• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Col Habyarimana wa FDLR yatawe muri yombi

Col Habyarimana wa FDLR yatawe muri yombi

Ubwanditsi 25 Oct 2016 ITOHOZA

Igisirikare cya Kongo (FARDC) kiratangaza ko cyataye muri yombi Koloneli Habyarimana Mucebo Sofuni, umwe mu basirikare bakuru b’inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo.

Uwo musirikare yatawe muri yombi kuri iki cyumweru kirangiye mu gace ka Kiwanja ko mu Ntara y’Amajyaruguru ya Congo, agace gaherereye mu birometero 75 uvuye i Goma, Umurwa mukuru w’iyo Ntara, nk’uko Radiyo Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ibitangaza.

Majoro Guillaume Ndjike umwe mu bavugizi b’Igisirikare cya Congo mu gake ka Kiwanja yatangaje ko “Ingabo za Kongo zataye muri yombi umusirikare wo ku rwego rwo hejuru w’aba FDLR muri Rutshuru.”

Iyi nkuru ihuriweho n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) na Radio Okapi igaragaza ko Col Habyarimana asanzwe akuriye ibikorwa by’iperereza mu birindiro bya FDLR biri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Agitabwa muri yombi, Col Habyarimana yahise “yoherezwa i Goma ngo ahatwe ibibazo” nk’uko Maj. Ndjike abivuga, gusa nta byinshi atangaza ku ifatwa ry’uyu mu koloneli.

Itabwa muri yombi rya Col Habyarimana rije rikurikira irya Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku izina rya Mugisha Vainqueur wari umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR-Foca, rimwe mu mashami agize umutwe wa FDLR, watawe muri yombi na FARDC ku wa 11 Kanama 2016.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Joseph Kabila wa Kongo yakoreye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2016, aho yahuye na Paul Kagame i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo n’iy’umutekano.

-4479.jpg

Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bijyanye no kunoza umubano w’ibihugu byombi, birimo: Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano, gucukura gas methane yo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Kagame, Urugwiro Village, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bashyizeho itsinda ryagombaga gukurikirana ibi bikorwa, bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.

2016-10-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Ubwanditsi 28 Jan 2025
Rudasingwa yongeye kuzura umutwe, arya amaraso y’Abatutsi abeshyako habayeho Jenoside y’Abahutu

Rudasingwa yongeye kuzura umutwe, arya amaraso y’Abatutsi abeshyako habayeho Jenoside y’Abahutu

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Ubwanditsi 13 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga
Uncategorized

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura
Mu Mahanga

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria
IMIKINO

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 20 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru