Abanyarwanda bakunda Igihugu ntibahwemye kwamagana “idéologie” ya Padri Thomas NAHIMANA,ibitekerezo bye bisenya Igihugu n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, bibiba amacakubiri, byandagaza Abapadiri bagenzi be, biharabika Abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’Inzego nkuru z’Igihugu, bikwirakwiza”idéologie ya PARMEHUTU,MDR-POWER na CDR…
Padiri Thomas Nahimana amaze kubona ko amasezerano yo kuba i Bulayi amaze kurangira yahindutse mayibobo, akwira imishwaro,maze yiga amayeri yo kubeshya ngo ko ashaka kujya mu Rwanda gukora politiki no kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu Rwanda.
Kuri ubu Padiri Thomas Nahimana amaze kuzenguruka ibihugu byinshi mu Burayi, Canada n’ahandi..ateka umutwe kumpunzi z’abanyarwanda ko agiye mu Rwanda gukuraho Perezida Kagame, muri uko kubatekera umutwe niko abasigira numero ya Compte aho bagomba kunyuza amafaranga kuri Compte ye AIPAD-ISHEMA: IBA : FR76 3000 3010 2000 0372 8024 158 BIC : SOGEFRPP RIB : 30003 01020 00037280241 58, biherekezwa n’urwandiko rugira ruti : « Niyo mpamvu dukeneye inkunga ya buri wese, yaba nto, yaba nini », agasoza agira ati : « Nkwandikiye rero ngira ngo nkumenyeshe ko inkunga yawe tuyikeneye rwose kandi ko ushobora kuyitugezaho unyuze muri imwe muri izi nzira eshatu.
Padiri Thomas Nahimana abeshya impunzi ko hasigaye amezi atagera kuri abiri akaba yasesekaye mu Rwanda.ati : Ntabwo nzagenda njyenyine. Mu Ikipe ya mbere tuzaba turi« Abataripfana batagendera kuri baranyica »bagera kuri batandatu (6), barangajwe imbere na Padiri Thomas NAHIMANA, Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Hari abandi bazaza nyuma. Mu gihugu tuzahasanga kandi n’abandi basore n’inkumi b’intwari cyane badutegereje tuzafatanya.
Iyi misanzu Padiri Thomas amaze iminsi akusanya niyo yateye bombri bombori yadutse mu ishyaka ISHEMA, amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko haba hari ibibazo by’ingutu muri iryo shyaka ku buryo bamwe mu barwanashyaka b’imena b’iryo shyaka batakiribarizwamo.
Abo ni Dr Déogratias Basesayabo wari Umunyamabanga mukuru wungirije na Sixbert Bitangisha beguye ku mirimo yabo kubera ubwumvikane bucye n’ubuyobozi bw’ishyaka buri mu maboko ya Padiri Thomas Nahimana, amakuru dufite ni uko hari n’abandi barwanashyaka b’imena bashatse kwegura ariko kubera ubucuti bwihariye bafitanye na Padiri Thomas bwo kuvanga amaraso, barabireka, abo ninka Jeanne Mukamurenzi wari munama yabereye i Oslo muri Norway, iyo nama yarimo n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe.
Willy Nyamitwe na Jeanne Mukamurenzi
Jeanne Mukamurenzin n’umwana yabyaranye na Padiri Thomas Nahimana
Ibi bikorwa bya Padiri Thomas Nahimana byo kugambanira u Rwanda, kubiba amacakubiri mu banyarwanda no kurya iby’impunzi azibeshyeshya kujya mu Rwanda kwiyamamaza kandi mubyukuri ntaho azajya nibyo byatumye umwe mu banyarwanda utifuje ko dutangaza izina rye atubwira ko Padiri Thomas Nahimana akwiye kwamaganirwa kure ndetse byabangombwa agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga.
Cyiza Davidson