Igisirikare cya Kongo (FARDC) kiratangaza ko cyataye muri yombi Koloneli Habyarimana Mucebo Sofuni, umwe mu basirikare bakuru b’inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo.
Uwo musirikare yatawe muri yombi kuri iki cyumweru kirangiye mu gace ka Kiwanja ko mu Ntara y’Amajyaruguru ya Congo, agace gaherereye mu birometero 75 uvuye i Goma, Umurwa mukuru w’iyo Ntara, nk’uko Radiyo Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ibitangaza.
Majoro Guillaume Ndjike umwe mu bavugizi b’Igisirikare cya Congo mu gake ka Kiwanja yatangaje ko “Ingabo za Kongo zataye muri yombi umusirikare wo ku rwego rwo hejuru w’aba FDLR muri Rutshuru.”
Iyi nkuru ihuriweho n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) na Radio Okapi igaragaza ko Col Habyarimana asanzwe akuriye ibikorwa by’iperereza mu birindiro bya FDLR biri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Agitabwa muri yombi, Col Habyarimana yahise “yoherezwa i Goma ngo ahatwe ibibazo” nk’uko Maj. Ndjike abivuga, gusa nta byinshi atangaza ku ifatwa ry’uyu mu koloneli.
Itabwa muri yombi rya Col Habyarimana rije rikurikira irya Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku izina rya Mugisha Vainqueur wari umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR-Foca, rimwe mu mashami agize umutwe wa FDLR, watawe muri yombi na FARDC ku wa 11 Kanama 2016.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Joseph Kabila wa Kongo yakoreye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2016, aho yahuye na Paul Kagame i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo n’iy’umutekano.
Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bijyanye no kunoza umubano w’ibihugu byombi, birimo: Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano, gucukura gas methane yo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Kagame, Urugwiro Village, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bashyizeho itsinda ryagombaga gukurikirana ibi bikorwa, bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.