• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 02 Nov 2016 Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’umutekano n’ab’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamagabe bafashe ingamba zo kubungabunga no gusigasira umutekano bafatanya gukumira icyawuhungabanya.

Uwo mwanzuro bawufatiye mu Nama y’Umutekano yateranye ku wa 31 Ukwakira, ikaba yarayobowe n’Umuyobozi wako, Philbert Mugisha.

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) François Segakware wababwiye uko umutekano wifashe, ibyaha biza ku isonga n’uko byakumirwa.

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Umuyobozi w’aka karere yagize ati:”Umutekano muri rusange umeze neza, ariko n’ubwo bimeze bityo; tugomba gukumira ibyaha byakozwe hirya no hino. Turasabwa gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi, gutanga amakuru ku gihe no kwitabira ibikorwa by’iterambere na gahunda za Leta.”

Yasabye abo bayobozi kugenzura ko amarondo akorwa neza, no kwegera abo bayobora kuko ari bo batanga amakuru atuma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

SP Segakware yabwiye abari muri iyo nama ko kwenga, gutunda no kunywa inzoga zitemewe biri mu byaha biza ku isonga, kandi ko abanywi bazo bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa.

Yagize ati:”Ibyaha byinshi bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwege. Buri wese arasabwa rero kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababikora, kandi ndahamya ndashidikanya ko nidufatanya nta kabuza tuzabica”.

Yongeyeho ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe harimo gukora icyegeranyo cy’ahantu hakunze kubera ibyaha byinshi kugira ngo hitabweho ku buryo bw’umwihariko.

-4555.jpg

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gukangurira urubyiruko kuba abanyamuryango b’Ihuriro rya bagenzi babo b’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano kuko bagira uruhare runini mu gukumira ibyaha.

RNP

2016-11-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 22 Oct 2017
Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Ubwanditsi 31 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda
Mu Mahanga

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda
Mu Rwanda

Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36
Mu Rwanda

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Ubwanditsi 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru