Ambasade y’u Rwanda muri Uganda irahamya ko kugeza ubu abanyarwanda 17 bigaga muri Kaminuza ya Makerere bakiri muri iki gihugu.
Iravuga ko yabasuye aho baherereye nyuma y’aho Perezida Museveni afungiye iyi Kaminuza, yugarijwe n’imyigaragambyo ikaze, ikorwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu.
Izuba rirashe cyatangaje ko Ambasade ivuga ko abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza basanzwe bafashwa n’umuryango MasterCard, basabwe kuguma aho basanzwe bacumbitse kugeza igihe iyi kaminuza izafungurirwa.
Gusa u Rwanda ruravuga ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko aba banyeshuri bifuza kugaruka mu Rwanda, rwiteguye kubafasha.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage
Ibi byose bije nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri, Perezida Yoweri Museveni ategetse ko Kaminuza ya Makerere ifungwa, nyuma yo kwadukamo n’imyigaragambyo.
Abanyeshuri ba Makerere bangije bimwe mu bikoresho by’iyi kaminuza, aho bifuza ko abarimu babo bagaruka mu kazi.
Hagati aho Perezida Yoweri Museveni aho aherereye mu Ntara ya Luwero, yavuze ko agiye guhangana mu buryo bukomeye n’abarimu biyi kaminuza.
Yagize ati “Ngiye guhangana n’ibi bibazo by’imyitwarire mibi iri muri iyi kaminuza, ntabwo nzihanganira aba barimu kuko bigaragara ko bashaka amafaranga gusa aho gushyira imbere kwigisha, turashaka abarimu bashobora guhembwa amafaranga menshi, ariko ubu icyo dushyize mbere ni gahunda zirimo kubaka imihanda n’ibindi, mu gihe dufite abaturage bafite imico nk’iyi yo guhora mu myigaragambyo ntabwo byaba ri byiza.”
Aba barimu bo bashaka ko bahabwa amafaranga yabo y’uduhimbazamusyi two guhera muri Gashyantare kugeza muri uku kwezi.
Abanyeshuri babanyarwanda mukeragati
Perezida Museveni we yavuze ko ubu atari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo.
Yavuze ko ibyakozwe n’aba barimu bimeze nk’umuhinzi ushobora kureka kuzongera guhinga kubera ko yabuze imvura.
Yijeje ko mu minsi mike iyi kaminuza iri bwongere gufungurwa.
Kaminuza ya Makerere yashinzwe mu mwaka wa 1922, kugeza ubu yigwamo n’abanyeshuri barenga 40.000.