibanga » n’ibyavuzwe naba LT. Ruzibiza Abdul naba Ruyenzi
Muri iyo nkuru ya Jeune Afrique bandika kubyo Kayumba avuga bati : James Kabarebe yongeye kandi kohereza amakuru arambuye kuri Kayumba agira ati ‘‘Bemeranyijwe gutambutsa za misile muri kamiyo ziturutse mu butegetsi bukuru bwa gisirikari i Mulindi zigahishwa munsi y’inkwi zo gucana’’.
Umugambi washyizwe mu bikorwa n’abantu 2 b’abarashi ari bo Frank Nziza na Eric Hakizimana nkuko byavuzwe na Kayumba Nyamwasa, gusa aba ofisiye 3 nibo bari muri uwo mugambi ari bo :Kagame, Kabarebe na Charles Kayonga, uwo akaba yari komanda wa batayo ya 3 yari muri CND (Conseil National pour le Developpement) naho mu Mujyi wa Kigali rwagati nkuko we abivuga, abo bagabo uko ari batatu bari bashyizeho itumanaho bavugana ku nyakiramajwi ry’abantu bavugana n’undi agasubiza babiziranyeho bonyine.
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Kayumba nyamwasa akiri mungabo z’u Rwanda
Ariko Kayumba Nyamwasa ntabwo asobanura impamvu, amaze guhezwa mu itegurwa ry’uwo mushinga, yashyizwe inyuma mu akato mu ibanga. Yari kandi mu mwanya utisanzuye : Jenoside Yakorewe Abatutsi yatangiye nyuma y’amasaha make y’ihanurwa ry’indege ya perezida. Binyuze ku kinyamakuru Jeune Afrique, umuvugizi wacyo Veronique Truong ngo ntabwo yashatse kwisobanura.
.Dosiye yatekerezwaga ko yarangiye
Jeune Afrique igira iti : Muri Nyakanga 2014, Nathalie Poux na Marc Trevidic bakuwe ku rutonde rw’abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba, bavuze ko intego yabo yari kuzuza no gusoza amabwiriza, bari baratangije mu 1998.
Hamwe n’ibyabaciye intege ku ruhande rw’abasivile, mu isuzuma dosiye, nta amakuru babonye yemeza no gutunga agatoki bweruye no guhamya abateguye bakanayobora igikorwa cy’umugambi w’ihanurwa ry’indege.
Kuva kera bari agati gakubiranyije n’uruhande rutavuga rumwe na FPR n’umucamanza Bruguière wigaragaje mu 2006, aho abanyarwanda 8 bari bugufi n’ubuyobozi harimo Kayumba Nyamwasa, amakuru y’ubucamanza ntabwo yabashije gukemura ibyo bibazo.
Mu kwakira 2014, hashyizweho irindi tsinda ryo kugaragaza ibitarabonetse hashyirwaho uwitwa Laurent Curt, umucamanza w’umupfakazi w’umu pilote wa Falcon yo muri perezidanse, yakoze isesengura ry’ubutagondwa ku inyandiko zo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yo mu Bufaransa, iyo dosiye ikaba yaramaze amezi idasubirwamo, nta gisubizo gifatika, irangizwa ry’iyo dosiye, yarangiye yongeye gusubukurwa muri Mutarama 2016.
Umwanditsi wacu